Digiqole ad

Amavubi: Batatu basezerewe, na Uzamukunda ntazaza kubera imvune

 Amavubi: Batatu basezerewe, na Uzamukunda ntazaza kubera imvune

Uzamukunda Elias Baby ntakitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi.

Umutoza w’Amavubi yamaze gusezerera abakinnyi batatu, ndetse na Uzamukunda Elias Baby ntazitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu kubera imvune.

Uzamukunda Elias Baby ntakitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi.
Uzamukunda Elias Baby ntakitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi.

Rutahizamu wa Le Mans yo mu kiciro cya kabiri mu gice cy’abatarabigize umwuga, (Championnat de France Amateur 2) yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wa Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ariko ngo ntazitabira ubutumire kubera ikibazo cy’imvune, nk’uko UM– USEKE wabitangarijwe n’umutoza w’Amavubi, Johnathan McKinstry.

Yagize ati “Twari kwishimira kugira rutahizamu uhagaze neza mu Bufaransa nka Uzamukunda, cyane ko yari ari no mu bihe byiza. Gusa ngo mu myitozo y’ikipe ye ku wagatanu w’icyumweru gishize yagize ikibazo cy’imvune mu ivi. Nta kundi tuzakoresha Tuyisenge, Danny na Sugira. Uzamukunda we tumwifurije gukira vuba.”

Uyu mutoza wari wahamagaye abakinnyi 29 mu mwiherero witeguraga umukino wa gicuti na Senegal (batsinzwe mo 2-0), n’umukino wa Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Batatu mu bari bahamagawe basezerewe, abamaze gusezererwa mu mwiherero ni Steven Ndaribi (APR FC), Innocent Habyarimana (Police FC) na Antoine Ndayishimiye (Gicumbi FC).

Johnny McKinstry yasezereye abakinnyi batatu.
Johnny McKinstry yasezereye abakinnyi batatu.

 

Abakinnyi 25 basigaye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Ndoli Jean Claude (APR), Nzarora Marcel (Police).

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR), Omborenga Fitina (SC Kiyovu), Ndayishimiye Celestin (Mukura), Sibomana Abouba (Gor Mahia,Kenya), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports), Bayisenge Emery (APR), Rwatubyaye Abdul (APR), Kayumba Soter (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR), Nshimiyimana Imran (Police), Mugiraneza Jean Baptiste (Azam, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR), Niyonzima Ali (Mukura), Sibomana Patrick (APR), Iranzi Jean Claude (APR), Hakizimana Muhadjiri (Mukura), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Niyonzima Haruna (Young Africans).

Ba rutahizamu: Usengimana Danny (Police), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya) na Sugira Ernest (AS Kigali).

Ntaribi Steven muri batatu basezerewe.
Ntaribi Steven muri batatu basezerewe.

Roben Ngabo
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • uno mutoza wamavubi njye mbona natazi kabisa. kd bidatinze muzabona ko ariwe ugira uruhare mugutsindwa kwamavubi

    • Gute se? tubwire neza

  • umva icyonzicyo mbivuze hakirikare MOZAMBIQUE izadutsinda byange bikunde kubera uyumutoza ufite parapara umupira wacu wasubiyinyuma bigaragara nzabandeba

  • Muramunenga iki? Mwagira ngo ahamagare ba nde bandi??

Comments are closed.

en_USEnglish