Digiqole ad

u Rwanda aho rugeze nti rwifuza uwaza kurusubiza inyuma- Urban Boys

 u Rwanda aho rugeze nti rwifuza uwaza kurusubiza inyuma- Urban Boys

Uwo mushoramari yasabye abahanzi gukora cyane ku buryo abashoramari binjira mu muziki w’u Rwanda

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016 ubwo iri tsinda ryamurikaga amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Rwanda’ ku nshuti zabo n’itangazamakuru, bavuze ko aho u Rwanda rugeze mu iterambere rutifuza umuntu wese ushobora kuza ashaka gusubiza abanyarwanda aho bavanye gihugu.

Uwo mushoramari yasabye abahanzi gukora cyane ku buryo abashoramari binjira mu muziki w'u Rwanda
Uwo mushoramari yasabye abahanzi gukora cyane ku buryo abashoramari binjira mu muziki w’u Rwanda

Humble,Nizzo na Safi Madiba bagize itsinda rya Urban Boys, bavuze ko icyatumye bagaruka ku butumwa buvuga ku bwiza ndetse n’imiterere y’u Rwanda, ari uko bimaze kugaragara ko ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite umutekano.

Nk’abahanzi kandi bazi amateka, bifuje ko nabo bafata iya mbere mu kugirango bamenyekanishe u Rwanda ku bantu bataruzi cyangwa baruvuga ibibi batanarurimo ariko bakavuga nkaho bahaba.

Muri iryo joro bari bateguriye inshuti zabo ndetse banageza amashusho y’iyo ndirimbo ku itangazamakuru ryari aho, bashimiye cyane buri wese waje. Banavuga ko bifuza ubufatanye burambye na buri muntu uha agaciro ibikorwa byabo mu muziki.

Humble wafashe ijambo nk’uhagarariye itsinda, yakomeje asobanura ko umuhanzi nk’umwe mu batanga ubutumwa bukumvwa n’abantu benshi kandi mu bice binyuranye by’isi, bakagize uruhare runini rugaragara ku bumwe bw’abanyarwanda.

Umuyobozi wa Crown Paints sosiyete yafashije Urban Boys muri icyo gikorwa cyo gutegura uburyo bahura n’inshuti zabo, yasabye abahanzi ko bakwiye kujya bita ku butumwa bashyira mu ndirimbo zabo mbere yo kuzishyira hanze.

Avuga ko bikwiye ko mu butumwa bwose bagenda baririmba batakabaye bibagirwa kuvuga icyatuma u Rwanda n’abanyarwanda barushoho gutera imbere kandi bakarushaho no kwigisha ku mahoro.

Uwo mushoramari, yongeye kuvuga ko sosiyete akorera yumva cyane ibijyanye na muzika. Ko n’undi muhanzi wese wakwifuza ubufatanye nabo atatinya kubagana. Gusa anasaba ko abahanzi aribo bafite iya mbere yo gukurura amashoramari bakagana mu muziki.

https://www.youtube.com/watch?v=EspUgolMoI0

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish