Digiqole ad

Salax Award igarutse itarimo ikiciro cy’umuco gakondo

 Salax Award igarutse itarimo ikiciro cy’umuco gakondo

Emma Claudine uyobora Ikirezi Group itegura Salax Award

Salax Award yatangiye mu 2008 itangijwe na bamwe mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ihuriro bise Ikirezi Group. Ku nshuro ya karindwi igiye kuba nta kiciro cy’umuco kirimo ahubwo cyasimbujwe choral ziririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Emma Claudine uyobora Ikirezi Group itegura Salax Award
Emma Claudine uyobora Ikirezi Group itegura Salax Award

Impamvu yatumye icyo kiciro cy’umuco kivanywa mu byiciro bizahatana, ngo  ni ukubera ko nta muhanzi mu Rwanda ukora indirimbo zijyanye n’umuco gusa.

Ngo usanga n’abagerageza kuzikora bazikora kuririmba mu bukwe no mu birori bitandukanye ariko nta n’umwe wabona ukora injyana y’umuco nk’ikiciro yiyumvamo kuburyo akora amashusho y’indirimbo ze ‘Video’ cyangwa se ngo anashyire hanze album.

Ibi byatangajwe na Emma Claudine umuyobozi w’Ikirezi Group mu kiganiro yagiranye na Isango Star kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016. Yasobanuye ko uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ikiganiro bagiranye na ‘Yes Africa’ imwe mu ma sosiyete bakorana nk’umufatanyabikorwa.

Intego ya Salax Award yari ugushaka uko umuziki w’u Rwanda wazamuka ndetse n’umuhanzi witwaye neza akaba yabihemberwa.

Abakurikiranira hafi iterambere rya muzika bo ntibemeranye no kuvana ikiciro cy’umuco muri iri rushanwa.

Massamba Intore ni umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo mu Rwanda, yabwiye Umuseke ko bishobora kuba harabayemo ukwibeshya ku kuvana ikiciro cy’umuco nk’abantu bashaka guteza imbere umuco.

Ati “Sinibaza ko nk’abantu bazi neza uburyo u Rwanda ruri guteza imbere iby’iwacu bakwirengagiza ikiciro kijyanye n’umuco. Kuko niba ushobora gusiga inyuma umuco wawe ninde uzashaka kuwumenya ubwawe wawusigaje inyuma?”.

Akomeza avuga ko uretse kuba umuterankunga yaguhatira kugira ikiciro runaka uvanamo nawe ubwawe nk’umunyarwanda kandi ushaka ko iterambere ry’umuco wawe wajya ku kigero kiza wakawurwanyeho.

Salax Award yamenyekanishije benshi mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009. Bamwe muri abo bahanzi, ni Meddy, Kitoko, The Ben, Lil Ngabo, Liza, Miss Chanel, Miss Jojo n’abandi benshi bagiye begukana ibihembo by’iryo rushanwa.

Kuva icyo gihe nanone, ikaba yaragiye iba ngaruka mwaka kugeza mu mwaka wa 2014. Naho umwaka wa 2015 iryo rushanwa rikaba ritarabaye kubera ikibazo cyo kutabona umufatabikorwa nkuko byagiye bivugwa.

12

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish