Month: <span>March 2016</span>

Miss Aurore niwe mukobwa unyura Mico The Best

Kayibanda Mutesi Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 na 2013, ngo niwe mukobwa wenyine mu Rwanda ushobora gutuma Mico The Best afata umwanya we munini amutekerezaho. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Nyuma biza kuvugwa ko ari amayeri yo gushaka kwagura umubano we na Aurore ubarizwa muri Turikiya. Mico The Best avuga ko […]Irambuye

Gen Rwarakabije na Com. Mary Gahonzire bavanywe ku buyobozi bwa

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 29 Werurwe 2016 mu byemezo yafashe harimo gusimbuza abari abayobozi bakuru b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, iyi nama yasabye kandi ababyeyi n’abarezi mu mashuri ya Leta n’ayigenda kwirinda cyane imirimo ivunanye ikoreshwa abana no kurengera uburenganzira bw’umwana cyane cyane ubwo kwiga. Iyi nama yemeje ba abahagarariye ibihugu byabo […]Irambuye

Muhanga: Bahagaritse Sosiyete enye zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Polisi mu karere ka Muhanga yihanagirije abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bw’akajagari ndetse  banahagarika Sosiyete enye zikora ubucukuzi. Iki cyemezo kije nyuma y’iminsi micye ikirombe kigwiriye abantu batanu bagapfa, bacukuraga amabuye nta cyangombwa bafite. Kuri uyu kabiri, inzego za Police mu karere ka Muhanga, Kamonyi na Kigali ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  bakaba […]Irambuye

Rwamagana: AERG-GAERG week isigiye urubyiruko ubumenyi mu kwihangira imirimo

Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri rurakangurirwa kwitabira kwihangira imirimo kuko hari amafaranga ahari ategereje abazakora imishinga myiza, kandi bagatinyuka no kugana amabanki n’ibigo by’imari. Uru rubyiruko rukabakaba 250 rwo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza rwarokotse Jenoside, rutagize amahirwe […]Irambuye

TECNO yamuritse ubundi bwoko bushya bwa Telephone ya Boom J8

Kuri uyu wa kabiri ku kicyaro cya TECNO mu mujyi wa Kigali bamuritse telefone yayo nshya yo mu bwoko bwa Boom J8, ni telephone idasanzwe kuko ifite programs nyinshi kandi yorohereza uyikoresha mu bintu binyuranye by’ikoranabuhanga rigezweho. TECNO ikora za telephone ubu zikoreshwa n’abanyarwanda benshi ndetse no ku mugabane wa Africa ikaba ikoreshwa cyane kubera […]Irambuye

Muhanga: Abajura bafashwe bari ‘kubaga’ imodoka bibiye Nyabugogo

Abajura bibye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Starlet kuwa gatandatu tariki ahagana saa saba z’amanywa 26 Werurwe 2016, nyuma y’uko nyirayo abimenyesheje Police aba bajura bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri bari kuyicanamo ibyuma byayo (ibyo bita kuyibaga) i Muhanga. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko Police yaguye kuri aba […]Irambuye

UK: Umukobwa w’imyaka 31 yiyahuye kubera kubura umugabo kandi abona

Umukobwa w’imyaka 31 yafashe umwanzuro wo kwiyahura arapfa kubera kubura umuntu umurambagiza ngo barwubake kandi abona abakobwa b’inshuti ze bose bagenda barongorwa. Uyu mukobwa witwa Danielle Saul bamusanze mu icumbi rye i Manchester mu kwa gatandatu gishize yiyahuye nyuma yo kuba yari yasohokanye na bagenzi be b’inshuti ze. Inshuti n’abo mu muryango we ngo bari […]Irambuye

Huye: Airtel Rwanda yatanze amabati ku miryango 25

Sosiyete y’itumanaho ikunzwe na benshi mu Rwanda, Airtel Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Huye bafatanyije mu bukangurambaga ku miryango 25, ku bijyanye no kwita ku isuku n’akamaro kayo. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ngoma aho imiryango 25 ikennye yahawe amabati yo gusakaza ubwiherero. KABALISA Arsene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, yavuze ko yishimiye cyane […]Irambuye

Amavubi yihimuye bikomeye kuri Iles Maurices yari yayakoze mu jisho

Amavubi y’u Rwanda yakoze ibyo ataherukaga, bitanu ku busa bw’ibirwa bya Maurices biheruka kuyatsinda kimwe ku busa. Mu mukino wari ubuntu kwinjira kuri stade kugira ngo bongere kugarura abantu ku kibuga nyuma y’umusaruro mubi, Amavubi yabigezeho, ariko urugendo rwo kujya muri CAN 2017 ruracyakomeye… Amavubi yarushije cyane Iles Maurices, buri wese wabonye uyu mukino yibaza […]Irambuye

en_USEnglish