Digiqole ad

Miss Aurore niwe mukobwa unyura Mico The Best

 Miss Aurore niwe mukobwa unyura Mico The Best

Miss Aurore niwe mukobwa unyura Mico The Best

Kayibanda Mutesi Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 na 2013, ngo niwe mukobwa wenyine mu Rwanda ushobora gutuma Mico The Best afata umwanya we munini amutekerezaho.

Miss Aurore niwe mukobwa unyura Mico The Best
Miss Aurore niwe mukobwa unyura Mico The Best

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Nyuma biza kuvugwa ko ari amayeri yo gushaka kwagura umubano we na Aurore ubarizwa muri Turikiya.

Mico The Best avuga ko kuba yatangaza ko Miss Aurore ariwe mukobwa abona umunyura, atari igikuba cyacitse. Ahubwo ko ari ko we abibona kandi bitakuraho ko buri wese abajijwe icyo kibazo yagira uwo avuga.

Ubusanzwe Mico ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda. Muri iki gihe usanga kenshi ahanganye na Senderi nawe ukora iyo njyana.

Mu Rwanda injyana ya Afrobeat ibarizwamo abahanzi benshi ndetse banakomeye. Kuva Kamichi na Kitoko bava mu Rwanda, Mico The Best na Senderi basigaye mu kibuga bisararanga.

Buri wese ahora ashaka kwerekana ko ari we muhanga, akunzwe kurusha abandi ndetse by’umwihariko ugasanga buri wese ariyita ‘Umwami wa Afrobeat’ ashingiye ku bikorwa bye.

Aba bahanzi bombi, usanga kenshi hari uguterana amagambo adashira aho usanga buri wese ahora mu itangazamakuru agaragaza uburyo mukeba we ntacyo ashoboye ndetse adakwiye gukora iyi njyana.

https://www.youtube.com/watch?v=Lv5wyy71jwk

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish