Month: <span>March 2016</span>

Ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 84,3%- Dr Bizimana

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ubushakashatsi bari gukora bumaze kubereka ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 84,3%, Ubu ngo igaragara cyane mu bana bavutse nyuma ya Jenoside kandi ngo bayanduzwa n’ababyeyi; Mu gihe mahanga ho ngo abantu bakuru nibo igaragaramo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu cyari kigamije kubabwira aho […]Irambuye

Abashinjwa iterabwoba no gukorana na IS mu Rwanda, baburanye mu

Abagabo 14 n’abakobwa batatu (3) bahagaze ku mirongo  babanje kuvuga imyirondoro yabo. N’abanyamategeko batatu bunganiye bamwe muri aba bakekwaho ibyaha byo gukorana n’umutwe wiyitirira idini ya Islamu (IS), Ubushinjacyaha bwahise busaba umucamanza ko bufite inzitizi ebyiri, zirimo izo gushyira uru uru rubanza mu muhezo no gukuramo ingofero kuri bamwe bari bazambaye kimwe n’abakobwa bari bambaye […]Irambuye

Dr Mukankomeje yasabye kuburana adafunze, isomwa ni ku ya 1

*Mukankomeje avuga ko ibyaha yabwiwe mu bugenzacyaha byahindutse mu bushinjacyaha, *Avuga ko ibyo yaregwaga bitari gutuma afungwa, *Arasaba kurekurwa akaburana ari hanze, urubanza ruzasomwa tariki 1 Mata 2016. Dr. Rose Mukankomeje kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe, yagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge saa tatu ahita ajyanwa muri casho, aho yamaze amasaha menshi ahatwa […]Irambuye

Ruswa y’igitsina ishobora kuba yitirwa abagore nyamara batayitanga- Abadepite

*Raporo ya 2014-2015 igaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina iyoboye izindi kuri 40%; *Mu myanya 100 y’akazi ka Leta yatanzwe, abagabo bahawe 76, abagore 24; *Depite Nikuze Nura avuga ko ruswa ishingiye ku gitsina ishobora kuba ari baringa, ikitirirwa Abagore nyamara batatiyanga, *Abadepite basanga hakenewe ubushashatsi bwimbitse bugaragaza ko iyi ruswa koko iriho. Bagaragarizwa ibyavuye […]Irambuye

McKinstry yizeye kujyana Amavubi muri CAN 2017

Nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Maurice ibitego 5-0, Jonathan McKinstry utoza Amavubi ngo abona kujya mu gikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon, bigishoboka. Nyuma yo gutsinda Iles Maurice ibitego bitanu ku busa, bya: Nshuti Savio, Sugira Ernest watsinze bibiri, Omborenga Fitina na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, MacKinstry ngo yagaruye ikizere, kandi arabona igikombe […]Irambuye

Burundi: Imodoka ya Police yatewe ibisasu bibiri 7 barakomereka bikomeye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Werurwe 2016, abantu barindwi bakomerekejwe bikomeye n’ibisasu bibiri (grenade) byatewe ku modoka ya Police y’iki gihugu, mu nkengero z’umurwa mukuru Bujumbura. Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi yatangaje ko igisasu cya mbere cyatewe imbere muri iyo modoka mu masaha ya saa sita n’igice z’amanywa (12:30); Ikindi giterwa munsi […]Irambuye

Kagame avuga iki ku iterabwoba n’uwarizana mu Rwanda?

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 26 Werurwe, Perezida Kagame aganiraga n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Iburengerazuba, ku iterambere ry’igihugu na zimwe mu nzitizi zihari, yakomoje no ku iterabwoba ryugarije Isi, yasezeranyije ingamba zikaze ku muntu wese ufitanye isano n’iterabwoba mu Rwanda. Nubwo hari ibikorwa byo gutera za garinade ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali […]Irambuye

PGGSS6 irakomeye ugereranyije n’izabanje – Umutare G

Bwa mbere yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba, Umutare Gaby avuga ko abona iri rushanwa rikomeye ugereranyije n’andi yaribanjirije. Itandukaniro ry’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya ryo ya gatandatu n’andi yagiye aba, ni uko ibitaramo bigera kuri bitandatu mu munani bizaba byose bizaba ari (full live) mu gihe mu yandi […]Irambuye

“Haracyari ibyiringiro”, igitaramo kije guhumuriza Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka

Ni ku nshuro ya gatanu igitaramo “Haracyari ibyiringiro” cyateguwe n’itsinda rya The power of the Cross. Iki gitaramo kigamije gutaramira Abanyarwanda mu rwego rwo kubahumuriza mu bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.  “Haracyari ibyiringiro concert live” ni igitaramo  ngarukamwaka gitegurwa mbere y’uko hatangira Icyunamo mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda. Ndatabaye […]Irambuye

en_USEnglish