Digiqole ad

Rusizi: Abanyarwanda 58 batahutse, ngo baruhutse itotezwa rya FDLR

 Rusizi: Abanyarwanda 58 batahutse, ngo baruhutse itotezwa rya FDLR

Aba Banyarwanda bari bamaze imyaka 22 bari mu mashyamba ya Congo Kinshasa

Kuri uyu wa gatatu taliki 29 Werurwe 2016 nibwo ku mupaka wa Rusizi I hambukiye Abanyarwanda 58 bari impunzi  muri Congo Kinshasa kuva mu 1994. Bagizwe n’imiryango 18, bjyanwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu murenge wa Gihundwe, bose bahurizaho ku buzima bubi bwiganjemo gutotezwa n’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, biganjemo abakoze Jenoside mu Rwanda.

Aba Banyarwanda bari bamaze imyaka 22 bari mu mashyamba ya Congo Kinshasa
Aba Banyarwanda bari bamaze imyaka 22 bari mu mashyamba ya Congo Kinshasa

A Banyarwanda batashye nyuma y’imyaka 22 bihisha hisha mu mashyamba ya Congo, baremeza ko ubuzima arimo atari bwiza nagato nk’uko babitangarije Umuseke ubwo twabasangaga aho bari kubarurirwa ngo bahabwe ibikoresho by’ibanze.

Iradukunda Kevine uvuga ko afite imyaka 20, yvukiye muri Congo Kinshasa ahitwa Kirembwe muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko FDLR yahoraga ibatera aho yari yashakanye n’UmunyeCongo.

Agira ati: “Nashakanye n’umugabo w’umukongomani tuza kubana, gusa aho twabaga FDRL yazaga kudutoteza bakatwambura ibyacu.”

Avuga ko baje kumva amatangazo ya UNHCR  bari kubaza abashaka gutaha, ashaka kumenya amakuru ya Se wari waratashye, baza kugaruka bamubwira ko akiriho, ni ko guhitamo guta umugabo we aratahuka.

Kimwe n’uwitwa Mukeshimana Nyabyenda, na we yavuze yahisemo gufata irindi zina kubera itotezwa  ryakorerwaga Abanyarwanda mu gace bita Gashusha yiyita Bisiimwa.

Ati: “Nahisemo guhindura amazina kugira ngo ndebe ko narama kubera ko twakorerwaga itotezwa, tukicwa urubozo kubera ko turi Abanyarwanda.”

Avuga ko abantu biyitaga ko ari ingabo, babatotezaga bituma ahungira mu gace kitwa Minova. Aho naho ngo basabwaga gutanga amadolari 10 ku mwaka mu rwego rwo kurinda umuryango we, umugore n’abana bane gusa ngo babiri baje gupfa.

Ku bwe ngo ubuzima yarimo bwari bugoye. Nyabyenda ati: “Ahantu ubura icyo wambara, nta tungo, kwivuza iyo umuntu arwaye nta kwivuza, nyine urapfa kuko nanjye ubu nari mfite abana bane (4) none babiri (2) barapfuye.”

Akomeza agira ati “Twahisemo gutaha aho kugira ngo abantu bakomeza gupfa, ngwa bakomeze kwishyura ubwihisho kugira ngo baticwa.”

Avuga ko n’abasigaye bakwiye gutaha bakareba uko u Rwanda rwabaye Paradizo,  ko babayeho amahoro nk’uko abibona.

Aba bageze mu karere ka Rusizi  bacyuwe n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi (UNHCR), bagiye baturuka mu turere dutandukanye aho biteganyijwe ko bazasubizwa mu miryango yabo nyuma y’iminsi itatu bacumbikiwe mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo.

Mu batashye harimo abana batoya bavukiye muri Congo Kinshasa
Mu batashye harimo abana batoya bavukiye muri Congo Kinshasa

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nubundi bari baratinze, ikaze iwabo maze bakomeze kubaka igihugu abandi tukigeze kure

  • ndahamya neza ko aba banyarwanda baje kutwunganira kabisa ahubwo mureke dufatanye twese tubafashe abageze Rusizi ndetse nubuyobozi

Comments are closed.

en_USEnglish