Digiqole ad

UK: Umukobwa w’imyaka 31 yiyahuye kubera kubura umugabo kandi abona bagenzi be barongorwa

 UK: Umukobwa w’imyaka 31 yiyahuye kubera kubura umugabo kandi abona bagenzi be barongorwa

Umukobwa w’imyaka 31 yafashe umwanzuro wo kwiyahura arapfa kubera kubura umuntu umurambagiza ngo barwubake kandi abona abakobwa b’inshuti ze bose bagenda barongorwa. Uyu mukobwa witwa Danielle Saul bamusanze mu icumbi rye i Manchester mu kwa gatandatu gishize yiyahuye nyuma yo kuba yari yasohokanye na bagenzi be b’inshuti ze.

Danielle Saul wari mu gahinda ko kubona bagenzi be barongorwa we bikanga
Danielle Saul wari mu gahinda ko kubona bagenzi be barongorwa we bikanga

Inshuti n’abo mu muryango we ngo bari bazi ko yitereye ikizere kandi ari mu gauhnda ko kuba inshuti ze za hafi ziri kurongorwa umusubizo we agasigara nk’uko bitangazwa na Dailymail

Uyu mukobwa ngo yari amaze imyaka itanu atandukanye n’umusore wamurambagizaga ngo ntiyongera kubona undi bagirana gahunda yo kubana.

Mu ijoro yiyahuyemo ngo yari yahuye n’uwahoze ari umukunzi we mu nzu y’urubyiniro ariko bananirwa kongera kwiyunga.

Umubiri we bawusanze mu cyumba cye nyuma y’uko inshuti ye igiye kumureba ibonye amaze umwanya munini adakoma.

Hari amakuru avuga ko uyu mukobwa ariko yaba atariyahuye ahubwo ngo yishwe n’inzoga nyinshi gusa ngo byari bizwe n’inshuti n’umuryango ko yatewe ikibazo no kutabona umugabo nka bagenzi be ndetse no kuba yari yarihebye bikomeye.

Uyu mukobwa abamuzi bavuze ko yari umuhanga ukunda kwishimisha ariko ngo byari bizwi ko yatewe ikibazo kinini no kubona bagenzi be barongorwa we akaguma aho.

Uyu mukobwa mu bukwe bwinshi bw’inshuti ze yabaga uherekeza abageni b’inshuti ze babaga barongowe.

Uyu mukobwa yibanaga wenyine n’injangwe ye.

Inshuro zitandukanye yagiye yoherereza ubutumwa inshuti ze ngo “Arumva ari nko gupfa” akanaboherereza amafoto ari kurira.

Nyina umubyara yatangaje ko umukobwa we yari afite ibibazo bikomeye byo kubabazwa cyane no kutagira ubucuti ngo burambe abone umugabo.

Nyina yagize ati “Ndibaza ko yagize kwiheba gukomeye abonye ko n’uwo bahoze bakundana bidashoboka ko basubirana.”

Ikizamini ku mubiri we ngo cyanasanze mu maraso ye 162Mg z’inzoga mu maraso angana na 100Mg z’amaraso, inshuro ebyiri ikigero cy’aho inzoga zitagomba kurenga mu maraso.

Danielle ngo yahoraga aba uherekeza inshuti ze zarongowe
Danielle ngo yahoraga aba uherekeza inshuti ze zarongowe

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yoo birababaje disi twihanganishije famille ye, none se ntiyarazi ko byose bitangwa nuwiteka gusa yagize ukwihangana gucye. Na hano mu rwa gasabo hari igihe wumva umukobwa yiyamiriye ati uyu mwaka nurangira ntarongowe ngakora ubukwe NZIYAHURA! Erega ba sisters bacu bajye bamenya Bose bataremewe KURONGORWA. Niyo mpamvu ababyeyi tugomba kwigisha abana bacu ko hariho vocations zitandukanye, hariho gushaka cg kwiha IMANA

  • Abagabo baburiyehehe?? ko natwe twaburiwe!!!

Comments are closed.

en_USEnglish