Amavubi yihimuye bikomeye kuri Iles Maurices yari yayakoze mu jisho
Amavubi y’u Rwanda yakoze ibyo ataherukaga, bitanu ku busa bw’ibirwa bya Maurices biheruka kuyatsinda kimwe ku busa. Mu mukino wari ubuntu kwinjira kuri stade kugira ngo bongere kugarura abantu ku kibuga nyuma y’umusaruro mubi, Amavubi yabigezeho, ariko urugendo rwo kujya muri CAN 2017 ruracyakomeye…
Amavubi yarushije cyane Iles Maurices, buri wese wabonye uyu mukino yibaza uburyo atabashije nibura kunganya n’iyi kipe iwayo muri ‘week end’ ishize, bigatuma inzira ijya muri CAN 2017 irushaho kuba nto ku Rwanda.
Ku munota wa 11 gusa, Nshuti Dominique Savio wa Rayon Sports yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere mu ikipe nkuru y’Amavubi, atuma ikipe ifungukira gushaka ibitego byinshi.
Abasore b’Amavubi bahererekanyije neza bayobowe hagati na Haruna Niyonzima bagerageza andi mahirwe macye yabonetse muri iyi minota ya mbere ariko Iles Maurices igerageza kwihagararaho ngo idatsindwa ibindi.
Ibi ntibyayishobokeye kuko ku munota wa 31 Sugira Ernest yatsinze igitego cya kabiri ahawe umupira na Haruna, bagitereka umupira ngo batangire nanone ahita atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 32 ku burangare bukomeye bw’abugarizi ba Maurices.
Ibi bitego bibiri byahise bica agahigo k’ibitego by’Amavubi byihuse cyane kurusha ibindi mu mateka y’Amavubi.
Igice cya mbere cyarangiye gutya ari bitatu ku busa.
Mu gice cya kabiri Johnny McKinstry utoza Amavubi yakoze impinduka zatumye akomeza kurusha cyane Iles Maurices, Mugiraneza Jean Baptiste Migi yasimbuye Imran Nshimiyimana wari wavunitse, na Hakizimana Muhadjiri asimbura Iranzi Jean Claude.
Haruna Niyonzima wari witwaye neza cyane muri uyu mukino, yatangiye kugaragaza umunaniro, asimburwa na Quentin Rushenguziminega.
Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko ku munota wa 71 Fitina Ombolenga yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira muremure waturutse muri ba myugariro yahawe na Bayisenge Emery, acenga ba myugariro ba Maurice babiri ndetse n’umuzamu wayo, ibitego biba bibaye 4-0.
Nyuma yo gutsinda igitego bakacyanga Mugiraneza Jean Baptiste yatsinze igitego cya gatanu ku munota wa 89, ku mupira mwiza yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri wa Mukura VS. umukino waranngiye ku ntsinzi y’Amavubi ya 5-0.
Amavubi nubwo yatsinze inzira yo kujya muri Gabon mu 2017 iracyakomeye kuko yagize amanota atandatu azigamye ibitego bine akaba ari inyuma ya Ghana ifite amanota 10.
Mu itsinda H Mozambique, Ghana u Rwanda na Mauritius zose zimeze gukina imikino ine.
U Rwanda rusigaje imikino ibiri, rurasabwa kudakoramo ikosa ryo gutsindwa, uwo ruzakina na Mozambique i Kigali ku itariki 4/06/2016 n’uwo ruzakina na Ghana iwayo muri week end ya tariki 2 – 4/09/2016.
Ikipe ya mbere muri buri tsinda, mu matsinda 13 ahari, niyo ibona ticket, ikipe ebyiri gusa zabaye iza kabiri ariko zitwaye neza mu matsinda nazo zibone ticket zose zibe 15, hakiyongeraho igihugu cyakira amarushanwa zikaba 16 zikina CAN.
Photos/R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
17 Comments
mavubi mugende mwakinnye neza nubwo mwaduteje abantu mu mukino wo mu birwa, ibitego 5??? jye sinzi u Rwanda rwatsinze ibirenzi ibi kandi ndakuze pe, abandusha mwambwira
WOW!!! You guys did it!
Mukomereze aho na Ghana mwayidwinga birashoboka
Nimwongera kwirara ariko nk’uko mwabikoze ubushize Ghana yabahonda n’icumi
Courage
Ntabwo nshaka guca amavubi intege ariko abakinnyi bitwa ba Nshutinamagara,Ombolenga,Ejobundi nibafatwa ntimuzasakuze, aba kubafata biroroshye ubabaza ikibazo u Rwanda rwabonye ubwigenge ryari, ibi na kera byahozeho aho Mukungwa yakonishaga abazayirwa kandi bose bitwa amazina nkaya.
Ariko ibintu uba uvuga ubwo urabizi cg???
Ombolenga ni umwana w’umunyarwanda wavukiye mu Rwanda na Sekuru ni Kanyangara w’i Butare niba utari ubizi. Vana ubusatwa hano rero
Ombolenga ni umwuzukuru wa Kanyangara, hariya i Butare.
Niko sha wa kanyamanza we ugendera ku mazina utanga ubunyarwanda?ubwo kugira tube abanyarwanda nuko tubanza tukitwa utunyamanaza.??
gafatwe wiba
Sha muramuhamije pee!!ngo gafatwe wiba!sha amaneno ye amukoze ho ndibaza ko ubutaha azabanza akabaza inkomoko ya bantu.
Sutwa rwose
wowe wiyise Kanyamanza. ariko njye abantu baransetsa cyane. Ombolenga ninde wakubwiye ko ari umunyamahanga? ibyo wabihagararaho? nugupfa kuvuga gusaaa!!!! nibyo utazi. Hagataho ariko UM– USEKE murimo kutubashya ku mafato muri ino minsi. Aya mafoto rwose ntamikere nkayambere.
Icyangombwa nuko twatsinze. gusa igitego cya Savio a.k.a Messi Warayons twakishimiyeeeeeeee
Sha muramuhamije pee!!ngo gafatwe wiba!sha amaneno ye amukoze ho ndibaza ko ubutaha azabanza akabaza inkomoko ya bantu.
Sutwa rwose
hahahahahahaha muransetsa iyo muhangana muri comments. ubuse UZAMUKUNDA ELIAS BABY yaje kumariki koko. reka turebe da ko ……..
ELIAS BABY numunyarwanda kuba yahamagarwa ntakibazo kandi burya niyo ya kwicara ntakibazo kirimo kuko ntawaruziko SALOMO na MIGi bakwicara kandi bikagenda neza, Buriya Biba byiza iyo wizeyeko ufite bench ikomeye,, ubu ikipe yacu irikugenda ikura, ubwo dutangiye kugira bench imeze kuriya. Bravoo basoree bigaragazako mumyaka ibiri turaba dufite ikipe ihamye.
Abo ba professsionnels bose mubareke mukinishe abari mu Rwanda bazirane uretse haruna na Migi baheruka gukina mu Rwanda.
Iriya Kipe izatsinda Ghana na Mozambique nibayiha intego.
the genius one machestry, you are the answer to the sliced bread.
Hahaha murasekeje koko ngo mwatsinze ibirwa nibyomwishimiye ko mwatsinze?mwarananiwe kubikuraho amanita yose !nzemera byibuze hari inota bakuye kuri GHANA &MOZAMBIQUE
Hihiiiiiii!Uwanyereka Kanyamanza!Mbega isomo!
Comments are closed.