Gen Rwarakabije na Com. Mary Gahonzire bavanywe ku buyobozi bwa RCS
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 29 Werurwe 2016 mu byemezo yafashe harimo gusimbuza abari abayobozi bakuru b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, iyi nama yasabye kandi ababyeyi n’abarezi mu mashuri ya Leta n’ayigenda kwirinda cyane imirimo ivunanye ikoreshwa abana no kurengera uburenganzira bw’umwana cyane cyane ubwo kwiga.
Iyi nama yemeje ba abahagarariye ibihugu byabo bashya mu Rwanda, abo ni abahagarariye ibihugu by’Ubuyapani, Republika ya Slovakia, Norvege, Portugal, na Cuba. Inemeza umugabo witwa Gregory BINIOWSKY uzahagararira inyungu z’u Rwanda muri Cuba.
Mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa hashyizweho abayobozi bashya abo ni Brigadier General George Rwigamba nka Komiseri mukuru na Lt. Colonel Ujeneza Chantal nka Komiseri mukuru wungirije.
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri warisoma HANO
Gen Paul Rwarakabije yari umuyobozi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa kuva mu kwezi kwa karindwi 2011.
We na Mary Gahonzire ari abaybozi b’uru rwego rwavuzwemo kuzamura cyane umusaruro w’ibikorwa n’amagereza mu bwubatsi, ubuhinzi, ububaji n’indi mirimo yo guteza imbere igihugu. Habayeho kandi amavugurura n’ubwubatsi bunyuranye muri gereza 13 zibarirwa mu Rwanda.
Ku buyobozi bwabo ariko habayeho n’ibindi nko gutoroka kwa bamwe mu bagororwa, bamwe barafashwe abandi baraswa babigerageza, habayeho kandi inkongi z’umuriro zibasiye gereza ya Muhanga n’iya Rubavu.
Aba, basize gereza nshya ya Mageragere ibura amezi macye ngo yuzure isimbure gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930.
Iyi nama y’Abaminisitiri yongeye kugaruka ku kibazo cy’uburezi bw’abana batari ku ishuri nka kimwe mu biri gushyirwamo imbaraga muri iyi minsi nyuma y’uko Perezida Kagame akigarutse akagitindaho mu mwiherero wa 13 w’abayobozi uheruka kubera i Gabiro.
UM– USEKE.RW
28 Comments
Yakoze HE gusezerera Rwarakabije kuri uriya mwanya kuko twajyaga dusetswa n’amanyembwa yavugaga iyo abanyamakuru bamuhataga ibibazo kubijyanye n’imibereho yabari muri gereza. Burya nta kintu kibi nk kwicara mu mwanya runaka nta confidence ufite, uhora wikanga za baringa. Uyu musaza nibamuruhure ajye kurya ka pension cyangwa bamwohereze kujya gusinzirira mu bindi biro kuko yaragerageje pe. Gahonzire nawe najye kwita ku muryango we. Ese buriya mubona bombi (Rwarakabije na Mary) batari bakwiriye kujya muri sena maze bakegera umusaza tito bakajya bafatanya gusinzira mu nteko ko nabo byababera. Haaaaa kari agaciyemo buriya HE afite ahandi ajyiye kubashyira.
Rwema ibyo uvuze nibyo rwose harigihe ubona umuntu ameze nkigipupe mumwanya bamuhaye utamukwiriye natahe hajyeho abashoboye doreko we yariye ingoma nyinyi agahaga none asigaye asinzira bamubaza akarya indimi
ça c’est ce qu’on appellee, l’expression de liberté. Nyabuna mujye mureka abantu bivugire aha hantu duhurira niho za débats nk’izi ziba zikenewe, tubonamo image générale y’abantu, y’ibiba bitazwi na bamwe kdi bigashyirwaho akadomo, bikazigwaho n’ababishinzwe. N’abarubanda rugufi burya bagira ibitekerezo ariko bakabura aho babitangira. Nimujye mutureka twivugire ibiturimo kuko ibishoboka byagoranye haraho bigera bikumvwa cga bigakosorwa. Hari abantu baba bazi ko ibintu byose ari sawa sawa, rero aho kugirango gitunge injiji, habaho kureka abantu bakajya bagaragaza ibibarimo niho hibazwa hanashakirwa umuti. Gucecekana umujinya bibi.
Umwanya wa Rwarakabije uri muri gereza ya Mpanga!
HE nawe nagire asimburwe apana gusimbuza abandi gusa.
HE asimburwe se 2034 itaragera?
Impamvu adasimburwa nukomu Rwanda arise ukoraneza gusa miliyono zirenga 10 zose zigakoranabi
Uyu mumubuze, mwasubira irudubi. Ariko se ko ataramara na 20 ans musakuza kuki? Abandi kugirango habe stability y’amahoro mu gihugu bakomeza umu Prezida 1 kubera gutinya ibizazamba nyuma kdi hari rytme bari bamenyereye. Murebe muri Congo-Brazzaville, Denis Sassu, yongeye gutorwa n’abaturage be kugirango bagumane stabilité de la paix (ubutajegajega bw’amahoro bafite)kdi we yanagiyeho cyera na Genocide ya 4/1994 itaraba, none uyu wacu w’ejobuuundi ngo ngwiki. Wapi ntituramugaya kabisa. Iyo abaturage bakwemera, n’amahanga araceceka kuko abaturage nibo bihitiramo. Muzarebe kugirango bene madamu bagende kumukuru w’Igihugu cy’Afrika, babanza bagacengera, mubenegihugu, babacengezamo amatiku y’amacakubiri, nyuma bakisenya, nkibyabaye kuri Emery Patrice Lumumba, wishwe na Mobutu n’abandi benewabo. Ibi kuki bitatubera amasomo. N’ajye abahindura kuko nibo bamuvangira kdi bakamworohereje batamuvuna ngo akore wenyine. Abantu bamuvangira bashaka kwangisha abaturage ubuyobozi, bajye bahindurwa nibyo. Ararengana ntako aba atagize rwose, ntibakajye bakora ibibi ku giti cyabo ngo bizitwe ko ariwe ubikora wapi..Ntibikamwitirire kuko buri wese amakosa ye ku giti cye kdi akabihanirwa ku giti cye. Nagahenge niwe, murebe ngo avuyeho se, igihugu cyahinduka potopoto. Imana izaturindire ubugingo bwe.
@Umulisa, ngo murebe muri Kongo Brazaville? Ese ntuziko bari kumutera imijujuguju uwo Sassou ngwesso? Nabonye arini nshuti ya Kagame abe ategura ibyumba murugwiro byo kumucumbikira.Na museveni amerewe nabi.Ese kuki Nkurunziza we atakomeza kuyobora niba abandi babyemerewe?
K.c, UBWO NGO NAWE URAVUZE RERO NGAHO GENDA UMUSIMBURE.URUMVA RA?
MERY GAHONZIRE yarananiwe bigaragarira buri wese yarakoze bihagije kd turamushima. naruhuke yiyiteho hamwe numuryango. RWARAKABIJE wowe nizereko wibikiye imyenda ya gereza igukwira. sinziko hari uwakuririra ndi nkawe naba nshakisha uko nsubira muri FDRL ariko se bo bakwakira sinzi.
M’u Rwanda nta mutegetsi kamara uriho.Iriya myanya bicayemo hari abanyarwanda benshi bashobora kuyicaramo! Niba hari umunyarwanda wumva yaravukiye gutegekwa no guhakirizwa, ibyo bitekerezo bitindi azabyigumanire areke kubitwerera abandi rwose.
JJM ibyo uvuze bifite sens gusa sinzi niba twemeranya yuko na Perezida Paul Kagame nawe atari kampara, ese waba ubyemera? Ese ni abanyarwanda bangahe batekereza yuko ari kampara ko adahari igihugu cyagwa mu manga?
Iyo ukomye urusyo, ukoma ni ingasire ni bakatubeshye ngo niwe wenyine ushoboye, abashoboye ni benshi cyane ariko babuze amahirwe yo kujya mu kibuga ngo berekane ubuhanga bwabo.Dutegereze twihanganye wenda Imana izafungura ikibuga maze na abandi baseruke.
@ Kassim, ne mélangez pas les choux et les fleurs. Prezida se we umuzanyemo ute? Ariko wagiye ugereranya murugo cga muri familles iwanyu, Umubyeyi ahora ahangayikishijwe n’imibereho y’umuryango we, n’abandi areberera, ntasinzire abandi bagasinzira ariko we apana, hari nababyuka byabarenze babyuka bakicara kuburiri bakanywa itabi (légère) yibaza ku bibazo by’ingutu mu muryango. Hakabaho yanateshwa n’umutwe n’umwe cga na bamwe mu bana cga na bamwe mu muryango we bitwara nabi bananiranye. Wariwabona uvunikira abantu ngo babeho neza mumibereho yabo, bamwe bakakunanira, bakakuvuna, aho batakworohereje ngo ugire courage mubyo ukora, maze bakagutesha umutwe? Iyo afashe umwanzuro agahana bariya badeviya se wavuga ngo reka papa, sigaho kuki se wowe tutaguhana? Umubyeyi ahora ari umubyeyi, n’ikinyabupfura ikimukwiye ntitukajye dupfa kuzana izina rya Prezida muri za comments uko twishakiye. Avant tout, la politesse l’exige!!! Abantu bamwe yibeshya ko bamufasha nibo bamutenguha, maze bikamwitirira. Nonese umubyeyi atariho ninde wareberea abana/umuryango? Ubu se amakosa y’aba ninde wayareba atari we? Ntimukaduteshereze umubyeyi umutwe, tujye tumenya ko ibibazo duhura nabyo bidaterwa nawe ahubwo nabo arimo guhindura, ahubwo n’abandi nibahindure imikorere n’imyumvire mibi baba bibitsemo. Kuko niyo wakora ibibi, burya igihe kiragera ukagerwaho nawe. Abaturage rero duseserezwa na bamwe mu nzego runaka, ntimukivumbure kuko s’amakosa y’umukuru w’Igihu kdi byose siko abimenya cga bimugeraho. Ibimugezeho ntakabuza bibonerwa umuti. Ahubwo uwo ariwe wese urenganywa n’umuntu runaka yitwaje umwanya wa leta arimo, tuzajye tumenya uburenganzira bwacu ubundi tugeze ibibazo byacu ku zindi nzego kuko siko bose barenganya. Byose byicwa no kwivumbura ugira uti, ntaho ngiye, bose ni bamwe. Oya siko biri. Gerageza ugishe inama abagufasha wizeye, bakugire inama zaho wajya kugaragaza akarengane kawe. Maze ukishirira agahinda noneho ukarambirwa haraho wageze hashoboka. Bose si bamwe, oyaaaa. Aba rero bavanywe kuri iyi myanya yabo, hari impamvu kandi murabona ko Umukuru w’igihugu aba akurikiranira ibintu hafi. No gufata uyu mwanzuro kuri we, ntimugirengo ntiyari yarihanganiye byinshi. Wamugani ngo kwihangana bigira igihe bigashira.
kASSIM RWOSE URAMBABAJE. Harya wumva Igihugu cyayoborwa n’aba perezida bangahe mu gihe kingana iki? Nushaka uvuge ko Perezida yajya amara umwaka 1. Nabwo wazapfa utabaye we nkurikije uko utekereza. Umwanya wa Perezida si uwa twese kandi si ngombwa. No mu muco wa Kinyarwanda habaho umutware w’Umuryango umwe kandi ibntu bikagenda neza. Si ngombwa ko abawugize bahetura ubutware. Twagize amahirwe tubona utureberera kandi mu myaka amaze yatugejeje ku ntambwe yigaragaza. Tumureke ngo nawe Kassim ukunde ugerweho? Barakubeshye. IGIHUGU SI ICYO GUKINISHWA CYANGWA GUHEREREKANYWA UKO ABANTU BASHATSE. Ubishoboye nabikore igihe akibyemera naho kugerageza amahirwe sibyo bikenewe mu Iterambere.
@Magaju, reka kwivugira ibyushaka nonese niba perezida agomba kugumaho ubuzoraherezo itegekonshinga kuriwe rivuze iki? kandi yarirahiriyeho muri 2003.Nzabandora ni mwene kanyarwanda gusa ibibazo tuzagira mumyaka irimbere bizababazwa.
Ikibazo cy’uko bari bananiwe mukibonye ari uko bavanyweho iyo hagira ubivuga mbere aba yaravuzweho ko yanga igihugu, ariko abanyarwanda abbaye gute?
Ku kibazo cy’uburezi bw’abana batari ku ishuri, Inama y’Abaminisitiri yibagiwe kwihanangiriza abayobozi b’ibigo by’amashuri birukana abana ngo ntibishyuye amafaranga y’ishuri kandi Leta ivuga ko abana bigira ubuntu muri PRIMAIRE no muri NINE (9YBE), ndetse ubu hakaba hariyongereyeho na TWERIVE (12 YBE).
Ubu mu bigo byinshi bya Leta amafaranga “y’Agahimbzamusyi” wagira ngo yasimbuye amafaranga y’ishuri bitaga “Minerval/School fees”. Iyo utayatanze umwana kw’ishuri baramwirukana, niyo byaba bizwi ko ari umukene.
Iki kibazo gikwiye gukemuka, ntibakomeze gushyira ikosa ku babyeyi gusa.
Nubwo Biti wazanye sujet itandukanye n’inkuru, ariko nanjye hari ibyo njya nibaza:ubundi MIFOTRA igena ite agahimbazamusyi gahabwa mwarimu cyane bariya bigisha muri iriya myaka y’ibanze (9&12)?, iteganya ko bagahabwa n’ababyeyi b’abana bigisha? Ese hari itegeko cyangwa ibwiriza ryaturutse muri minisiteri bireba risobanura ibi? Kuko usanga aricyo gihangayika ababyeyi cyane abakennye ndetse abatabashije kuyabona barirukanwa, niba mbeshya mumbeshyuze! Ubu hiyongereyeho amafaranga ababyeyi bagomba kwishyura kugirango abana bazajye babasha kurya saa sita ayo nayo utayabonye urataha, gusa hari aho numvise ko ahubwo abo byananiye abana batemererwa kujya ku meza saa sita kandi ntibanemererwe gusohoka kugeza abandi barangije kurya bagasubirana mu ishuri. Ariko aya mafaranga yo kurya yaba asobanutse ugereranyije na agahombazamusyi.
N.B: Nubwo nyine mvuze ibi koko ababyeyi bagomba gutanga contribution nubwo yaba nto ariko ikaboneka ariko abatabishoboye bagasonerwa.
Ejobundi perezida azajya gusura abaturage yihanukire avugeko atumva ukuntu ababyeyi babazwa agahimbazamusyi.Kuko gatuma abana babakene birukanwa bagahinduka za mayibobi, bakirirwa mu bacukura cya bikoreye amabuye yo kubaka amazu nibindi kugirango bagire icyo binjiza bityo barumunababo bashobore kutirukanwa.Harya maneko zo murwanda zimunekera FDLR nibigarasha gusa? kuki ibyo yibaza batabimubwira?
ntibizoroha turi muri re…………….!
hahahaaa, izo nzu bujuje nabo bafitemo umwanya! iyo mwirirwa muririmba FDLR wagirango ntimuzi uwayishinze!!
Narumiwe!ikibazo ni uko babahindura batitaye ku bashomeri bari hanze aha kandi nabo bakeneye akazi ndetse banashoboye.Fatuma NDANGIZA yigeze kutubwira ngo nitwige tutarindiriye guhabwa akazi muri Leta.ati ubu se kuva 19/7/1994 hari umuntu mushya mwari mwabona yinjira muri system?ati ni ROTATION gusa.Ubu se abo bato bo bazinjira muri system ryari ngo batange umusanzu wabo?abo barimo se bazahoraho ntibasaza?
Famille Ni famille Ni igihugu Ni igihugu!! Ntabwo urushishi warugeranya Ni inzovu!! President atorwa na abaturage bigihugu cyose naho iswo uravuka ukamusanga ntaguhitamo kandi hali nabifuza kugira amahirwe yo guhetamo abandi aliko bakayabura kuko baba batamwishimiye!! So sinibaza uwo president ubumana mwamubonyemo!! Ngo muntiti zuzuye igihugu ntawundi usibye we!! Logically urumva atali agasuzuguro!!??? Nigute se wakita umuntu umuswa kandi atarakora exam Ngo atsindwe;!!?? Hahaha amateka bro!!
Sha mwavuze byunshi kbsa ariko ndabenga abantu bavuga kuri president sinarinzi ko nabo babaho gusa mutuze kdi mushyire umutima munda kuri jyewe numva ahubwo itegeko nshinga bari kuvuga ko kagame azavaho aruko ananiwe cg ashaje ; kuko kuri jyewe MBA numva atanasaza iyo numvise amagambo muvuga ndumirwa; kuko ndamwikundira pe! MBA numva Imana yarakoze kumuduha pe! Mana warakoze cyaneekuduha Kagame wacu nanjye nzajya musengera kbsa ugume umuhe imbaraga.
Okey ubwo cabinet yagize icyo ivuga ku bana bata ishuri nizere noneho ko ba minisitiri batinyutse kubwira H.E ahari ikibazo. Abayobozi b’ibigo by’amashuri bari mu batuma hafi 99.9 % abana bata amashuri kubera gushaka gukira vuba kwa bamwe muri bo bihisha inyuma y’uruhare umubyeyi agira yunganira Leta mu burezi bw’umwana we buririye ku ntege nke za komite z’ababyeyi ziboneka hose. Ngaho namwe mwibaze aho umuyobozi w’ishuri rya Leta atinyuka akishyuza umwana wo mu ishuri ribanza rya Leta amafaranga akabakaba ibihumbi 30.000 Frw ku mwaka atamugaburiye, atamucumbikiye kandi na Leta yaramutanzeho andi hafi 3900 frw,ikishyura mwarimu ikagira n’uruhare mu iyubakwa ry’ibyumba by’ishuri. Ikigaragaza ko ikiba kigamijwe atari rwa ruhari rw’umubyeyi ruba rugamijwe ni uko n’ibikorwa bisaba ingufu z’amaboko yagakozwe n’ababyeyi aho gutanga amafaranga usanga abo bayobozi babyanga bakabivunja mu mafaranga. Aba bayobozi ni abanyamayeri kubavumbura ntibyoroshye birasaba iperereza ritoroshye. Kugira ngo bananize umwana wayabuze usanga bamutumagiza kenshi kujya kuzana umubyeyi we kwisobanura. Iyo umubyeyi amaze kurambirwa guhora munzira ajyana n’umwana ku ishuri wkisobanura yahatirimuka umwana akamuza inyuma amukurikiye kandi biboneka ko icyo bashakira umubyeyi ari amafaranga atazayabona umubyeyi ahitamo kubwira umwana akaguma mu rugo. Abandi bo bihaye akabanga batinye kubigenza gutyo bo bahitamo kugumana indamanota z’abana kuburyo umwana ashobora no kuzarangiza amashuri atarigera abona indangamanota ze. Siniriwe mvuga muri za 9 na 12 YBE ho no ibicika! Ngizo za computer ababyeyi bagura ntizitahe, ngayo amasuka atumwa buri mwaka, ngiyo imikoropesho n’imyeyo kuri buri mwana, Ngayo amapaki y’impapuro nk’aho ishuri ryahindute Printing house! Agahimbazamusyi ka mwarimu ko siniriwe nkavuga. Ubu rero aho haziye kugabura abana ku ishuri ifaranga riravugiriza muri ariya mashuri!! Ubwo kandi ku rundi ruhande niko baba batekinika imibare ya baringa y’abana biga badahari ngo Leta ibatangire amafaranga!! Reka rero ngire icyo nisabira Leta. Rwose nitabare ababyeyi bamerewe nabi ihagarike ubu bujura buri mu mashuri. Twumva bafunze ba Meya na ba Gitifu kubera inda nini dukeneye kumva hari umuyozobozi w’ishuri wafunzwe nawe kubera kubanganira gahunda igihugu cyashyizeho!Ibisambo byose birangana buriya uwibye ikinini yakwiba n’igitoya.Ibisambo byose ni ibisambo! Ibi niba bidashoboka Leta ikaba ishaka ko uruhari rw’umubyeyi rukomeza kugaragara mu burezi bw’umwana we ntitubyanga ishyireho umubare wa shool fees uzwi buri mubyeyi wishoboye yatangira umwana we hakurikijwe bya byiciro by’ubudehe nk’uko na Leta nayo yashyizeho umubare uzwi itangira buri mwana. Abakennye bo nta kundi bazakomeza kuba umutwaro w’igihugu nk’uko bimeze no mu zindi gahunda. Hari uwakumva mvuga ibi akagira ngo ndakabya muge muri Gasabo ku kigo cya Remera-protestant hariya kuri EAR murimenyera ukuri n’ahandi ni uko ariko ntimugire ngo ni shyashya biracika da!!!.
Fundi we,urifundi koko,ubwo wibazako urwanda ruyobowe kubwu muntu umwe? cg nikubwacu abanyarwanda?tudashyize hamwe HE yayobora bande? Turamukunda ariko muri za milion ayoboye haribenshi bashoboye wafundiwe!!
URUGERO: mushikiwabo& berenari makuza&ton kuramba& jack nziza&Tito rutaremara& dr habineza& cg barucagu!!!!!!!!!! Bose
HOSHI GENDA RWARAKABIJE WARAKABIJE KUTUZUZA INSHINGANO ZAWE.
Comments are closed.