Month: <span>March 2016</span>

The Ben yishimiye uko yakiriwe mu Bufaransa

Ku wa 27 Werurwe 2016 i Paris mu Bufaransa muri Zenith imwe mu nzu zikomeye muri icyo gihugu ziberamo ibitaramo bikomeye ku isi, The Ben yishimiwe n’abari aho nubwo ngo umubare munini utumvaga neza ko hari umuhanzi nyarwanda ugeze ku rwego rwo gutumirwa mu bitaramo nk’ibyo. Muri icyo gitaramo cyari kigamije gushishikariza abanyafurika kurwanya ibitero […]Irambuye

Karongi : Ingengo y’imari igiye kurangira hari byinshi bitarakorwa

Ubwo Abadepite basuraga Akarere ka Karongi mu rwego rwo kureba aho ingengo y’imari igeze ikoreshwa, basanza hakiri ibikorwa byinshi by’iterambere bitarakorwa kandi byari biteganyijwe mu ngengo y’imari y’akarere ibura amezi atatu ngo irangire. Mubyo Abadepite bagaragaje harimo imihanda itaraharuwe, amazi ataragejejwe ku baturage nk’uko byari biteganyijwe, imiyoboro y’amazi itarakozwe, n’ibindi. Abadepite kandi bagaragaje impungenge ku […]Irambuye

Inzego zibishinzwe zikwiye kubona ko Abanyarwanda bakeneye kwidagadura – Massamba

*Kuki Umujyi wa Kigali udashyiraho igishushanyo mbonera cy’ahagenewe kubera ibitaramo? *Abahanzi bakwiye kujya berekana icyemezo bahawe n’inzego z’umutekano mu itangazamakuru mbere y’igitaramo Amaze imyaka isaga 35 mu muziki, ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’inararibonye ndetse bubashywe n’abahanzi bato dore ko benshi bifuza kuzatera ikirenge mu cye. Massamba Intore asanga hari igikwiye gukorwa ku ihagarikwa n’ifungwa […]Irambuye

Gatsibo: Bategereje inkunga y’ingoboka bemerewe none barahebye

Mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba, haravugwa ikibazo cy’abageze mu zabukuru bijejwe inkunga y’ingoboka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere. Iyi nkunga ngo hari hamwe yagiye itangwa, ariko ahandi ntiyatanzwe bibaza impamvu bo batayihawe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo buratangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka kwatewe no kudahuza kwabaye […]Irambuye

Centre de Santé ya Rurenge mu 2015 bapimye SIDA abantu

Ni imibare itanga ikizere, ni imibare igaragaza umusaruro w’ubukangurambaga n’ibikorwa bigamije kurwanya SIDA mu baturage, ngo ni imibare igaragaza ko imyumvire y’abaturage ku cyorezo cya SIDA yahindutse nk’uko bivugwa na Hakuzimana Jean Chrysostome uyobora ikigo nderabuzima cya Rurenge kiri mu murenge wa Rukomo i Nyagatare. Iki kigo giherereye mu kagali ka Rurenge kiri aha kuva […]Irambuye

Abasenateri basabye RDB gukurikirana ireme ry’amasomo atangwa mu mashuri y’Ubukerarugendo

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena irasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB), ari nacyo gishinzwe ubukerarugendo kujya gikurikirana amasomo atangwa mu mashuri yigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli kuko ngo abana bayasohokamo nta musaruro ufatika batanga. Kuri uyu wa mbere, Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Ubucuruzi muri Sena bayobowe na […]Irambuye

Somalia: Inyeshyamba 115 za al-Shabab ziciwe mu mirwano

Umuyobozi w’intara ya Galmudug iri rwagati mu gihugu cya Somalia yavuze ko ingabo zo muri iyi ntara zivuganye abarwanyi ba al-Shabab basanga 100 mu mirwano yamaze iminsi ine. Aba barwanyi biyitirira idini ya Islam ngo binjiye muri iyi ntara bahunze indi mirwano yarimo iba mu ntara y’Uburasirazuba ya Puntland. Avugana na BBC, Perezida w’intara ya […]Irambuye

Kwinjira ku mukino w’u Rwanda na Iles Maurices NI UBUNTU!!!!

Abanyarwanda bakunda kuganira ko “Inzoga ibishye ariyo itangirwa Ubuntu” ariko ubu n’umukino w’Amavubi n’ibirwa bya Maurices kuwinjiraho ni ubuntu!! Imapmvu nta yindi ni umusaruro mubi u Rwanda ruheruka kuvana muri ibi birwa byari bitsinze u Rwanda bwa mbere. Amakipe yombi mu itsinda H ari guhatanira kujya muri CAN 2017 muri Gabon. Kuri uyu wa mbere […]Irambuye

Nyamasheke: Abatuye mu i Banda nta muhanda bafite baheka mu

Iki ni ikibazo abatuye ahitwa mu kagali ka Banda mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kibahangayikishije, bakagira imvune y’ibyo beza kugira ngo bigere ku isoko mpuzamahanga rya Nyamasheke ahitwa mu Kirambo, kutagira umuhanda bituma kugira ngo bageze umurwayi ku kigo nderabuzima cy’uwo murenge, bamuheka mu ngobyi ya kinyarwanda. Iki kibazo abaturage […]Irambuye

Ingaruka zo kwirengagiza ubushakashatsi zatangiye kutugeraho mu buhinzi – RAB

*Mutubwira ko mufite research centers, ko abazirimo babizi, babyumva,bajyayo bagasinzira? *Ikibazo cy’imbuto kitarangira cyarangira gite? Perezida Kagame abaza MINAGRI *RAB iti “Ikibazo cyaba giterwa no gushaka kwihuta vuba mu buhinzi n’ubworozi.” *Abashakashatsi mu buhinzi bamaze kuba 103 gusa, ariko ntibahabwa ubushobozi bwo gukora *Bwa mbere, ubushakashatsi mu buhinzi bigiye kubona budget ya miliyari irenga Urwego […]Irambuye

en_USEnglish