Digiqole ad

Huye: Airtel Rwanda yatanze amabati ku miryango 25

 Huye: Airtel Rwanda yatanze amabati ku miryango 25

Abaturage bahawe amabati azabafasha gusakara ubwiherero bwabo

Sosiyete y’itumanaho ikunzwe na benshi mu Rwanda, Airtel Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Huye bafatanyije mu bukangurambaga ku miryango 25, ku bijyanye no kwita ku isuku n’akamaro kayo. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ngoma aho imiryango 25 ikennye yahawe amabati yo gusakaza ubwiherero.

Abaturage bahawe amabati azabafasha gusakara ubwiherero bwabo
Abaturage bahawe amabati azabafasha gusakara ubwiherero bwabo

KABALISA Arsene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, yavuze ko yishimiye cyane inkunga ya Airtel Rwanda n’umwanya yigomwe mu kuza gufatanya n’ubuyobozi bw’umurenge.

Ati “Twishimiye cyane ku bw’ubugiraneza bwa Airtel Rwanda mu kwifatanya mu bikorwa byo gukangurira abantu isuku n’ubuzima bwiza.”

Yavuze ko mu Rwanda nk’igihugu gishyize imbere cyane imibereho myiza y’abaturage, isuku ari umusingi kigenderaho mu gukomeza guteza imbere abaturage.

NDABAZI Jean Marie, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa avuga ko isuku ari ikintu cya ngombwa mu muryango nyarwanda, bityo ngo inkunga ya Airtel Rwanda ntabwo igomba gupfa ubusa.

Ati “Tugomba gukora ibishoboka kugira ngo inkunga idufashe mu kugira abaturage bakeye kandi bafite ubuzima.”

Umuyobozi muri Airtel Rwanda ushinzwe Amategeko n’Ibikorwa byo hanze (Legal and External Affairs) Brian Kirungi yavuze ko Airtel Rwanda yiteguye gukorera Abanyarwanda, atari ukubaha serivise nziza mu itumanaho gusa, ahubwo no kugira uruhare mu isuku n’ubuzimabwiza binyu mu bikorwa by’ubukangurambaga.

Ati “Nka Airtel, duha agaciro ubuzima bw’Abanyarwanda, niyo mpamvu twaje ngo dutange inkunga yacu mu kuzamura ubuzima bwiza n’isuku mu muryango ubereye u Rwanda.”

Abatuye umurenge wa Ngoma basabwe guhererekanya ubwo bukangurambaga mu batoya no mu rubyiruko kugira barusheho gushyira imbere isuku n’ubuzima bwiza.

Amabati yahawe imiryango ikennye 25
Amabati yahawe imiryango ikennye 25
Mbere abaturage bari bigishijwe akamaro ko kugira isuku yo soko y'ubuzima bwiza
Mbere abaturage bari bigishijwe akamaro ko kugira isuku yo soko y’ubuzima bwiza

UM– USEKE.RW

en_USEnglish