Month: <span>March 2016</span>

Massamba ni muntu ki mu muziki?

Amazina ye ni Massamba Butera Intore.Yavutse ku itariki ya 15 Kanama 1969 avukira i Bujumbura mu Burundi. Ise ni Sentore Athanase na Nyina Mukarugagi akaba umwana w’ubuheta (Uwa kabiri) mu bana icyenda. Yize amashuri abanza imyaka itandatu yiga n’ayisumbuye imyaka irindwi kuko ariko gahunda y’Uburezi mu Burundi yabiteganyaga. Yaje gukomereza muri Kaminuza nkuru y’u Burundi. […]Irambuye

Service Poll: NIDA niyo itanga service neza kurusha WASAC na

Mu gutora k’Umuseke uburyo abagana ibi bigo bya Leta bitanga servisi kuri benshi abatoye benshi bagaragaje ko ikigo cy’umushinga w’indangamuntu aricyo gitanga serivisi neza kurusha ibigo bitanga amazi n’amashanyarazi. Muri ubu buryo bwo gutora Umuseke washyizeho abasomyi bagenda batoranya ibigo biba byashyizwe ku rutonde ibibaha serivisi nziza. Ni mu rwego rwo kurushaho gukangurira abatanga serivisi […]Irambuye

Abagore bafunze bababajwe n’imiryango yabo itabasura

*Muri gereza ya Ngoma abasurwa ni 17% gusa *Ngo nabo nubwo bafunze ni abantu bakeneye kwitabwaho Abagore bafungiye muri Gereza ya Ngoma batangaje ko babajwe cyane no kuba imiryango yabo itajya ibasura kandi ngo nabo baba bakeneye kwitabwaho. Ibi umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda wavuze ko ari ikibazo gikomeye ndetse unabonamo akarengane. […]Irambuye

Rusizi: Guheza no gutoteza abafite ubumuga biracyariho

Masikini Theodore ufite ubumuga, yemeza ko abafite ubumuga bahura n’ihohoterwa ahantu hatandukanye, haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri. Ubwe yemeza ko ahura kenshi n’iki kibazo. Agira ati: “Iyo tugiye hirya no hino mu turere twacu haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri birahaba.” Avuga ko umuntu ufite ubumuga iyo agiye kwiga usanga […]Irambuye

Muhanga: Abaturage 88 barishyuza REG ibyangijwe na EWSA mu 2011

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batangaza ko icyahoze ari EWSA cyanyujije inkingi z’amashanyarazi mu masambu yabo guhera mu mwaka wa 2011, kugeza n’uyu munsi REG ari nayo yahawe izi nshingano ikaba itarishyura aba baturage. Aba baturage bagera kuri 88, batuye mu Mudugudu wa Murambi ho mu Murenge wa […]Irambuye

Inama rusange ya Rayon Sports isubitswe kabiri izaba ku cyumweru

*Muri iyi nama Ubuyobozi bwa Komite y’abanyamuryango bushobora guhinduka cyangwa bukagumaho. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports Longin Nkundimana yavuze ko noneho kuri iki cyumweru hari inama rusange y’uwo muryango. Iyi nama imaze gusubikwa ubugira kabiri. Ati “Twakoze inama turabyemeza n’abanyamuryango, inama izabera kuri Alpha Palace saa yine  za mu gitondo (10h00 […]Irambuye

Dr Niyitegeka yaciwe Frw 1,400,000 binemezwa ko adafunzwe binyuranye n’amategeko

*Dr Niyitegeka yabwiye Urukiko ko yagiye muri Gereza kurangiza igihano cy’Urubanza rutabayeho, *Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko hasigaye imyaka 7 kugira ngo uyu mugabo asabe ibyo yasabaga byo kurekurwa agataha, *Umucamanza yavuze ko urega atagaragaje icyemezo gitesha agaciro icyamufatiwe cyo gufungwa imyaka 15, *Uwareze yahanishijwe gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 400. Ku gicamunsi […]Irambuye

Minisiteri y’Ubuzima n’abayifasha bariga ku ishoramari rikwiye mu buzima

Kuva ku wa 29-31 Werurwe i Nyamata mu karere ka Bugesera harabera inama yiga ku mpinduka ku bijyanye n’ishoramari mu bijyanye n’ubuzima hagamijwe gushishikariza abikorera ku giti cyabo kuzamura ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima. Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’ubuzima irimo abahanga mu by’ubuzima, abaterankunga basanzwe batera inkunga ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda baturuka hanze, abikorera […]Irambuye

Ni iki Amavubi asabwa ngo ajye muri CAN 2017 izabera

Nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Maurice ibitego 5-0, Jonathan McKinstry utoza Amavubi ngo abona kujya mu gikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon bigishoboka. Hari ibyo Amavubi asabwa kugira ngo yiyongerere amahirwe? Mu matsinda 13 yo gushaka itike yo kujya muri iki gikombe, hazavamo ikipe ya mbere ijye mu gikombe cya Afurika, haziyongeraho ikipe […]Irambuye

Umunyarwanda Amb. Jacques Bihozagara yaguye mu Burundi

Amb. Jacques Bihozagara wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, akaba inararibonye muri Politike y’u Rwanda na RPF-Inkotanyi by’umwihariko, yaguye muri Gereza ya Mpimba mu Burundi. Mu mirimo inyuranye Jacques Bihozagara yakoze harimo no kuba yarabaye Minisitiri ushinzwe impunzi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa n’indi mirimo itandukanye. Ubu yari asigaye yikorera ibye mu […]Irambuye

en_USEnglish