Digiqole ad

Muhanga: Abajura bafashwe bari ‘kubaga’ imodoka bibiye Nyabugogo

 Muhanga: Abajura bafashwe bari ‘kubaga’ imodoka bibiye Nyabugogo

Imodoka bayisanze aha abayibye bari ‘kuyibaga’

Abajura bibye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Starlet kuwa gatandatu tariki ahagana saa saba z’amanywa 26 Werurwe 2016, nyuma y’uko nyirayo abimenyesheje Police aba bajura bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri bari kuyicanamo ibyuma byayo (ibyo bita kuyibaga) i Muhanga.

Imodoka bayisanze aha abayibye bari 'kuyibaga'
Imodoka bayisanze aha abayibye bari ‘kuyibaga’

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko Police yaguye kuri aba bajura mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri bari ‘kuyibaga’ mu kagali ka Remera Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

Aba bajura ngo bahise biruka umwe muri bo abasha gufatwa, iyi modoka igaragara nk’aho bari bayigushije kandi bari bamaze kuyivanamo moteur.

Umuseke wagerageje kuvugana na Police mu Ntara y’Amajyepfo ariko ntabwo kugeza ubu birashoboka.

Bayivanye Nyabugogo i Nyarugenge baza kuyibagira i Remera ya Muhanga
Bayivanye Nyabugogo i Nyarugenge baza kuyibagira i Remera ya Muhanga
Police yabaguyeho bariruka umwe aba ariwe ufatwa
Police yabaguyeho bariruka umwe aba ariwe ufatwa
Bafashwe bamaze kuvanamo moteur
Bafashwe bamaze kuvanamo moteur

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Urubyiruko rusigaye ruzi kwihangira imirimo kbs

  • Ikibazo nuko biba nubundi abataragerayo, uruzi iyo baba batwara izihenze

  • ABAJURA BARI I MUHANGA BATEYE UBWOBA UBU NTAWE UGITUNGA TV BARATUYOGOJE TWARUMIWE

  • Ngewe ndabona Leta nidakaza ingamba n’ibihano bikakaye ku bajura umutekano wacu twifitiye turirimba n’amahanga anyoteweuzaduca mu myanya y’intoki nawe se ubu aba baraje bafungurwe nyuma y’amezi make ngo ni itegeko ryabiteye ni birimba nyir’imodoka aviremo aho.

  • Ubukene buri hanze aha, no kubura akazi ku rubyiruko, nibyo bituma bamwe mu rubyiruko bishora mu bikorwa byo kwiba.

    Twese (Leta n’abaturage) twari dukwiye guhaguruka tugakora ku buryo urubyiruko rubona imirimo yo gukora. Urubyiruko narwo, ari abize n’abatarize, rukwiye kwiyumvisha ko ibyo gutegereza akazi kavuye ahandi bikwiye kuva mu mitwe yabo ahubwo rugashishikazwa no kwihimbira imirimo ahashoboka hose.

    Leta nayo rero yari ikwiye kugabanya uburemere bw’imisoro kuko iyo urebye usanga imisoro iri hejuru muri kino gihugu, ndetse bamwe bakavuga ko kuba imisoro iri hejuru bituma abantu bamwe batinya kwishora mu bikorwa by’ubucuruzi.

    Uturimo duciriritse two kwirwanaho two rwose Leta yakagombye kudukuriraho imisoro, abatugiyemo ntibasore na mba. Ibyo byatuma urubyiruko rwishora mu bikorwa biruzanira icyo kubaho mu buryo buzima, aho kwishora mu bikorwa byangiza nko kwiba, n’ibindi.

Comments are closed.

en_USEnglish