Digiqole ad

Rwamagana: AERG-GAERG week isigiye urubyiruko ubumenyi mu kwihangira imirimo

 Rwamagana: AERG-GAERG week isigiye urubyiruko ubumenyi mu kwihangira imirimo

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 250 rwarokotse Jenoside.

Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri rurakangurirwa kwitabira kwihangira imirimo kuko hari amafaranga ahari ategereje abazakora imishinga myiza, kandi bagatinyuka no kugana amabanki n’ibigo by’imari.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n'urubyiruko rugera kuri 250 rwarokotse Jenoside.
Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 250 rwarokotse Jenoside.

Uru rubyiruko rukabakaba 250 rwo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza rwarokotse Jenoside, rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri kubera ibibazo bitandukanye mu miryango, rwateranyirijwe hamwe i Rwamagana muri gahunda igamije kubafasha kwihangira imirimo, no kubatinyura kugana amabanki.

Iki kikaba ari kimwe mu bikorwa bya gahunda z’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri makuru na za Kaminuza n’abayarangije “AERG-GAERG week”.

Umwe muri uru rubyiruko rwahurijwe hamwe witwa Mushashi Devota yavuze ko barimo kwigishwa kwihangira imirimo kandi ndabona bigenda, ku giti cyange ngiye guhita ntekereza umushinga nakora.

Mugenzi we witwa Nsabimana Cedric Cyubahiro nawe aragira ati “Baduhuguye gutinyuka tukigirira ikizere kuko hari igihe twajyaga muri Banki bakadufata uko bashatse tukabigwamo tuzize kutamenya uburenganzira bwacu, ariko ubu twabumenye.”

Abafatanyabikorwa n'abafasha muguhugura uru rubyiruko bari bitabiriye iki gikorwa.
Abafatanyabikorwa n’abafasha muguhugura uru rubyiruko bari bitabiriye iki gikorwa.

Mu buhamya bw’uwitwa Nsabimana Cedric Cyubahiro, yavuze ko ngo bitoroshye kubona inguzanyo uri umusore, dore ko ngo we banayimwimye azize ko ari ingaragu, nubwo afite ingwate y’ubutaka.

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu Mirindi Jean de Dieu, yavuze ko igikorwa cya AERG-GAERG week cyatanze umusaruro ushingiye ku ntego bari bihaye, gusa ngo inzira iracyari ndende.

Yagize ati “Tugendeye kuntego twari dufite umusaruro twifuzaga twarawubonye ndetse turimo turanarenzaho gusa ikigamijwe ni ukubaka ubushobozi bwa bariya bana birumvikana ko tugifite byinshi byo gukora.”

Mirindi kandi yatangaje ko ubu hari Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda zitegereje inkumi cyangwa umusore wese uzakora umushinga mwiza. Umushinga uzatsinda uzahabwa amafaranga, hanyuma numara kunguka uyagarure.

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'igihugu Mirindi J. de Dieu arasaba urubyiruko rwarokotse Jenoside rutashoboye kwiga kwihangira imirimo.
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu Mirindi J. de Dieu arasaba urubyiruko rwarokotse Jenoside rutashoboye kwiga kwihangira imirimo.

Umuyobozi mu mushinga SURF (Survivors Fund) utera inkunga AERG muri ibi bikorwa, Kelsey Finnegan yavuze ko kuva batangira gukorana na AERG birimo bitanga umusarungo.

Ati “Hari umusaruro ugaragara,…ushingiye ku isuzuma dukora, tubona ko hari abana bagiye bafashwa mu buryo nk’ubu bagatera imbere.”

Iki gikorwa cyo guhugura urubyiruko rwarokotse Jeoside yakorewe abatutsi, bakangurirwa kwihangira imirimo cyateguwe muri gahunda ya AERG-GAERG week, mu kiswe “ELE Imbere heza”, ku nkunga y’umushinga SURF.

Bari bitabiriye ku bwinshi.
Bari bitabiriye ku bwinshi.
Kelysey Finnegan, uyobora SURF aratangaza ko yishimira urwego AERG imaze kugeraho.
Kelysey Finnegan, umuyobozi muri SURF aratangaza ko yishimira urwego AERG imaze kugeraho.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aya mahugurwa ni ingirakamaro rwose.Gusa Ntimurangirize mu kuyatanga cg kuvuga imishinga ngo mugirengo barangije kwiteza imbere kuko abayateguye bakagombye no kubashakira ababahangira imishinga ijyanye naho batuye.

  • Patrick ibyo uvuze nibyo nubundi AERG igiye ifite abakozi bashinzwe ibijyanye n’imishinga bakabafasha kuyikora neza ndetse no kubafasha kubona inguzanyo ziciriritse mu mabanki atandukanye

Comments are closed.

en_USEnglish