Month: <span>March 2016</span>

Itsinda ry’abagore ryarwanye na Police kwa Besigye aho afungiye

Kuri uyu wa kabiri imbere y’urugo rwa Besigye ahitwa Kasangati itsinda ry’abagore rivuga ko riharanira ko arekurwa akidegembya, ryarwanye na Police yaribuzaga gushaka kwinjira aho atuye. Muri aba bagore harimo na Depite Winnie Kiiza w’Akarere ka Kasese. Umwe muri aba bagore ngo yashikuje umupolisikazi ashaka kuyirwanisha maze imirwano iraduka ndetse uyu mugore atabwa muri yombi […]Irambuye

Ladislas Ntaganzwa uherutse kuzanwa mu Rwanda yabajijwe n’Ubushinjacyaha

Kuwa mbere tariki 28 Werurwe nibwo Ladislas Ntaganzwa woherejwe na Letaya Congo Kinshasa kuburanishwa mu Rwanda ku byaha bya Jenoside yagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha amenyeshwa ibyaha aregwa aranabazwa. Faustin Nkusi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yatangaje ko usibye ibi uyu mugabo yanamenyeshejwe uburenganzira bwe nk’uregwa anahabwa icyemezo cyo kumufungwa by’agateganyo gitangwa na Parike. Ubu ngo Parike iri […]Irambuye

Umugore na musaza we bafatanywe depot y’inzoga zitujuje ubuziranenge

Gasabo – Umugabo Habyarimana na mushiki we Uwizeye bakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge no guhimba akarango k’ibicuruzwa byemewe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro. Aba bafatiwe i Remera bari bafite depot yuzuye inzoga zo mu bwoko bwa Gin bamwe bita Siriduwire zitujuje ubuziranenge. Uwizeye avuga ko izi nzoga yaziguze ku muntu ariko ngo ntiyari azi […]Irambuye

Young Grace yasimbuye Teta Diana muri Guma Guma

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa East African Promotors, Abayizera Grace cyangwa se Young Grace mu muziki yasimbuye Teta Diana uherutse gutangaza ko atazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu. Hakurikijwe amanota y’ukuntu abahanzi 15 bagiye bakurikirana, Young Grace niwe wazaga ku mwanya wa 11 akaba yagombaga guhita asimbura […]Irambuye

Iburasirazuba: Abayobozi b’Imirenge itatu bafungiwe kurigisa amafaranga y’abakene

* Barashinjwa ibyaha birimo guha imiryango yabo amafaranga yagenewe abatishoboye *Ushinzwe VUP mu karere ka Kayonza nawe arafunze Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Gahini(Kayonza) Mahama (Kirehe) na Nyarugenge (Bugesera) hamwe n’abayobozi batandukanye b’Utugali bafunzwe na Police y’u Rwanda bakurikiranyweho ibikorwa byo kunyereza amafaranga ya VUP yagenewe abatishoboye. Ntabwo ari aba bayobozi gusa kuko Umuvugizi wa Police […]Irambuye

Gitwe: Abaturage babitsaga muri CAF Isonga bararira ayo kwarika

*Umuturage yatsinze CAF Isonga ikigo gitegekwa kumwishyura miliyoni 25, *Abaturage baravuga ko batazasangira igihombo n’ikigo bari bizeye. Muri iki gitondo i Gitwe abaturage benshi bazindukiye ku ishami ry’ikigo cy’imari iciriritse cya CAF Isonga, aho basanze ku rugo rwacyo hariho ingufuri bitewe n’ikibazo CAF imazemo iminsi, abaturage bari gutabaza inzego zose za Leta ngo zibatabare. Hashize […]Irambuye

Nyuma yo gufungurwa, Robert Ndatimana yatangiye imyitozo

Nyuma yo kuva muri gereza, umukinnyi wo hagati wa Police FC, Robert Ndatimana yatangiye imyitozo nyuma y’amezi arenga atatu adakina. Ndatimana Robert yatawe muri yombi na Police tariki 18 Ukuboza 2015, akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure. Tariki 02 Gashyantare 2016, Urukiko rukuru ku Kimihurura rwanzuye ko atsinze urubanza ndetse rusaba […]Irambuye

Dr Rose Mukankomeje yabajijwe n’Ubushinjacyaha

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Dr Rose Mukankomeje ufunze kuva tariki 20 Werurwe, tariki 24 Werurwe no kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2016 yashyikirijwe Ubushinjacyaha amenyeshwa ibyaha aregwa ndetse arabazwa. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko yakiriwe bwa mbere n’Ubushinjacyaha kuwa kane ushize tariki 24 akamenyeshwa ibyaha akurikiranyweho akongera […]Irambuye

EU ishobora guhagarika amafaranga yahaga ingabo z’u Burundi ziri muri

*Leta ya Nkurunziza yasaruraga miliyoni 13 z’Amadolari buri mwaka aturutse kuri iyi gahunda, *Ibi bihano bishobora kugira ingaruka zikomeye ku Burundi n’ubundi bwari buri mubihano, *Kudatanga aya mafaranga ngo biratuma Pierre Nkurunziza ajya mu mishyikirano n’abatavuga rumwe na we. Umuryango w’Uburayi urateganya gukuraho amafaranga wageneraga ingabo z’U Burundi zijya mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, Leta […]Irambuye

Dr Diane Gashumba, Maj Gen Musemakweli, Brig Gen Nzabamwita barahiriye…

Kuri uyu wa kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya mu nzego zinyuranye z’ingabo, ndetse na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Aba bayobozi bose yabasabye gukomeza iterambere bafasha abaturage kugera ku ntego bafite. Abarahiye ni Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Diane Gashumba, Major General Jacques Musemakweli umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Brig General Charles Karamba […]Irambuye

en_USEnglish