Digiqole ad

TECNO yamuritse ubundi bwoko bushya bwa Telephone ya Boom J8

 TECNO yamuritse ubundi bwoko bushya bwa Telephone ya Boom J8

Umukozi wa Tecno yerekana iyi Telephone nshya

Kuri uyu wa kabiri ku kicyaro cya TECNO mu mujyi wa Kigali bamuritse telefone yayo nshya yo mu bwoko bwa Boom J8, ni telephone idasanzwe kuko ifite programs nyinshi kandi yorohereza uyikoresha mu bintu binyuranye by’ikoranabuhanga rigezweho.

Umukozi wa Tecno yerekana iyi Telephone nshya
Umukozi wa Tecno yerekana iyi Telephone nshya

TECNO ikora za telephone ubu zikoreshwa n’abanyarwanda benshi ndetse no ku mugabane wa Africa ikaba ikoreshwa cyane kubera kuramba, gukora neza no guhenduka.

Francis Ruzindana ushinzwe itumanaho muri TECNO Rwanda  yavuze ko Boom J8 ari telefone idasanzwe kuko ifite program nyinshi kandi ni bwoko bwa telefone  iri ku isoko abantu bakunze cyane.

Ruzindana ati “Iyi telefone irakunzwe cyane, ifite qualites nyinshi, ntabwo ihenda kandi ifasha abantu kugera kwiterambere ry’ihuse.

Agashya twakoze nuko iyo igize ikibazo urayigarura tukayigukorera ku buntu kuko tuguha Guaranty y’amezi 13.”

Ruzindana  Francis avuga ko Boom J8 ifite uburyo bwo gufata Screen shot bwiza cyane kandi bworoshye ukoresheje intoki eshatu ukaba wahita uyisangiza abandi.

Telefone ya Techno Boom J8 ifite umuziki uyunguruye kubera uko ikoze kandi wirangira cyane, ifite ubushobozi bwo gukora neza (operations) kandi vuba, ifata amafoto meza cyane, n’uburyo bunyuranye bwo kugera kuri application ushaka gukoresha vuba.

Memoire yayo y’imbere ifite 16GB, iyo uyiguze baguhana na ecouteurs nziza zayo. Igura 120 000Rwf.

Mu muhango wo kumurika iyi Telephone nshya
Mu muhango wo kumurika iyi Telephone nshya
Techno J8 , ni telefone nziza igezweho ubu iri ku isoko
Tecno J8 , ni telefone nziza igezweho ubu iri ku isoko
Ni telephone kandi itwaritse neza
Ni telephone kandi itwaritse neza
Ifite byinshi byorohereza uyikoresha gukora ibyo ashaka kandi vuba
Ifite byinshi byorohereza uyikoresha gukora ibyo ashaka kandi vuba
Uyiguze bamuhana na ecouteurs zayo nziza
Uyiguze bamuhana na ecouteurs zayo nziza

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • jye ndikubona ibyapa byakwiragiye urwanda siyose
    gusa texno genda uramamaza.
    ariko unagira telephone nziza kandi zikora byishi
    nange ntunze tecno

  • tecno batanga garanti yumwaka kandi telphone yabo yapfa mbere ntibaguhindurire,mfite telphone yabo nyimaranye amezi abiri gusa yanze gukora ,banze kokumpindurira barayikoze irabananira ,so mudufashye bayobozi ba tecno nimudufashye rwose kukibazo dufite telphone naguzeyo ni PTM-Z-min ,murakoze mwampamagara kuri 0782724373 murakoze

  • yoyoyoyoooo tecno irafise ibyuki!!!!

    • uri ikibwa kabisa wowe wikundira ibyuki gusa

    • uranyishe kweli wowe uhise ubona ibyuki?

  • Ndabona ari nziza rwose! gusa nasanze batayivuzeho byinshi, nko kugaragaza umwihariko yifitemo utandukanye nizo dusanganywe! nimubyongeraho bizadufasha ! kubijyanye no gukomera byo zirakomera nanjye nabihamya! ndayifite maranye imyaka 2 kandi ikora neza rwose courage !

  • Njyewe navuze ko izaza igura 120000fr Bazampembe

  • Oya 4ne ni lumia

  • Tecno igushuka ukiyikoresha ariko ubundi igakwama

    • Oya,ahubwo abantu benshi ntibazi imikoreshereze nyayo y’ama devices bagura, bityo bakaziyicira hadaciye kabiri, ngo aha ni devices zidakomeye da!!
      Icyo umuntu yanenga icyakoze,ni Batteries zitaramba…! Bakagombye kujya baha umukiriya Batteries 2,chargers 2,manuel d’utilisation,Ecouteur n’izindi accessoirs zayo!

  • Iyo mudakoresha abakobwa beza nimwari kubona abakiriya kbsa(Clients)!

    Reba uhagaze ibumoso bw’uriya musore

  • Tecno ifite amayeri adafasha abaclient mfite phone yabo smart ntamaranye umwaka ipfuye njyayo kuyikoresha ngo izo zavuye ku isoko ntizizagaruka ngo ubwo gura indi. Narayiguze ariko hehe na tecno ubu nafashe sumsung

  • Tecno barabeshya nukwamamaza gusa,kuko narayiguze camerayayo ifpa itamaze kabiri ngiye kuyikoresha ngo nta camera zihari ngo nzagaruke hashize amezi abiri bambwirango nzagaruke, ntibakatubeshyerero
    reka invugo yanyu ijye iba ingiro mwivugurure murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish