TECNO yamuritse ubundi bwoko bushya bwa Telephone ya Boom J8
Kuri uyu wa kabiri ku kicyaro cya TECNO mu mujyi wa Kigali bamuritse telefone yayo nshya yo mu bwoko bwa Boom J8, ni telephone idasanzwe kuko ifite programs nyinshi kandi yorohereza uyikoresha mu bintu binyuranye by’ikoranabuhanga rigezweho.
TECNO ikora za telephone ubu zikoreshwa n’abanyarwanda benshi ndetse no ku mugabane wa Africa ikaba ikoreshwa cyane kubera kuramba, gukora neza no guhenduka.
Francis Ruzindana ushinzwe itumanaho muri TECNO Rwanda yavuze ko Boom J8 ari telefone idasanzwe kuko ifite program nyinshi kandi ni bwoko bwa telefone iri ku isoko abantu bakunze cyane.
Ruzindana ati “Iyi telefone irakunzwe cyane, ifite qualites nyinshi, ntabwo ihenda kandi ifasha abantu kugera kwiterambere ry’ihuse.
Agashya twakoze nuko iyo igize ikibazo urayigarura tukayigukorera ku buntu kuko tuguha Guaranty y’amezi 13.”
Ruzindana Francis avuga ko Boom J8 ifite uburyo bwo gufata Screen shot bwiza cyane kandi bworoshye ukoresheje intoki eshatu ukaba wahita uyisangiza abandi.
Telefone ya Techno Boom J8 ifite umuziki uyunguruye kubera uko ikoze kandi wirangira cyane, ifite ubushobozi bwo gukora neza (operations) kandi vuba, ifata amafoto meza cyane, n’uburyo bunyuranye bwo kugera kuri application ushaka gukoresha vuba.
Memoire yayo y’imbere ifite 16GB, iyo uyiguze baguhana na ecouteurs nziza zayo. Igura 120 000Rwf.
UM– USEKE.RW
13 Comments
jye ndikubona ibyapa byakwiragiye urwanda siyose
gusa texno genda uramamaza.
ariko unagira telephone nziza kandi zikora byishi
nange ntunze tecno
tecno batanga garanti yumwaka kandi telphone yabo yapfa mbere ntibaguhindurire,mfite telphone yabo nyimaranye amezi abiri gusa yanze gukora ,banze kokumpindurira barayikoze irabananira ,so mudufashye bayobozi ba tecno nimudufashye rwose kukibazo dufite telphone naguzeyo ni PTM-Z-min ,murakoze mwampamagara kuri 0782724373 murakoze
yoyoyoyoooo tecno irafise ibyuki!!!!
uri ikibwa kabisa wowe wikundira ibyuki gusa
uranyishe kweli wowe uhise ubona ibyuki?
Ndabona ari nziza rwose! gusa nasanze batayivuzeho byinshi, nko kugaragaza umwihariko yifitemo utandukanye nizo dusanganywe! nimubyongeraho bizadufasha ! kubijyanye no gukomera byo zirakomera nanjye nabihamya! ndayifite maranye imyaka 2 kandi ikora neza rwose courage !
Njyewe navuze ko izaza igura 120000fr Bazampembe
Oya 4ne ni lumia
Tecno igushuka ukiyikoresha ariko ubundi igakwama
Oya,ahubwo abantu benshi ntibazi imikoreshereze nyayo y’ama devices bagura, bityo bakaziyicira hadaciye kabiri, ngo aha ni devices zidakomeye da!!
Icyo umuntu yanenga icyakoze,ni Batteries zitaramba…! Bakagombye kujya baha umukiriya Batteries 2,chargers 2,manuel d’utilisation,Ecouteur n’izindi accessoirs zayo!
Iyo mudakoresha abakobwa beza nimwari kubona abakiriya kbsa(Clients)!
Reba uhagaze ibumoso bw’uriya musore
Tecno ifite amayeri adafasha abaclient mfite phone yabo smart ntamaranye umwaka ipfuye njyayo kuyikoresha ngo izo zavuye ku isoko ntizizagaruka ngo ubwo gura indi. Narayiguze ariko hehe na tecno ubu nafashe sumsung
Tecno barabeshya nukwamamaza gusa,kuko narayiguze camerayayo ifpa itamaze kabiri ngiye kuyikoresha ngo nta camera zihari ngo nzagaruke hashize amezi abiri bambwirango nzagaruke, ntibakatubeshyerero
reka invugo yanyu ijye iba ingiro mwivugurure murakoze.
Comments are closed.