Muhanga: Bahagaritse Sosiyete enye zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Polisi mu karere ka Muhanga yihanagirije abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bw’akajagari ndetse banahagarika Sosiyete enye zikora ubucukuzi. Iki cyemezo kije nyuma y’iminsi micye ikirombe kigwiriye abantu batanu bagapfa, bacukuraga amabuye nta cyangombwa bafite.
Kuri uyu kabiri, inzego za Police mu karere ka Muhanga, Kamonyi na Kigali ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bakaba bakoranye inama n’abahagarariye izi Sosiyete hamwe n’abaturage bo mu murenge wa Cyeza, Kabacuzi, mu karere ka Muhanga ndetse n’abo mu murenge wa Kayumbu muri Kamonyi baturiye ibirombe by’ahacukurwa aya mabuye y’agaciro kugira ngo birinde gusubira muri ibi bikorwa bihungabanya ubuzima bw’abaturage.
Superintendent Justin Ntanganda, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga avuga ko badashobora kwemera ko abaturage bakomeza guhitanwa n’ibirombe kuko bacukura mu buryo butubahirije amategeko.
Supt Ntaganda avuga ko ibi birombe bikwiye guhagarika ibikorwa kugeza igihe banyirabyo bazaba bubahirije ibisabwa byose bafite ibyangombwa byemewe kandi ubucukuzi bakora bugakurikiza amabwiriza asanzwe agenga sosiyete zicukura amabuye y’agaciro.
Superintendent Modeste Mbabazi ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe kurengera ibidukikije avuga ko bitumvikana uburyo hari abayobozi b’inzego z’ibanze barebera ibi bikorwa bihatana ubuzima bw’abaturage bikanangiza ibidukikije birimo amashyamaba, inzuzi bavoma.
Supt Mbabazi avuga ko kubanza kugira inama abakora uyu mwuga mu buryo bw’akajagari aribyo bibanziriza ibihano, abazarenga kuri aya mabwiriza bazafatirwa ibihano bikubiye mu bitabo by’amategeko ahana y’u Rwanda.
Supt Mbabazi ati “Tugiye gufatira ibihano bikomeye abacukura mu buri ubu buryo, kandi abaturage nimwe mugomba kuba ijisho rya bagenzi banyu hari n’abitwikira ijoro bakajya gucukura.”
Sebashi Claude umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Muhanga avuga ko hari bamwe muri aba baturage bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ubu buryo bavuga ko Akarere kahize ko kazinjiza amafaranga menshi aturutse muri ubu bucukuzi bw’amabuye akavuga ko abacukura mu buryo butemewe nta misoro batanga kandi ko nta muhigo Akarere kahize wo gucukura mu buryo butubahirije amaegeko.
Sosiyete zicukura amabuye y’agaciro Polisi yahagarikiye ibikorwa byayo zirimo IMC, AFRICOM, COMAR na MIMICO.
Izi sosiyete zose ziherereye mu karere ka Muhanga, abaturage batanu baherutse guhitanwa n’ibirombe bakomoka mu karere ka Kamonyi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga