Month: <span>December 2015</span>

Ubukungu bw’u Rwanda buzarushaho kuzamuka Kagame niyongera gutorwa mu 2017

Urubuga rwo mu Bwongereza, “Global Risk Insights (GRI)” rukora ubusesenguzi kuri Politike mpuzamahanga n’ingaruka zayo cyane cyane ku bukungu, rwagaragaje ko mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bishobora kubamo akavuyo gashingiye ku matora na Politike muri rusange, gusa ngo umwaka wa 2016 na 2017 uzaba uw’amahire ku Rwanda, Paul Kagame natorerwa gukomeza kuruyobora. Mu mwaka […]Irambuye

Week end ya Noheli mu muhanda yaranzwe n’ituze – Traffic

Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda rya Police y’igihugu riratangaza ko muri week end ya Noheli nta mpanuka idasanzwe yayibayemo yahitanye ubuzima bw’abantu. Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko muri rusange mu gihugu iyi week end yari ituje ku bigendanye n’umutekano wo mu muhanda. […]Irambuye

DRC: Abatuye Lubero bari guhunga imirwano hagati Maï-Maï na FDLR

Abaturage benshi mu bice bya Lubero bavuye mu byayo bahunga imirwano hagati y’umutwe wa Maï-Maï UPDI(Union des patriotes pour la défense des innocents) hamwe n’igice cyawo gikorana na FDLR kitwa FDLR-Maï-Maï Lafontaine. Ubu ngo imirwano igiye kumara iminsi ibiri. Abaturage bahunze babwiye Radio Okapi ko mu mugoroba wo ku cyumweru bumvise amasasu aremereye ku misozi […]Irambuye

Ubuhamya bw’abana bamwe bwerekana ko babayeho ubundi buzima mbere

Ubuhamya bw’ababyeyi bamwe na bamwe ahantu hatandukanye ku Isi, bugaragaza ko abana babo batanze amakuru yemeza ko babayeho ubundi buzima mbere y’ubwo bariho ubu. Ababyeyi benshi amakuru nk’aya ngo babanza kuyafata nk’intekerezo cyangwa imikino ya cyana, ariko hari abandi babona ko kubyirengagiza harimo kwibeshya…. Mu Bwongereza, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu yakomezaga kubwira ababyeyi be ko […]Irambuye

Haruna Niyonzima yashyizwe ku isoko, Yanga iramushakamo 200 000$

Umukinnyi wo hagati w’iki ya Yanga Africans yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yashyizwe ku isoko n’ikipe ye, iramushakamo amadolari ya Amerika 200 000. Aya makuru yatangajwe na Haruna Niyonzima ubwe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwananchi cyo muri Tanzania. Niyonzima yatangaje ko ikipe ye, Yanga Africans yafashe icyemezo cyo kumugurisha kandi ngo ntashobora kukirwanya kuko afitanye […]Irambuye

“2016 niwo mwaka wanjye nibyanga nzashaka ibindi nkora”- Green P

Rukundo Eliajah umuraperi uzwi muri muzika nka Green P ndetse akaba ari n’umwe mu bahanzi babarizwaga mu itsinda rya Tuff Gangz akaza kwerekeza muri Stone Church, avuga ko umwaka wa 2016 agomba kugira intambwe atera mu iterambere rye byakwanga akazashaka ibindi akora. Ni nyuma y’aho bwa mbere agaragariye ku rutonde rw’abahanzi bazitabira igitaramo ngaruka mwaka […]Irambuye

Umwaka wa 2015 muri ruhago y’u Rwanda

Umwaka wa 2015, usa n’utarahiriye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko waranzwe no gutakaza bamwe mu nkingi za mwamba z’uyu mukino ukunzwe na benshi; Ruhago kandi, yaranzwe no gutsindwa kwa hato na hato kw’Ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse amakipe (Club) yasohokeye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Rayon sports […]Irambuye

Rusizi : Abayobozi bagaragaje amakosa bisabiye kwegura

Umuyobozi wari ushinzwe VUP mu karere ka Rusizi hamwe n’abandi babiri bashinzwe amakoperative, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko banditse basaba kwegura ku mirimo yabo nyuma y’uko bagaragarijwe amakosa bakoze. Vision 2020 Umurenge Program (VUP) ni gahunda ya Leta yo guteza imbere abatishoboye bakora imirimo runaka bagahembwa amafaranga kugira ngo bakore udushinga two kwiteza imbere. Hamwe […]Irambuye

Daniel Ngarukiye na Lavinia bamaze kubona izina ry’umwana wabo

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Ngarukiye Daniel na Lavinia Orac ubu babarizwa muri Romania bamaze gushaka izina ry’umwana wabo w’imfura uzitwa ‘Inyamibwa’ bitegura kwibaruka mu ntangiriro za Gashyantare.  Uyu muhanzi umenyerewe cyane mu njyana ya Gakondo ndetse wanabarizwaga muri Gakondo Group, ku wa kabiri tariki ya 22 Ukuboza 2015 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko. Daniel Ngarukiye […]Irambuye

Ibiganiro by’amahoro i Burundi biratangira kuri uyu wa mbere i

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 28, i Entebbe muri Uganda haratangizwa ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ibibazo byo mu Burundi, abitabira ibi biganiro baraza kuvuga ku cyakorwa ko amahoro agaruke mu Burundi.Ibi biganiro birahuza abatavuga rumwe na Leta, abagize Sosiyeti sivile hamwe n’intumwaza Guverinoma y’u Burundi kandi biraba bihagarariwe na Perezida Museveni wa Uganda ubwe. […]Irambuye

en_USEnglish