Month: <span>December 2015</span>

Nyuma y’amasaha 4 asinyiye FC Barcelona yirukanywe azira gufana Real

Nyuma y’amasaha ane gusa, FC Bracelona yasheshe amasezerano na Sergi Guardiola kubera ko mu myaka ibiri ishize uyu musore yigeze kwandika kuri Twitter ye amagambo akunze gukoreshwa n’abakinnyi n’abakunzi ba mukeba Real Madrid. Sergi Guardiola w’imyaka 24, ni umukinnyi wo hagati wari waguzwe na FC Barcelona B; nyuma y’amasaha 4 gusa asinye amasezerano yahise asezererwa […]Irambuye

Mu Budage: Rwabukombe mu bujurire yakatiwe gufungwa burundu

Urukuko rukuru rw’i Frankfurt mu Budage kuri uyu wa kabiri mu bujurire bwa Onesphore Rwabukombe uregwa icyaha cya Jenoside rwamukatiye gufungwa burundu. Uyu mugbao wahoze ari Burugumestre wa Komini Muvumba akaba mbere yari yahanishijwe gufungwa imyaka 14 muri uru rubanza rwa mbere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruburanishijwe mu Budage. Umucamanza Josef Bill kuri […]Irambuye

2015, umwaka utazibagirana mu mukino w’Amagare mu Rwanda

-Umukino w’amagare wigaruriye imitima y’Abanyarwanda benshi mu 2015; -Ikipe y’igihugu “Team Rwanda” yarushijeho kubaka izina yitabira Shampiyona y’Isi; Yegukana umudari wa zahabu mu mikino Nyafurika, ndetse yisubiza ‘Tour Du Rwanda’. Umwaka wa 2015 ariko unasize u Rwanda rutakaje umusore muto wagaragazaga impano mu mukino w’amagare, Iryamukuru Kabera Yves wazize impanuka.   Team Rwanda yabaye iya […]Irambuye

Abongereza Wiltshire na McCarthy baje gufasha umutoza w’Amavubi

Darren Wiltshire na Alex McCarthy biyongereye muri staff ikurikirana ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasubukuye umwiherero wo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN. Kuri uyu wa Mbere nibwo abakinnyi 32 b’Amavubi bitegura CHAN basubiye mu mwiherero nyuma yo gufata ikiruhuko gito cy’iminsi mikuru. Uretse umutoza mukuru Johnny McKinstry ndetse na […]Irambuye

Ababunganira babuze mu rukiko, urubanza rurasubikwa

*Col Tom Byagamba na bagenzi be batawe muri yombi muri Kanama 2014, *Kuburanishwa mu mizi (ku byaha bakurikiranyweho) byatangiye mu Ukuboza k’uyu mwaka, *Kuri uyu wa kabiri; abunganira abaregwa ntibagaragaye mu rubanza. Banenzwe, *Umucamanza avuga ko uru rubanza rukwiye kurangira, yagennye amatariki atatu. Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranyemo Col Tom Byabagamna n’abo baregwa hamwe […]Irambuye

Alain Muku ngo afite gahunda yo kurenza muzika nyarwanda umupaka

Alain Mukuralinda wahoze ari umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda akaba n’umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda, avuga ko abana arimo gufasha kuzamura muri muzika intego ari ukwambutsa muzika nyarwanda umupaka. ‘Hanga Higa’ ni umwe mu mishanga ufite gahunda yo guteza imbere ibihangano by’umuco nyarwanda kuruta kumenyekanisha iby’amahanga. Uwo mushinga umaze kugira abahanzi basaga 19 […]Irambuye

Zambia yirukanye ku butaka bwayo abanya-Rwanda babiri idashaka

Amakuru ava muri Zambia aravuga ko ku cyumweru abayobozi b’iki gihugu bohereje mu Rwanda abagabo babiri bari impunzi  kuko batifuzwa muri iki gihugu. Umunyamategeko wabo we yabibwiye AFP ko umwe muri aba birukanywe yamubwiye ko bashinjwa uruhare muri Jenoside. Abo bagabo ni Egide Rwasibo wari umuganga ku biraro bya Kaminuza i Lusaka na Innocent Habumugisha […]Irambuye

Miss CBE yasangiye Noheli n’abana bo muri Centre Amarembo

Gasana Darlène nyampinga wa Kaminuza yahoze yitwa ‘SFB’ ariko ubu ikaba ari Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu CBE, yasuye abana bo muri Centre Amarembo ibarizwa i Ndera mu Karere ka Gasabo basangira Noheli anabaha bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Ni nyuma y’aho uyu nyampinga aherutse mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Remera Akagali […]Irambuye

Atangiza ibiganiro by’Abarundi, Mu7 ati “Ntabwo tuzivanga mu byabo”

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku biro by’umukuru w’igihugu i Entebbe muri Uganda Perezida Museveni yatangije ibiganiro byo gushaka amahoro hagati y’Abarundi, abitangiza yavuze ko we yumvaga atanashaka kubibamo umuhuza kubera ibyabaye ku kibazo cyo muri Congo, yavuze ko Uganda itazivanga mu kibazo cy’Abarundi kuko ngo ari igihugu kigenga. Gusa asaba ko […]Irambuye

en_USEnglish