Digiqole ad

Week end ya Noheli mu muhanda yaranzwe n’ituze – Traffic Police

 Week end ya Noheli mu muhanda yaranzwe n’ituze – Traffic Police

Impanuka nk’izi ngo zitiruka ahanini ku burangare cyangwa ubuzinzi bw’abatwaye ibinyabiziga iyi ni iyabaye ku Kimisagara mu bihe bishize

Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda rya Police y’igihugu riratangaza ko muri week end ya Noheli nta mpanuka idasanzwe yayibayemo yahitanye ubuzima bw’abantu.

Impanuka nk'izi ngo zitiruka ahanini ku burangare cyangwa ubuzinzi bw'abatwaye ibinyabiziga iyi ni iyabaye ku Kimisagara mu bihe bishize
Impanuka nk’izi ngo zituruka ahanini ku modoka zitakorewe igenzura rya tekiniki, uburangare cyangwa ubusinzi bw’abatwaye ibinyabiziga. Iyi ni iyabaye ku Kimisagara mu bihe bishize

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko muri rusange mu gihugu iyi week end yari ituje ku bigendanye n’umutekano wo mu muhanda.

Supt Ndushabandi ati “habayeho impanuka eshatu gusa zisa n’izikomeye. Imwe i Rusizi izindi ebyiri mu mujyi wa Kigali.”

Supt Ndushabandi avuga ko imwe muri izi mpanuka ngo bigaragara ko ifitanye isano n’ibirori bya Noheli kuko yari iy’umushoferi bigaragara ko ananiwe cyane.

Impanuka muri rusange zabaye muri week end ya Noheli ngo ni eshanu, zose hamwe ngo zahitanye abantu batanu barimo abana batatu, gusa izi mpanuka zahitanye ubuzima zikaba ngo ziri mu rwego rw’impanuka zisanzwe zidafite aho zihuriye n’iminsi mikuru ya Noheli.

Muri iyi week end ariko ko kandi ngo hafashwe abantu bane batwaye ibinyabiziga basinze nubwo bwose ngo nta mpanuka bateje.

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda isaba abantu batwara ibinyabiziga kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kugira ngo birinde impanuka zishobora guhitana ubuzima bw’abantu.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nta kuntu umutekano mu muhanda wagombaga kubura kuba mwiza kuko Traffic Police yari maso ikaba yarakoze akazi ka yo neza ku buryo umutekano wa mwo wagenze neza.

  • Polisi ku muhanda iragerageza pe!
    Nuko hari ubwo usanga ifite bamwe bayisebya bandikira abantu uko biboneye nkaho akamaro kabo hariya ari uguhana gusa! Harimo abakabya cyaneeeee.

    Ibyo turasaba RNP kubikosora nabyo kuko ni ikibazo.

    Ushobora gufata umuntu uri mu ikosa ntuhutireho kumuhana ahubwo ukamwigisha kandi biramufasha kurusha kumuhana gusa

  • Mbega inkuru Isekeje… : Tittle: Weekend ya Noheri mu muhanda yaranzwe n’ituze…. Image: Imodoka Igaramye muri Ruhurura??… Whaaaaaattt????

Comments are closed.

en_USEnglish