Digiqole ad

“2016 niwo mwaka wanjye nibyanga nzashaka ibindi nkora”- Green P

 “2016 niwo mwaka wanjye nibyanga nzashaka ibindi nkora”- Green P

Green-P umuraperi uzwiho ubuhanga cyane mu Rwanda

Rukundo Eliajah umuraperi uzwi muri muzika nka Green P ndetse akaba ari n’umwe mu bahanzi babarizwaga mu itsinda rya Tuff Gangz akaza kwerekeza muri Stone Church, avuga ko umwaka wa 2016 agomba kugira intambwe atera mu iterambere rye byakwanga akazashaka ibindi akora.

Green-P umuraperi uzwiho ubuhanga cyane mu Rwanda
Green-P umuraperi uzwiho ubuhanga cyane mu Rwanda

Ni nyuma y’aho bwa mbere agaragariye ku rutonde rw’abahanzi bazitabira igitaramo ngaruka mwaka gitangira umwaka kitwa ‘East African Party’.

Kuba rero ari umwe mu bahanzi bazasusurutsa abantu ku itariki ya 01 Mutarama 2016 kuri Stade Amahoro mu gitaramo gikomeye, ngo ni bimwe mu bimwereka ko umwaka wa 2015 yakoze akazi gakomeye.

Mu kiganiro na Isango Star, Green P yagize ati “Umwaka wa 2015 ni umwaka nakozemo ibikorwa byinshi bijyanye na muzika nkora. Ariko bitavuze ko nahuye n’ibyiza gusa n’ibibi nabyo nahuye nabyo.

Ariko umwaka wa 2016 ugiye gutangira, nibaza ko ariwo mwaka wanjye w’amahirwe mu bikorwa byose nzagerageza gukora.

Kuba ngaragara ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri East African Party, ni uko hari ibyo babona nagezeho mu mwaka turimo gusoza. Kandi bizampa n’imbaraga zo kuba hari n’andi marushanwa nazitabira”.

Green P, Allioni, Bruce Melodie, King James na Urban Boys niba bahanzi bazifatanya n’icyamamare cyo muri Jamaica kizaza muri icyo gitaramo kitwa ‘Konshens’.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=u8IG6VN11u0″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ahubwo waratinze. Gusa ntuzitukuze nka mukuru wawe.

Comments are closed.

en_USEnglish