Digiqole ad

Ibiganiro by’amahoro i Burundi biratangira kuri uyu wa mbere i Kampala

 Ibiganiro by’amahoro i Burundi biratangira kuri uyu wa mbere i Kampala

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ibyabaye i Burundi byatewe na Nkurunziza bityo akwiye kuvaho

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 28, i Entebbe muri Uganda haratangizwa ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ibibazo byo mu Burundi, abitabira ibi biganiro baraza kuvuga ku cyakorwa ko amahoro agaruke mu Burundi.Ibi biganiro birahuza abatavuga rumwe na Leta, abagize Sosiyeti sivile hamwe n’intumwaza Guverinoma y’u Burundi kandi biraba bihagarariwe na Perezida Museveni wa Uganda ubwe.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ibyabaye i Burundi byatewe na Nkurunziza bityo akwiye kuvaho
Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko ibyabaye i Burundi byatewe na Nkurunziza bityo akwiye kuvaho

Kugeza ubu muri aba hari abamaze kugera Entebbe ariko ngo biragoye kumenya abo aribo kubera ko imodoka barimo zifite ibirahure by’umukara kandi ngo abanyamakuru ntibigeze bahabwa urutonde mbere y’igihe.

Biteganijwe ko biriya biganiro biza kuba birimo abantu bagera kuri 70 barimo abahagarariye Guverinoma y’u Burundi, abahagarariye ishyaka CNDD-FDD, abahagaririye abatavuga rumwe na Leta, abahagarariye abagore, n’abandi baturutse mu muryango w’Africa y’Uburasirazuba.

Ibiganiro birabera mu muhezo. Bamwe mu bashyitsi bari bageze Entebbe ejo ku cyumweru babwiye abanyamakuru ko hari ikizere ko biriya biganiro bizagira icyo bigeraho.

Willy Nyamitwe uvugira Leta y’u Burundi yabwiye abazitabira biriya biganiro ko bakwiriye kumva ko ‘ari ibiganiro atari imishyikirano’.

Yavuze ko Leta yamaze kumenyesha umuhuza ko batagiye Entebbe kumvikanisha ko abayirwanya bafite impamvu n’imwe ahubwo ko bagomba kumvikana n’ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage.

Ku rundi ruhande bamwe mu batavuga rumwe na Leta bibumbiye mu kiswe Inama y’igihugu iharanira iyubahirizwa ry’Amasezerano y’Arusha n’Isubizwaho rya Leta igendera ku mategeko mu Burundi ( le Conseil national pour le respect de l’accord d’Arusha et la restauration d’un Etat de droit au Burundi bemeza ko ibiri kuba mu Burundi guhera muri Mata 2015 byatewe na Nkurunziza bityo agomba kubanza akavaho kugira ngo amahoro agaruke.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • NKURUNZIZA MAGO AGOMBA KUVUGANA NABO BICANYI BICA INNOCENT PEOPLE MUBWIHISHO BAKABESHERA RETA YE…..

    FDLR SE URWANDA KO RUTARI RWAVUGANA NABO
    SHA UMUNTU WESE AGIRA UBWENGE

Comments are closed.

en_USEnglish