Digiqole ad

Daniel Ngarukiye na Lavinia bamaze kubona izina ry’umwana wabo

 Daniel Ngarukiye na Lavinia bamaze kubona izina ry’umwana wabo

Daniel Ngarukiye na Lavinia Orac bagiye kwibaruka

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Ngarukiye Daniel na Lavinia Orac ubu babarizwa muri Romania bamaze gushaka izina ry’umwana wabo w’imfura uzitwa ‘Inyamibwa’ bitegura kwibaruka mu ntangiriro za Gashyantare. 

Daniel Ngarukiye na Lavinia Orac bagiye kwibaruka
Daniel Ngarukiye na Lavinia Orac bagiye kwibaruka

Uyu muhanzi umenyerewe cyane mu njyana ya Gakondo ndetse wanabarizwaga muri Gakondo Group, ku wa kabiri tariki ya 22 Ukuboza 2015 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko.

Daniel Ngarukiye avuga ko byabaye ngombwa ko asanga umukunzi we mu gihugu cya Romania kugira ngo azashobore kumwitaho mu minsi arimo yitegura kwibaruka.

Mu kiganiro na Umuseke, yatangaje ko nyuma yo kwibaruka bashobora gufata umwanya bakaza mu Rwanda kwiyereka ababyeyi ku ruhande rw’umusore.

Yagize ati “Kugenda si ibintu byantunguye. Ahubwo nagiye mu rwego rwo kuba hafi umukunzi wanjye mu bihe arimo yitegura kwibaruka umwana wacu w’imfura.

Kuba rero twaranise izina ry’ikinyarwanda umwana wacu, ni uko n’uyu mugore wanjye kugeza ubu yankundiye uko yabonye nkora kandi nkunda ibijyanye n’umuco nyarwanda.

Bityo rero ntabwo nabuze akandi kazina nakwita umwana wacu ahubwo namwise ‘Inyamibwa’ mu buryo bwo kugirango nawe azakure ashake kumenya ubusobanuro bwaryo”.

Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga mu gukirigita inanga. Dore ko n’uwo mugore we bahuriye mu gitaramo yari yakoreye muri Serena Hotel i Kigali.

Lavinia Orac na Ngarukiye basezeranaga imbere y'amategeko
Lavinia Orac na Ngarukiye basezeranaga imbere y’amategeko

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Congs!

  • Umva nshuti yanjye mwanditsi ese ntuzjya usoma mbere yo gushyiraho inkuru ngo uyikosore????reba uko wanditse hejuru y’iyo foto”Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga mu gukirigita INTANGA. Dore ko n’uwo mugore we bahuriye mu gitaramo yari yakoreye muri Serena Hotel i Kigali.”

Comments are closed.

en_USEnglish