Digiqole ad

DRC: Abatuye Lubero bari guhunga imirwano hagati Maï-Maï na FDLR

 DRC: Abatuye Lubero bari guhunga imirwano hagati  Maï-Maï na FDLR

Muri aka gace UN yoherejeyo ingabo zirenga 20 000 kuva mu 1999 abaturage baracyahunga ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro

Abaturage benshi mu bice bya Lubero bavuye mu byayo bahunga imirwano hagati y’umutwe wa Maï-Maï UPDI(Union des patriotes pour la défense des innocents) hamwe n’igice cyawo gikorana na FDLR kitwa FDLR-Maï-Maï Lafontaine. Ubu ngo imirwano igiye kumara iminsi ibiri.

Muri aka gace UN yoherejeyo ingabo zirenga 20 000 kuva mu 1999 abaturage baracyahunga ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro
Muri aka gace UN yoherejeyo ingabo zirenga 20 000 kuva mu 1999 abaturage baracyahunga ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro

Abaturage bahunze babwiye Radio Okapi ko mu mugoroba wo ku cyumweru bumvise amasasu aremereye ku misozi ya Kasiki n’ahitwa Luhofu.

Abakora muri Sosiyete sivile muri Kasiki bavuga ko ubu kariya gace gasigayemo abantu bake ndetse n’abatuye Luhofu batangiye guhungana n’imiryango yabo bakaba bari guhungira mu duce Kayna, Kirumba na Kanyabayonga.

Amakuru atangwa n’abaturage babonye uko byagenze yemeza ko abarwanyi ba Maï-Maï UPDI bateye abo muri FDLR aho bari bakambitse mu gace ka Mbwavinywa kari mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Masisi.

Mu mirwano ikomeye yamaze amasaha atanu hagati y’iyi mitwe, ingabo za Leta zikaba ngo zitarigeze zibijyamo abaturage benshi bagahunga kugeza no kuri uyu wa mbere imirwano bya hato na hato ikaba igikomeje.

Kugeza ubu ngo abensi mu baturage batuye mu duce twa Mbwavinywa, Busekera na Luhanga nabo bamaze guhunga.

Icyakora ngo ingabo za Congo zegereye aho abaturage bahungiye ngo zibarinde nubwo kugeza ubu zitarajya guhangana n’iyi mitwe ishyamiranye.

IBice bimwe byo mu burasirazuba bwa Congo bwabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo n’iyo mu bihugu bituranyi nka ADF-Nalu (irwanya Uganda) na FDLR irwanya u Rwanda.

Iyi mitwe hamwe n’indi ni akaga ku batuye muri utu duce ndetse ibihumbi byinshi by’abaturage byabaye impunzi mu Rwanda no muri Uganda.

Aka gace niko kugeza ubu kwisi koherejwemo umutwe munini w’ingabo z’Umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro no kurandura iyi mitwe yananiye Leta ya Kinshasa. Ariko abaturage baracyahazaharira kuko uyu murimo izi ngabo wazinaniye kugeza ubu.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ABA BARASAZE INYESHYAMBA ZIRWANANNIZINDI NYESHYAMBA

Comments are closed.

en_USEnglish