Digiqole ad

Haruna Niyonzima yashyizwe ku isoko, Yanga iramushakamo 200 000$

 Haruna Niyonzima yashyizwe ku isoko, Yanga iramushakamo 200 000$

Haruna Niyonzima Capiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi

Umukinnyi wo hagati w’iki ya Yanga Africans yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yashyizwe ku isoko n’ikipe ye, iramushakamo amadolari ya Amerika 200 000.

Haruna Niyonzima Capiteni w'ikipe y'Igihugu Amavubi
Haruna Niyonzima Capiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi

Aya makuru yatangajwe na Haruna Niyonzima ubwe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwananchi cyo muri Tanzania.

Niyonzima yatangaje ko ikipe ye, Yanga Africans yafashe icyemezo cyo kumugurisha kandi ngo ntashobora kukirwanya kuko afitanye na yo amasezerano.

Ikipe ya Yanga yavuze ko igiciro itajya munsi ku mukinnyi Haruna ari amadolari ibihumbi 200. Umunyamabanga wa Yanga Dr Jonas Tiboroha aherutse kumvikana avuga ko iyi kipe ishaka kugurisha Haruna ku ikipe yose imwifuza.

Haruna Niyonzima avugana na Mwananchi yagize ati “Ndi umukinnyi wa Yanga, mfitanye nayo amasezerano, nibafata icyemezo cyo kungurisha kuri jye nta kibazo, nibo bafite uburenganzira bwose kuri jyewe.”

Niyonzima yanavuze ku bibazo afitanye n’iyi kipe n’uko bigomba gukemuka. Yavuze ko ibintu byose bigira impamvu kandi ngo bizarangira ku bushake bw’Imana.

Yagize ati “Ibiba byose bikorwa n’Imana, n’ikibazo cyanjye niko byagenze nizera ko bizarangira, sinshaka kubivugaho, ariko buri cyose kigira iherezo.”

Mu minsi ishize ikipe ya Yanga yagiranye ibibazo n’uyu mukinnyi imushinja ko yataye akazi ko kuyikinira nyuma y’aho Amavubi yari avuye mu mikino ya CECAFA muri Ethiopia.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nonese kwirukanwa no gucibwa amande ya 50.000$, twasomye ahandi ko bitandukanye no gushyirwa ku isoko kuri $200.000 mutubwiye. Pls ntimukaducange

Comments are closed.

en_USEnglish