Month: <span>December 2015</span>

Burundi : Leta yateguye imyigaragambyo yamagana ko hoherezwa ingabo

Guverinoma y’u Burundi yateguye imyigaragambyo y’abaturage bagiye mu mihanda muri week end ishize bamagana ko muri iki gihugu hoherezwa ingabo nyafrica zo kugarura amahoro. Iyi myigaragambyo yabaye n’ahandi hatandukanye muri buri Ntara y’u Burundi aho abayobozi bakuru b’igihugu bari bigabye kugira ngo abaturage bayitabire ari benshi. Gaston Sindimwo Visi Perezida wa mbere yari mu bigaragambya […]Irambuye

Nubwo Abagatolika bagabanuka mu Rwanda, Abakirisitu biyongereyeho 3.5%

-Uyu munsi wa Noheli wishimirwa cyane n’abemera Yesu Kristu -Ese mu Rwanda Ubukirisitu buhagaze bute? Nk’uko bigaragara mu ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikorwa buri myaka 10, imibare igaragaza ko Ubukristu bugenda bushinga imizi mu Rwanda dore ko bwavuye kuri 93% mu 2002, bagera kuri 96.5% by’abaturage bose muri 2012; Gusa imibare y’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika biganje […]Irambuye

Tom Close yabatirishije umukobwa we

Mu gitaramo cya Noheli cyo kuwa 24 Ukuboza muri Cathedrale St Etienne ya Eglise Episcopal au Rwanda mu Biryogo niho umukobwa w’imfura w’umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia yabatirijwe. Uyu mwana yabatijwe Ella Ineza, imbere y’imiryango n’inshuti z’uru rugo rwa Tom na Tricia. Mu muhango wo kubatiza uyu mwana hagaragaye kandi umuhanzi Knowless Butera, […]Irambuye

Ubuyapani mu Rwanda….Inyungu ni iyihe?

Mu myaka ya vuba, abanyarwanda bagiye babona umubare w’Abayapani baza mu Rwanda wiyongera, bafungura za restaurants i Kigali, bagaragara mu bice by’icyaro bigisha isuku n’uburyo bunyuranye bwo guhinga, ndetse Abanyarwanda benshi bumvise iby’ikiraro kigezweho n’umupaka umwe wubatswe ku nkunga y’Ubuyapani hagati ya Tanzania n’u Rwanda. Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzampahanga kimaze imyaka 10 gikorera mu […]Irambuye

Abakirisitu ni 2.1% by’abaturage ba Israel aho Kirisitu yavukiye

Mu gihugu cya Israel hakomoka amadini  y’abemera Kirisitu n’Abisilamu dore ko ari ku butaka bwatuyeho Sekuru w’abizera Abraham, habarurwa  Abakirisitu bagera kuri 2.1% gusa by’abatuye Israel basaga Miliyoni 8. Nk’uko bigaragara ku mbuga za internet zinyuranye, imibare yo muri 2012, igaragaza ko muri Isiraheli hari abakirisitu 161,000,  bangana na 2.1% by’abaturage bose. Muri abo Bakirisitu, […]Irambuye

Rwanda: Inkuru 20 zaranze 2015

Izi ni zimwe mu nkuru zagarutsweho cyane muri uyu mwaka turi gusoza wa 2015. Amakuru *Abaturage benshi cyane basabye ko ingingo ya 101 ihindurwa mu Itegeko Nshinga birakorwa bisozwa na Referendum batoye Yego kuri 98,3%. *Mu mezi abiri -kugeza muri Mutarama 2015 ba Mayors barindwi bareguye * Ambasaderi Protais Mitali wari muri Ethiopia yarahunze. *Tanzania […]Irambuye

Mu biruhuko bikuru abanyeshuri 50 bafashijwe kwiga imyuga muri IPRC

Ngoma – Mu biruhuko abenshi mu banyeshuri babura icyo bakora abandi bakirirwa bareba filimi, ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza, abanyeshuri 50 basoje amasomo y’ibanze ku myuga bari bamazemo iminsi 30 mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East). Iyi myuga bayihawe muri gahunda yiswe ‘Space for Children’ igamije gukundisha abana imyuga […]Irambuye

Ngoma: Umuyobozi afungiye ruswa muri gahunda ya “Gira inka”

Iburasirazuba – Umugabo witwa Gaston Kalisa ushinzwe ubudehe mu mudugudu wa Kiyanja mu kagali ka Rugese Umurenge wa Rurenge Akarere ka Ngoma ari mu maboko y’inzego zishinzwe umuteko mu karere ka Ngoma akekwaho kurya ruswa y’ibihumbi 20.000 y’u Rwanda yahawe n’uwagombaga guhabwa inka muri gahunda ya Gira inka Munyarwanda. Mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyarangiye […]Irambuye

Polisi yerekanye abasore 2 ikekaho gucuruza urumogi, bafatanywe utu ‘boules

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, herekanywe abasore babiri bakekwaho ubufatanya cyaha mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bafatanywe “ urumogi” rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600. Umusore witwa Jack, umwe mu bakekwaho icyo cyaha utuye mu murenge wa Gisozi, yavuze ko yafatiwe ku Gisozi afite urumogi, udupfunyika […]Irambuye

en_USEnglish