Digiqole ad

Rusizi : Abayobozi bagaragaje amakosa bisabiye kwegura

 Rusizi : Abayobozi bagaragaje amakosa bisabiye kwegura

Umuyobozi wari ushinzwe VUP mu karere ka Rusizi hamwe n’abandi babiri bashinzwe amakoperative, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko banditse basaba kwegura ku mirimo yabo nyuma y’uko bagaragarijwe amakosa bakoze.
Rwanda District Maps

Vision 2020 Umurenge Program (VUP) ni gahunda ya Leta yo guteza imbere abatishoboye bakora imirimo runaka bagahembwa amafaranga kugira ngo bakore udushinga two kwiteza imbere.

Hamwe na hamwe mu gihugu humvikana ibibazo by’abakoresheje abaturage muri iyi gahunda ntibabishyure, ari nabyo byaviriyemo abayobozi bamwe na bamwe mu turere kubikurikiranwaho.

Aba bayobozi banditse basaba kwemererwa kwegura, amakuru agera k’Umuseke avuga ko bari bamaze iminsi bagaragarijwe amakosa bakoze mu mirimo bari bashinzwe.

Mu karere ka Rusizi havuzwe ibibazo muri gahunda ya VUP bishingiye ahanini ku kwishyura abaturage bakoze imirimo ngo bishyurwe amafaranga muri iyi gahunda. Ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe byadindiye.

Mu kwezi kwa 11/2015 mu gihe cy’icyumweru kimwe heguye abayobozi 18 barimo batatu b’imirenge ya Gashonga, Nkungu na Nkombo; abayobozi 11 b’Utugari, n’abandi bamwe bashinzwe VUP na « Gira Inka » bose kubera imikorere mibi bavuzweho.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mujye mureka kutubeshya ngobasabye kwegura baba begujwe nabi ahubwo hafi nigifungo muzahora mubeshya muzageza ryali

  • Njyewe mfite ibibazo gikomeye.Ibigo mpuzamahanga nibijya bitanga amafaranga bijye niza nokuyicungira ntibazongere kuyanyuza muri leta kuko birangira abaturage ntacyo bavanyemo kandi aribo abagenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish