Digiqole ad

Ubuhamya bw’abana bamwe bwerekana ko babayeho ubundi buzima mbere

 Ubuhamya bw’abana bamwe bwerekana ko babayeho ubundi buzima mbere

Ibyo abana baganira rimwe na rimwe usanga birimo amakuru atangaje ashobora kwerekana ko babayeho ubundi buzima mbere

Ubuhamya bw’ababyeyi bamwe na bamwe ahantu hatandukanye ku Isi, bugaragaza ko abana babo batanze amakuru yemeza ko babayeho ubundi buzima mbere y’ubwo bariho ubu. Ababyeyi benshi amakuru nk’aya ngo babanza kuyafata nk’intekerezo cyangwa imikino ya cyana, ariko hari abandi babona ko kubyirengagiza harimo kwibeshya….

Ibyo abana baganira rimwe na rimwe usanga birimo amakuru atangaje ashobora kwerekana ko babayeho ubundi buzima mbere
Ibyo abana baganira rimwe na rimwe usanga birimo amakuru atangaje ashobora kwerekana ko babayeho ubundi buzima mbere

Mu Bwongereza, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu yakomezaga kubwira ababyeyi be ko yitwa Joseph, nyamara izina rye ni Sally. Ababyeyi be bakabifata nk’imikino.

Gusa byabateye kubyitaho ubwo Sally yashimangiraga ko ari umuhungu kandi ababyeyi be bitwa Anna na Richard atari ababyeyi be b’ukuri kandi ko aho iwabo bari batuye mbere ari mu nzu nto iri hafi y’inyanja aho yari afite abana benshi bava inda imwe.

Anna, nyina, yabwiye umunyamakuru Christopher Stevens wa DailyMail ko umwana we yabivugaga akomeje kandi ubona nta kwibeshya afitemo.

Ati “Wabonaga ari nk’ibintu ari kwibuka igihe yari umuhungu witwa Joseph, yahoraga atubaza kubona intama, kandi nta na rimwe turanamugeza hafi y’inyanja.”

Ababyeyi be ngo bakomeje kwibaza ko ibyo uyu mwana avuga ari ibintu by’intekerezo, ariko nyuma baza kubona ko bishoboka cyane ko uyu mwana yaba yarabayeho mbere (reincarnation) gusa baguma mu gihirahiro cyo kugira icyo bemeza.

Uyu mwana ibyo yakomeje kubabwira nta gushidikanya kwari kurimo gusa nyuma y’ibyumweru bitandatu yagize atya bya bintu yababwiraga arabyibagirwa ntiyongera kubikomozaho na rimwe. Gusa ababyeyi be n’ubu ntibarabyibagirwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka umugabo witwa Dr Wayne Dyer yandikaga igitabo yise Memories Of Heaven aho yegeranyaga inkuru nk’izi zisa n’iya Sally kugira ngo azazishakire ukuri n’igisobanuro.

Gusa iki gitabo ntabwo cyasohotse kuko Dr Dyer yitabye Imana atarakirangiza.

Ariko ubuhamya yari amaze kwegeranya ntibutandukanye cyane n’inkuru ya Sally ushobora kuba yaritwaga Joseph.
Ababyeyi nibo benshi bavuga ubuhamya bw’ibyo babonye ku bana babo bari kubyiruka, gusa bakaza kwibagirwa burundu ibyo babaga bavuga bitanga ishusho y’ubundi buzima babayeho mbere.

Uwitwa Zibby Guest w’ahitwa Chester yatangaje ko umuhungu we wa kabiri witwa Ronnie afite amezi 16 gusa agitangira kuvuga, ngo yahoraga avuga ku yindi nzu yabagamo, aho ngo yabanaga na se na nyina.

Susan Bowers wo muri USA, ngo ntiyabashaga kumenya niba aseka cyangwa ababazwa n’ibyo umukobwa we w’imyaka itatu yamubwiraga iyo yabaga ari kugorwa no gufunga imishumi y’inkweto, akamubwira ati “Mbere nari umugabo, ariko ubu umenya ngomba kongera kwiga gukora ibi (gufunga imishumi y’inkweto).”

Ann Marie Gonzalez na we wo muri Amerika ngo yatangajwe no kubona umukobwa muto ahagarika kuririmba ageze hagati akamubaza niba yibuka umuriro.

Abajije umukobwa we uwo muriro, maze umwana yitonze amubwira uburyo ikibatsi cyawo cyamwiciye ababyeyi be bombi akaba imfubyi akarerwa na nyirakuru witwa Laura. Aba bose nta numwe uzwi.

Undi mwana muto w’uwitwa Heather Simpson muri Leta ya Indiana yaganiraga na nyina amubwira inkuru ze maze nyina akumva uwo avuga si we, aramubaza ati “Ni njyewe uri kuvuga ?’ Umwana ati ‘Oya ni maama wa mbere yawe’.”

Izindi nkuru zo zifite amakuru arambuye

Umwana w’imyaka ine witwa Tristan wo muri Amerika, nk’uko biri muri kiriya gitabo, yariho areba cartoon ya Tom and Jerry kuri Television nyina Rachel Martin ari guteka.

Maze aragenda ajya mu gikoni abaza nyina ati “Uribuka mu gihe gishize ko nakundaga gutekera mu gikoni cya George Washington? (Perezida wa mbere wa Amerika) Nari nkiri muto.”

Nyina na we bigezo yikinira, yabajije umwana we niba na we (nyina) yari ahari.

Umwana aramusubiza ati “Yego. Twari abantu birabura. Ariko nyuma naje gupfa – Sinabashaga guhumeka (yerekana nk’unizwe).”

Rachel byaramutangaje cyane maze ashaka igitabo asoma ibya George Washington abona ko yatekerwaga n’umugabo witwaga Hercules wari ufite abana batatu; Richmond, Evey na Delia.

Maze aganiriza umwana we ibyo yabonye mu gitabo atungurwa no kumva umwana we yibuka cyane Richmond na Evey ariko Delia ntamenye uwo ari we.

Igitekerezo cy’uko ibi ari ibintu by’ubuzima bwa kera bishimangirwa no kuba aba bana batanga amakuru arambuye ku buryo bapfuye, nubwo akenshi ngo ari abapfuye ari bato bari bataramenya neza iby’urupfu.

Els Van Poppel n’umwana we w’imyaka hafi ibiri witwa Cairo we yabwiye ababyeyi be ubwo bari mu muhanda muri Australia ko bakwiye kugenda neza, ati “cyangwa se nongere mpfe.”

Nyina yaratunguwe ariko umuhungu we yongeraho ati “Ibuka nkiri muto, nkitura hasi umutwe wanjye mu muhanda ikamyo ikawukandagira.”

Uyu mubyeyi we Poppel avuga ko umwana we atigeze na rimwe abona n’ikintu gikomeye gutyo kuri TV cyangwa ngo yumve bakiganira. Bityo yibaza aho uyu mwana yavanye ibintu nk’ibyo.

Mu gitabo Memories of Heaven harimo inkuru nyinshi nk’iy’umukobwa uvuga ko yahoze ari umusirikare wo mu gihe cya kera kandi akibutsa bimwe mu bihe byamuranze kugeza apfuye.

Aya makuru n’andi menshi agaragaza ko bishoboka cyane ko habayeho kongera kuvuka kuri aba bana baba barigeze kubaho hambere.

Rimwe na rimwe rero ibyo abana bavuga ntitukabifate nk’ibya cyane gusa, hari ubwo haba harimo amakuru nk’aya ariko ntituyiteho kubera guheza inguni kubyo tuzi twizera ko ariko kuri kandi ibindi bishobora kuba bibaho tutazi.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi bintu ndabyemera nka 80% kbsa.

Comments are closed.

en_USEnglish