Digiqole ad

Umwaka wa 2015 muri ruhago y’u Rwanda

 Umwaka wa 2015 muri ruhago y’u Rwanda

Umwaka wa 2015, usa n’utarahiriye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko waranzwe no gutakaza bamwe mu nkingi za mwamba z’uyu mukino ukunzwe na benshi; Ruhago kandi, yaranzwe no gutsindwa kwa hato na hato kw’Ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse amakipe (Club) yasohokeye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Rayon sports na APR FC zombi zaserewe n’Amakipe yo mu Misiri hakiri kare.

Umutoza w’umunyabigwi Jean Marie Ntagwabira, yatuvuyemo

Ntagwabira Jean Marie ari mu batangije Ikipe ya APR FC, dore ko yatangiye kuyikinira muri 1993. Ntagwabira, amateka akomeye yayakoze nk’umutoza, cyane cyane akaba yaramenyekanye ku rwego rwa Afurika mu 2004, ubwo yagezaga APR FC muri ¼ cy’imikino cya “CAF Champions League”. Akaba yarasize agahigo ko kugeza ubu APR ariyo Kipe yo mu Rwanda yageze kure mu mikino Nyafurika.

Usibye APR FC, Ntagwabira yanatoje andi amakipe yo mu Rwanda nka: Rayon Sports, Atraco (yahesheje igikombe cya shampiyona 2008), na Kiyovu Sports. Ndetse, yari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi yagiye mu mikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cy’Afurika yaberete muri Tuniziya mu 2004.

Ntagwabira wabaye n’umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, yitabye Imana muri tariki ya 3 Gashyantare 2015, yari umuyobozi wa Tekiniki mu Ntara y’Iburasirazuba n’ikipe yayo Sunrise FC.

Jean Marie Ntagwabira ashyingurwa.
Jean Marie Ntagwabira ashyingurwa.

 

Umusaruro w’Amavubi wabaye mucye

Muri Werurwe 2015, nibwo FERWAFA yatangarije itangazamakuru ko umusore w’imyaka 29, Umunya-Ireland Jonathan McKinstry ahawe inshingano zo gutoza Amavubi nk’umutoza mukuru. Uyu waje asimbuye Stephen Constantine wagiye gutoza Ubuhinde, agasiga Amavubi yongeye kugarura isura yayo ku ruhando rw’umupira w’amaguru wa Afurika.

Tariki ya 29 Gashyantare, nibwo Amavubi yatangiye umwaka wayo, ndetse awutangira nabi kuko yatsinzwe ibitego bibiri ku busa (2-0) mu mukino wa gicuti yari yasuyemo Zambia.

Mu gushaka itike yo kujya mu mikino ya “CAN” ya 2017, Amavubi yatangiye neza atsindira Mozambique iwayo igitego kimwe ku busa (0-1). Ariko ntabwo byaboroheye nyuma kuko tariki 5 Nzeri, Ikipe y’igihugu ‘Black stars’ ya Ghana yatsindiye Amavubi i Kigali nayo igitego kimwe ku busa.

Icyumweru kimwe nyuma y’umukino wa Ghana, Ikipe y’abakinnyi b’imbere mu gihugu cya Gabon nayo yatsindiye u Rwanda kuri Stade Amahoro 0-1 mu mukino wa gicuti.

Yannick Mukunzi ku mukino wa Ghana utaroroheye abasore b'Amavubi.
Yannick Mukunzi ku mukino wa Ghana utaroroheye abasore b’Amavubi.

Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2018, Amavubi yaje gusezererwa na Libya iyatsinze mu mukino ubanza n’uwo kwishyura ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

Mu ntangiro z’uku kwezi kw’Ukuboza, u Rwanda rwatsinzwe na Uganda 0-1, ku mukino wa nyuma wa CECAFA y’ibihugu yabereye muri Ethiopia.

 

Mu mikino Nyafurika Rayon Sports na APR zasezerewe hakiri kare

Amakipe yombi yahagarariye u Rwanda; APR FC, muri “Orange CAF Champions League” na Rayon Sports, muri “Orange CAF Confederations Cup” yashoboye kurenga ikiciro cy’ibanze gusa.

Muri Gashyantare 2015, APR FC yasezereraga Liga Sportive de Maputo iwabo bita Muçulmana, iyitsinze ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Rayon Sports yo yarenze ikiciro cya mbere isezereye Panthère Sportive du Ndé FC yo muri Cameroun, iyitsinze ku mikino yombi, ibitego 2-0.

Nyuma, ntibyagenze neza ku makipe y’u Rwanda yombi kuko yahise atombora amakipe yo mu Misiri asanzwe azwiho kwitwara neza muri iyi mikino Nyafurika, ahita asezererwa rimwe.

APR FC yasezerewe na National Al Ahly ku bitego 4-0 mu mikino yombi; naho Rayon Sports isezererwa na Zamalek FC iyitsinze ibitego 6-1 mu mikino yombi.

APR FC yasezerewe na Al Ahly ku kinyuranyo cya 4-0.
APR FC yasezerewe na Al Ahly ku kinyuranyo cya 4-0.
Uwari myugariro wa Rayon Sports Usengimana Faustin ku mukino wa Zamalek i Kigali.
Uwari myugariro wa Rayon Sports Usengimana Faustin ku mukino wa Zamalek i Kigali.

 

2015, Rayon Sports yatojwe n’abatoza 5 batandukanye

Andy Mfutila Magloire, Habimana Sosthene bita Lumumba, Kayiranga Baptiste, David Donadei, Ivan Jacky Minnaert nibo basimburanye ku kazi ko gutoza Rayon Sports uyu mwaka wa 2015.

Uyu mwaka watangiye Ikipe y’i Nyanza itozwa na Andy Mfutila Magloire wari wayihawe ku itariki 15 Ugushyingo 2014, nyuma y’amezi atatu gusa, ku itariki 2 Gashyantare 2015 ahita asezererwa nubwo yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe.

Mfutila yirukanwe nyuma y’uko yari amaze imikino 10 atarabona intsinzi, Ikipe yahise ihabwa Habimana Sosthène by’agateganyo.

Ku itariki 27 Werurwe 2015, Kayiranga Baptiste, yagarutse muri iyi kipe ku nshuro ya gatatu aje nk’umutoza mukuru, akomeza kungirizwa na Habimana Sosthène.

Nubwo yabashije guhindura byinshi mu ikipe yari mu bihe bibi akanayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ntibyabujije ko Shampiyona irangira ntiyongererwa amasezerano.

Mu ntangiriro z’iyi Shampiyona ya 2015/16, Rayon Sports yari ifite umutoza mushya, Umufaransa David Donadei wagiye urangwa n’udushya dutandukanye haba ku kibuga, mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru, by’umwihariko uyu yatunguye abantu ubwo yatukaga abayobozi be ku mugaragaro.

Umufaransa David Donadei umwe mu batoza batanu batoje Rayon muri uyu mwaka.
Umufaransa David Donadei umwe mu batoza batanu batoje Rayon muri uyu mwaka.

Donadei yageze mu Rwanda ku itariki 12 Nzeri, abakunzi ba Rayon Sports bafite icyizere ko ashobora kubageza kubyiza nk’ibyo Umufaransa mugenzi we Didier Gomez yabagejejeho, ariko ntibyakunda kuko ku itariki 20 Ukwakira 2015, aribwo yasezerewe burundu nyuma y’ukwezi kumwe kwaranzwe no guterana amagambo cyane n’ubuyobozi bw’ikipe.

Nk’uko byari bimenyerewe, ikipe yagumanye Habimana Sosthène waje kuyivamo kubera ko atemerwaga n’abafana kabone n’ubwo yatsindaga, yagiye abisikanye n’umutoza mushya Ivan Jacky Minnaert ubaye uwa gatanu mu mwaka umwe wahawe amasezerano yo gutoza iyi kipe mu gihe cy’imyaka itatu kuva 14 Ugushyingo 2015.

 

APR FC yahabwaga amahirwe yananiwe gutahana CECAFA Kagame Cup 2015

APR FC yagiye muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania imaze gutakaza inkingi za mwamba zayo ebyiri, Emery Bayisenge wari amaze kwerekeza muri Lask Linz FC yo mu gihugu cya Autriche, ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi wari wamaze kwerekeza muri AZAM FC yo muri Tanzania. Ariko nayo yari yaguze Bizimana Djihad na Faustin Usengimana bari baturutse muri Rayon Sports baje basimbura abari bagiye.

APR yisanze mu itinda ryasaga nk’iryoroshye, ndetse bitayigoye, yatsinze imikino itatu yose yo mu itsinda, aho yatsinze Al Shandy igitego 1-0, itsinda Heegan yo muri Somalia ibitego 2-0, isoreza ku mukino wa LLB y’i Burundi, iyitsinda 2-1.

Muri ¼ niho iyi kipe ya gisirikare yatereye ibaba, hari tariki ya 28 Nyakanga 2015, ubwo urugendo rwa APR FC rwasozwaga na Khartoum Fc ya Sudan, iyinyagiye ibitego 4-0.

APR FC yaserewe muri 1/4 cya CECAFA itsinzwe 4-0 na Khartoum.
APR FC yaserewe muri 1/4 cya CECAFA itsinzwe 4-0 na Khartoum.

Iyi CECAFA yegukanywe na AZAM FC yo muri Tanzania (ikinamo Migi) itsinze Gor Mahia FC yo muri Kenya ( ikinamo Kagere, Abouba na Makenzi bavuye muri Rayon Sports) ku mukino wa nyuma.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish