Digiqole ad

Burkina Faso: Abasirikare 20 bafunze bazira gushaka guhungisha Gen Diendéré

 Burkina Faso: Abasirikare 20 bafunze bazira gushaka guhungisha Gen Diendéré

Gen Diendere ubu arakekwaho uruhare mu kwica Capt Thomas Isidore Sankara, intwari ya Africa

Ingabo za Burkina Faso ziremeza ko mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere zataye muri yombi abasirikare 20 bari mu bahoze bagize Itsinda ririnda Umukuru w’igihugu kuko ngo bari mu mugambi wo gucikisha Gen Gilbert Diendéré uherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Michel Kafando, ariko ubu akaba afungiye mu kigo cya gisirikare cya Camp Guillaume Ouédraogo.

Gen Diendere ubu arakekwaho uruhare mu kwica Capt Thomas Isidore Sankara, intwari ya Africa
Gen Diendere ubu arakekwaho uruhare mu kwica Capt Thomas Isidore Sankara, intwari ya Africa

Bariya basirikare 20 ngo bafashwe bari mu nama biga uko bagaba igitero mu bigo bya gisirikare bitandukanye bityo muri ako kajagari bakaboneraho uburyo bwo kufungura no gutorokesha Gen  Diendéré na mugenzi we Djibrill Bassolé.

Ni mugihe kuri uyu wa kabiri  biteganijwe ko Perezida mushya wa Burkina Faso uherutse gutorwa Roch Marc Christian Kaboré aza kurahirira imirimo ye.

Ibirori byo kurahira biritabirwa n’abakuru b’ibihugu batandatu barimo Alpha Condé wa Guinea, Macky Sall wa Senegal, Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali na Boni Yayi wa Benin nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique.

Général Diendéré yahoze ari inkoramutima ya Blaise Compaore wayoboye Burkina Faso kuva nyakwigendera Thomas Sankara yicwa.

Bivugwa ko Général Diendéré na Compaore bagize uruhare mu rupfu rwa Sankara n’ubwo inkiko zitarabibahamya.

Amategeko ya Burkina Faso avuga ko abasirikare bose bivugwa ko bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi ndetse no kwicisha Sankara nibaburanishwa bagahamwa n’icyaha bazahanishwa igihano cy’urupfu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish