Digiqole ad

Atangiza ibiganiro by’Abarundi, Mu7 ati “Ntabwo tuzivanga mu byabo”

 Atangiza ibiganiro by’Abarundi, Mu7 ati “Ntabwo tuzivanga mu byabo”

Perezida Museveni (hagati) mu muhango wo gutangiza ibiganiro byo gushakira u Burundi amahoro i Kampala kuri uyu wa mbere

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku biro by’umukuru w’igihugu i Entebbe muri Uganda Perezida Museveni yatangije ibiganiro byo gushaka amahoro hagati y’Abarundi, abitangiza yavuze ko we yumvaga atanashaka kubibamo umuhuza kubera ibyabaye ku kibazo cyo muri Congo, yavuze ko Uganda itazivanga mu kibazo cy’Abarundi kuko ngo ari igihugu kigenga. Gusa asaba ko ubwicanyi buhagarara.

Perezida Museveni (hagati) mu muhango wo gutangiza ibiganiro byo gushakira u Burundi amahoro i Kampala kuri uyu wa mbere
Perezida Museveni (hagati) mu muhango wo gutangiza ibiganiro byo gushakira u Burundi amahoro i Kampala kuri uyu wa mbere

Perezida Museveni, umuhuza muri iki kibazo, yavuze ko ubwo azikorera iperereza ku bwicanyi bwabaye i Burundi muri iyi minsi bugakorerwa abantu bashinjwa ibyaha bataciriwe imanza.

Yagize ati “Abanyafrica dukwiye kureba kuba ba bwengebucye. Ubwicanyi nka buriya bugomba guhagarara. Nzohereza ubwanjye nk’umuhuza, ikipe yo gukora iperereza kuri buriya bwicanyi.

Perezida Museveni yavuze ko yagenze biguruntege mu kwemera kuba umuhuza mu bibazo by’u Burundi kuko yari yaciwe intege n’uko byagenze mu guhuza impande zifitanye ibibazo mu gihe cya M23.

Uyu munsi atangiza ibi biganiro yagize ati “Narakajwe cyane n’uko ibyo muri RDCongo byagenze who impande zirebwa zagiye zigakora ibintu bihabanye n’ibyo ztwari twumvikanye (mu masezerano ya Kampala mu gihe cya M23) ariko n’ubu ikibazo nticyakemutse. Nifuzaga kubona ibi biganiro bibaho (ku kibazo cy’u Burundi) mbere y’amatora. Gusa birababaje kubona amatora yarabaye mbere ibiganiro bitararangira.”

Perezida Museveni yavuze ko Uganda itazivanga mu kibazo cy’u Burundi kuko ari igihugu kigenga.

Ati “Hari ikibazo cyo kuba u Burundi bwigenga, ibyo rero ntibyatuma tubijyayo. Miliyoni imwe y’abantu yarapfuye mu Rwanda kubera ikibazo nk’iki. Ku butegetsi bwa Idi Amin, abanyaUganda barapfaga ariko Kenya ntiyashoboraga kuza kubera uko kwigenga. Ariko ubu East Africa ntabwo izihanganira ubwicanyi nka buriya.”

Aya ni amagambo Perezida Museveni yavugaga imbere y’impande zishyamiranye i Burundi, harimo intumwa za Leta ya Pierre Nkurunziza, abahagarariye sosiyete civile mu Burundi hamwe na bamwe mu bahoze ari abayobozi b’u Burundi batumiwe muri ibi biganiro.

Kuva mu kwezi kwa kane abantu basaga 300 barishwe i Burundi, abandi babarirwa ku 200 000 bahungira mu bihugu bituranyi, ni nyuma y’uko Perezida Nkurunziza avuze ko aziyamamariza kuyobora u Burundi ku nshuro ya gatatu kandi akabikora.

Mu minsi ishize, Umuryango wa Africa yunze ubumwe wemeje ko i Burundi hakoherezwa ingabo 5 000 zo kugarura amahoro ariko u Burundi bwarabyamaganye, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga waho avuga ko izo ngabo zo zakoherezwa mu Rwanda ngo aho ikibazo cyabo gishingiye.

Perezida Kagame w’u Rwanda we akaba yaravuze ko Abarundi ubwabo ari bo bakwiye kwishakira umuti w’ikibazo cyabo kandi ntibakomeze kwibeshya ko gishingiye mu Rwanda kuko nk’umuturanyi ngo nta nyungu u Rwanda rwabona mu bibazo ku Burundi.

Bemeranyije ko ibiganiro bizakomereza Arusha

Ibi biganiro byanzuye ko ikibazo cy’amahoro i Burundi kigomba gushakirwa mu biganiro bya Politiki. Abari muri ibi biganiro kandi bemeje ko Perezida Museveni akomeza kubabera umuhunza.

Iyi nama yasabye ko i Burundi ubugizi bwa nabi bushingiye kuri politiki buhagarara hakabaho ubworoherane mu gihe impande zombi ziri gushaka umwumvikano uganisha ku mahoro ku kibazo kiri i Burundi.

Kuri uyu munsi wa mbere w’ibiganiro impande zombi zemeranyijwe ko ibiganiro bizakomereza i Arusha muri Tanzania ku matariki ya 06 Mutarama 2016.

Ibiganiro byahuje impande zishyamiranye
Ibiganiro byahuje impande zishyamiranye
Abahoze ari abayobozi b'u Burundi; Pierre Buyoya (1987-1993, 1996-2003), Sylvestre Ntibantunganya (1994-1996), Domitien Ndayizeye (2003-2005) na Jean-Baptiste Bagaza (1976-1987)
Abahoze ari abayobozi b’u Burundi uhereye ibumoso; Pierre Buyoya (1987-1993, 1996-2003), Sylvestre Ntibantunganya (1994-1996), Domitien Ndayizeye (2003-2005) na Jean-Baptiste Bagaza (1976-1987) nabo batumiwe muri ibi biganiro i Kampala

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Aho Mwaganireye Twarahabonye Naho Mwivanze Twarahabonye…
    Sha M7 East Africa Izakubaza ,!?? Rwanda Wee

  • mu rwanda ho ntabayoboye igihugu bakiriho,

    • Mukangeyo ibyuvuze ndabishimye, ibi nibimwe mu binyomoza abanyarwanda birirwa bikirigita bagaseka ngo bateyimbere kurusha u Burundi ngo kuko bafite amatage nimihanda nisuku i Kigali.Abanyrarwanda nta perezida numwe utaravuyeho yishwe.

      • Barameze niba bikirigita, wowe ujye urorera!
        Nibe nabo babona umwanya wo kwikirigita bagaseka kuko bafite amahoro, kuko batuje kandi bari gutera imbere.

        Ese amatage n’imihanda n’isuku ko ubivuze neza ryo ni Iteranyuma ra?
        Ariko ubundi nkawe ubwo uravugira he, uzatahe sha urebe iwanyu niba hari amavunja akibayo nka mbere ya 94 aho abana babaga bajaritse ibirenge ngo amashinge atabatoneka mu mivogo y’ibisebe by’ibikwasi.

        Uzatahe urebe isuku n’ubuzima bwiza bagenda bagira ureke kubomborekana kandi wenda uri Ottawa cg Liege.

        Niba uri no mu Rwanda kandi ibyo ureba ariko udashaka gushima, umutima wawe wonyine niwo ubizi kandi ugucira urubanza ko uri banga mwabo.

        Niba utemera urukwavu, basi jya wemera ko ruzi kwiruka.

        Umwaka mushya muhire muvandimwe Bazigaba kuko nanjye ndi umwana w’umuzigaba

        • Urabasubije bose baraka puuuu
          Mugaruke mu Rwanda n’amahoro basha.

          Reka nkunganire tubasobanurire ukuri

          Abahoze ari aba presidents bu Rwanda mbere y’indege bo nti muzabaryoze leta y’ubumwe nibo ubwabo bimaraniye umwe wayoboye Genocide yakorewe abatutsi roho ye we yaramubungije imugeza ishyanga azibarizwa n’Imana.

          Nyuma y’indege dufite uwatuyoboye BIZIMUNGU Pasteur aratuye araganje muri KICUKIRO – GIKONDO – KANSEREGE nu mukenera uzamusure mu nzu ye aho atuye.
          Tegereza n’abandi bazaza nyuma yuko dukomeje kwiyubakira amateka meza mwari mwaratuvukije.

          • Koko Bizimungu Pasteri aratuje araganje mwaramaze kumunyuza 1930.Yewe murasetsa koko.Ese ubu we kuki atari muri sena niba atuje aganje? Ese kuki atavuga kuki tutajya tumwumva? nukuvugako nta bitekerezo bifitiye akamaro abanyarwanda yabagezaho? Muzabeshye abandi batari abanyarwanda.

      • uratubeshye, Bizimungu ariho

      • Ese wowe ngo Bazigaba ko wikirigita ari wowe, ufite amaso, amatwi se yo arumva, none se ubwenge bwawe bwo burakora neza? iyo radio, internet, n’abasura u Rwanda barushima amatwi yawe aba ari he? none se ko wabonye unwanya wo kwandika ko utareba neza amashusho yerekana aho u Rwanda rugeze mu iterambere, aho uratekereza neza? Niba ari no kwirengagiza rero urarushywa n’ubusa, ntituzabura gukomeza iterambere ryacu. Ugire umwaka mwiza wuzuye ishema ry’igihugu cyawe.

    • Bizimungu ariho

      • Ariho ate ? Nka former President or former Elegtrogaz employee Plz abaturanye nawe mudusobanurire! former president who can not even go near airport!!! Huuuuuu>

  • Ariko abavuga ngo ba Perezida b’u Rwanda ba cyera ntibakiriho bagira ngo babe bamaze iki ubu?
    – Mbonyumutwa sinzi ibye
    -Kayibanda yishwe n’inshuti ye yizamuriye akamugira officier Gisunzu
    -Gisunzu yicwa na bene wabo bari bateguye apocalypse ku Batutsi kuko ngo yari avuye gusinya amasezerano n’inkotanyi.
    -Sindikubwabo yishwe n’umudari muri Congo
    – Bizimungu ari hano ariturije arubakisha amazu ye
    None abo babanje muragira ngo babe bariho hanyuma bimere bite?

  • Mu gihe M– USEVENI adashobora guhura/kugirana imishyikirano n’abamurwanya muri Uganda, ashobora guhuza ate abarwanya ubutegetsi n’abari ku butegetsi mu Burundi?

    Ntawe utanaga icyo adafite.

    African Union yari ikwiye gushaka undi muhuza ufitiwe icyizere n’impande zombi.

  • M7 Oyee ! komereza aho uri umusaza rata!

Comments are closed.

en_USEnglish