Ababunganira babuze mu rukiko, urubanza rurasubikwa
*Col Tom Byagamba na bagenzi be batawe muri yombi muri Kanama 2014,
*Kuburanishwa mu mizi (ku byaha bakurikiranyweho) byatangiye mu Ukuboza k’uyu mwaka,
*Kuri uyu wa kabiri; abunganira abaregwa ntibagaragaye mu rubanza. Banenzwe,
*Umucamanza avuga ko uru rubanza rukwiye kurangira, yagennye amatariki atatu.
Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranyemo Col Tom Byabagamna n’abo baregwa hamwe ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, kuri uyu wa 29 Ukuboza Umucamanza yanenze imyitwarire y’abunganira abaregwa batitabiriye iburanisha, avuga ko hakwiye gufatwa ingamba uru rubanza rukihutishwa rukava mu nzira kuko rumaze igihe kinini. Yahise ashyiraho iminsi itatu (kuwa 05, 06, 07 Mutarama 2016) uru rubanza rugomba kuzaburanishwamo.
Maj Hategekimana Bernard uyoboye inteko iburanisha uru rubanza yasabye impande zombi (abaregwa n’Ubushinjacyaha) kwitegura bihagije, bagategura abatangabuhamya (bashinja n’abashinjura) n’ibindi byagirira akamaro ubutabera muri uru rubanza.
Mu iburanisha riheruka; Umucamanza yari yimuriye iburanisha kuwa 28 Ukuboza gusa bihurirana no kuba ari umunsi w’ikiruhuko mu nzego za Leta mu Rwanda hose.
Umucamanza yabwiye ababuranyi ko itegeko ry’Urukiko rw’Ikirenga (rigenderwaho n’Inkiko) rigena ko iyo urubanza rutaburanishijwe kubera ikiruhuko cyatanzwe na Leta, iburanisha ryimurirwa ku munsi ukurikiyeho w’akazi.
Uru rubanza ntirwakomeje kuburanishwa kuri uyu wa kabiri kuko abunganira abaregwa batagaragaye mu cyumba cy’iburanisha uretse Me Valeri Gakunzi (wunganira Col Byabagamba) wagaragaye ku rukiko mu masaha ya mu gitondo nawe bigaragara ko atiteguye kunganira umukiliya we (atambaye umwambaro w’akazi, atanafite inyandiko ateguriramo urubanza).
Ku isaha ya saa 11h03; Inteko yinjiye mu cyumba cy’Iburanisha; Umucamanza yabajije abaregwa niba biteguye Kuburana, Col Byabagamba asubiza agira ati “ naje niteguye kuburana ariko ntabwo ndabona Umunyamategeko wajye sinzi niba yaramenyeshejwe.”
Brg Gen Frank Rusagara uteruye niba yiteguye cyangwa atiteguye kuburana yagize ati “ndabona Umunyamategeko adahari uretse ko iyi change (impinduka) ntari nyizi.”
Sgt (Rtd) Kabayiza Francois utariye indimi abajijwe niba yiteguye kuburana; yagize ati “naje bantunguye,…ntabwo niteguye kuko nta mwunganizi mbona.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko kunganirwa k’abaregwa ari uburenganzira ntayegayezwa, bunenga imyitwarire y’abunganira abaregwa batitabiriye iburanisha ntibanamenyeshe impamvu.
Umushinjacyaha Capt Faustin Nzakamwita yavuze ko kuba aba banyamategeko batitabye bidatunguranye kuko n’ubundi imyitwarire yabo igaragaza gutinza nkana uru rubanza ariko ko badawiye kwitwaza ko batamenyeshejwe umunsi w’iburanisha kuko basanzwe bazi icyo itegeko rigena iyo Urubanza rutabaye kubera ikiruhuko cya Leta.
Maj Hategekimana Bernard uyoboye inteko iburanisha uru rubanza yavuze ko imyitwarire y’aba banyamategeko idahwitse ndetse ko ikomeje gutuma urubanza rudindira ahita yimurira urubanza ku itariki ya 05 Mutarama 2016 rukikurikiranya iminsi itatu kugira ngo rurangire.
Abaregwa ngo nta mwanya bafite wo gutegura urubanza
Umucamanza amaze kugena amatariki yimuriweho urubanza ndetse agasaba impande zombi kwegeranya ibisabwa byose kugira ngo urubanza rurangire vuba; Brg Gen Frank Rusagara yamubwiye ko aba bagabo badahabwa umwanya uhagije wo guhura n’ababunganira ngo bategurane urubanza.
Yunze mu rya mugenzi we; Col Byabagamba yabwiye Umucamanza ko amasaha abiri bahabwa yo guhura n’ababunganira adahagije mu gihe baba bakwiye kwiga kuri dosiye ifite impapuro zigera muri 300.
Umucamanza yabwiye abaregwa ko iki kibazo bakwiye kukiganiraho n’Ubushinjacyaha, igisubizo kitanyuze Col Byabagamba wahise agira ati “ubu turi mu maboko y’Urukiko ntituri mu maboko y’Ubushinjacyaha, iyo tubasabye mukatwohereza ku bushinjacyaha tuburana na bwo it is not fair.”
Umushinjacyaha yamaze impungenge abaregwa ko ayo masaha yakongerwa ariko ko ayari yagenwe ari ayari yasabwe n’abunganira abaregwa.
Umucamanza asoza iburanisha rya none yabwiye aba baregwa ko abifurije kuzagira umwaka mushya muhire, bo baramwihorera ntibagira icyo bamusubiza.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
mwarakubiswe kbsa muzapfana agahinda
Nibe nabo bazicwa n’agahinda. Wowe uzi uzazira iki?
ABA BASAZA NI BIHANGANE KABISA
Nibiki abifurizamo umwaka mushya, nuko basetse c? None c tumenyeko ibi birikubabaho birigutuma batekereza ibyo by’ ishira n’itangira ry’imyaka. Nayigire we numuryano we abari kungoyi abareke!
Izi mfura ko zibonabonnye koko ababifiriye ububasha badohoye kweri !!!
ababagabo mubabarire ntamuntu udakosa isomo bamaze kuribona Kandinsky Imana idutegeka kubabarira .
Comments are closed.