Digiqole ad

Abongereza Wiltshire na McCarthy baje gufasha umutoza w’Amavubi

 Abongereza Wiltshire na McCarthy baje gufasha umutoza w’Amavubi

Wiltshire na Alex McCarthy

Darren Wiltshire na Alex McCarthy biyongereye muri staff ikurikirana ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasubukuye umwiherero wo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN.

Wiltshire na Alex McCarthy
Wiltshire na Alex McCarthy baje gufasha McKinstry ibijyanye no gukurikirana ‘performance’ ya buri mukinnyi

Kuri uyu wa Mbere nibwo abakinnyi 32 b’Amavubi bitegura CHAN basubiye mu mwiherero nyuma yo gufata ikiruhuko gito cy’iminsi mikuru.

Uretse umutoza mukuru Johnny McKinstry ndetse na Jimmy Mulisa umwungirije, Amavubi ari kumwe kandi na Darren Wiltshire w’imyaka 32 na Alex McCarthy w’imyaka 25. Aba bongereza, bombi bashinzwe ibyo gukurikirana ‘performance’ y’abakinnyi no kumenya uko buri umwe ahagaze.

Umutoza Johnny McKinstry ngo yahisemo kwifashisha aba bagabo kubera igihe gito afite ndetse n’ubwinshi bw’imikino.

McKinstry ati “Alex aje kudufasha muri iri rushanwa avuye muri AFC Bournemouth (yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza) mu gihe Darren afite ubunararibonye bw’imyaka 10 irenga, akorana na kompanyi isesengura kandi ikiga umupira w’amaguru ya “Opta”, afite akandi ubunararibonye nk’umutoza muri Afurika, Asia na Amerika y’Epfo. Bombi bazadufasha kumenyera kandi tubashe gusoma umukino hakoreshejewe amashusho (video).”-

Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti; na Cameroun tariki ya 6 Mutarama ndetse na Congo Kinshasa tariki ya 10 Mutarama 2016, mbere yo gukina na Cote d’Ivoire tariki ya 16 Mutarama mu mukino uzafungura CHAN izaba ikinwa ku nshuro ya kane.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ni byiza!! Wabona tubonye irindi shema nk’iryo ferwacy yaduteye!! Go Amavubi!!!

  • Mckinstry nda mukunda kko numutoza utiyemera..kdi ujyerageza gukoresha amahirwe yose afite..ntaburyarya abivanzemo …uwa muhaye amahirwe yo gutoza Chan numuhanga cyanee kko abaye afite Abakinnyi bazima nigikombe yakiduhereza..sina natekereza urya mutoza wadutozaga mbereye akaducika ngwa kurikiye Cash nyinshi mu Buhinde ngonone bashaka kumugarura …arinjye sinamugarura kko hamwe nibyo yakoze burya ni burya naho ibyaba nyamakuru biha gushaka kwirukanisha umutoza babona akoze neza bakonjyera baka mugarucyira njye mpita nemerankwa na Haruna Cpt, yuko bamwe muribo ibyumupira batabisobanucyiwe.

  • Uyu mwana mckinstry, uwa muha umwanya yatugeza kuri byinshi. Kuko ubona ashaka buri gihe kugira icyo yiyungura ari nako yiyegereza inararibonye .
    FERWAFA iretse kumuvangira izana flashdisk ya list y’abakinnyi ikamuha urubuga akihitiramo abakinnyi ntibamupangire

  • ntacyo twageraho tugifite Komite ya FERWAFA yuriya de Gaule,irangwa no guhuzagurika,kuzana amatiku kuri Rayon(reba nkaburiya ubushize bashaka guhagarika xmas cup kandi amakipe yose avuga ko ayikeneye!!!! wibaza niba de gaule na FERWAFA ye bagamije guteza foot imbere cg bafite izindi nyungu..De gaule we wagirango abereyeho gusa ikipe imwe yamufashije kugera kuri uriya mwanya, andi makipe ntacyo amubwiye.
    Iyo kipe imaze kuvuga ko itazajya muri iri rushanwa, Degaule yahise ahaguruka yiyemeza kurirwanya iyo hataboneka imbaraga zimurenze aba yararihagaritse , yiengagije inyungu ryari rifitiye umupira yitwa ko ahagarariye!!!Guhagararira ikintu udashaka l
    ko gitera imbere ushaka kukinyunyuza gusa, ni akaga!!!!!!!!

  • De gaule nta muntu agira umugira inama koko!!! na AZAM bashyize imbere, amakipe ntarabona ku mafranga yayo, wasanga muri FERWAFA ari abavunjayi, bakiyacuruza mbere yo kuza yageza kubo agenewe.

  • ariko murasetsa, De gaule na bagenzi be n’abahashyi kugirango bihahire neza ni ukwita ku bintu bibiri.
    1. kurwana ku ikipe yabafashije kugera ku myanya yabo
    2.kwikuriramo ayabo batitaye ku nyungu z’amakipe.
    sinzabibagirwa igihe basabaga ministeri kubaha aya mission yabo ngo abakinnyi batumye bajya muri iyo misiyo ,bazabe bayabona nyuma!!! ni aba bingwa.

Comments are closed.

en_USEnglish