Digiqole ad

Alain Muku ngo afite gahunda yo kurenza muzika nyarwanda umupaka

 Alain Muku ngo afite gahunda yo kurenza muzika nyarwanda umupaka

Alain Mukuralinda avuga ko afite gahunda yo kurenza muzika nyarwanda umupaka

Alain Mukuralinda wahoze ari umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda akaba n’umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda, avuga ko abana arimo gufasha kuzamura muri muzika intego ari ukwambutsa muzika nyarwanda umupaka.

Alain Mukuralinda avuga ko afite gahunda yo kurenza muzika nyarwanda umupaka
Alain Mukuralinda avuga ko afite gahunda yo kurenza muzika nyarwanda umupaka

‘Hanga Higa’ ni umwe mu mishanga ufite gahunda yo guteza imbere ibihangano by’umuco nyarwanda kuruta kumenyekanisha iby’amahanga.

Uwo mushinga umaze kugira abahanzi basaga 19 bamaze gutsindira kuzafashwa guteza imbere impano zabo nk’imwe mu ntego za Alain Muku ari nawe muyobozi mukuru.

Mu kiganiro na Kt Radio, alain Mukuralinda yatangaje ko gahunda afite kuri uwo mushinga ari ukurenza muzika nyarwanda imbibi.

Yagize ati “Imwe muri gahunda mfite, ni ugushaka icyatuma muzika nyarwanda ifata indi ntera ikaba yakwambutswa umupaka.

Ibyo rero bikazagerwaho igihe mu Rwanda hazaba hari bahanzi bakora ibitaramo byo kwinjiza amafaranga aho gukora ibitaramo by’ubuntu”.

Abajijwe ku kibazo cyo kuba yitegura kwerekeza mu Buholandi ahari umuryango we niba ntacyo bizahungabanya ku iterambere ry’abana basaga 19 bari bamaze gutoranywa cyangwa niba azabajyana, yavuze ko ntacyo bizababangamiraho.

Ati “Oyaaa!!bazaguma i wabo, abakomeza kwiga bige. Nzabakurikirana nkuko uyu munsi mbakurikirana. Kuko n’ubundi iyo ndi hano ntabwo duhura kenshi ahubwo bagendera kuri gahunda baba bafite muri studio.

Ikigenzi ni uko hari amabwiriza bagomba kubahiriza kuko utayubahirije avamo. Singombwa ko rero mbahora iruhande kuko n’itumanaho rirahari tuzajya twandikirana nta kibazo.

Intego yanjye ni uko nzabona hari umwana ufite album. Muri iyo album harimo indirimbo eshanu cyangwa esheshatu abanyarwanda bazi no kubona bakora ibitaramo byinjiza atari ibitaramo by’ubuntu”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Wabanje se ukamenyekana n ikigali?

  • ariko ntayindi foto mufite ?

  • Tumwifurije kurota agakabya inzozi…nkeka ko azwi n’abantu bakeya muri muzika…gusa yigeze konona indirimbo y’Impala ngo arayisubiramo…

Comments are closed.

en_USEnglish