Zambia yirukanye ku butaka bwayo abanya-Rwanda babiri idashaka
Amakuru ava muri Zambia aravuga ko ku cyumweru abayobozi b’iki gihugu bohereje mu Rwanda abagabo babiri bari impunzi kuko batifuzwa muri iki gihugu. Umunyamategeko wabo we yabibwiye AFP ko umwe muri aba birukanywe yamubwiye ko bashinjwa uruhare muri Jenoside.
Abo bagabo ni Egide Rwasibo wari umuganga ku biraro bya Kaminuza i Lusaka na Innocent Habumugisha wari umucuruzi mu mujyi wa Lusaka.
Faustin Nkusi umuvugizi w’Ubushinjwacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko aba bagabo birukanywe muri Zambia bakazanwa mu Rwanda kuko batifuzwa muri iki gihugu kubera impamvu zabo (igihugu).
Nkusi ati “Abo bantu baraje ariko ntabwo baje nk’aba ‘suspects’ ba Jenoside, birukanywe bisanzwe n’igihugu cya Zambia kubera impamvu zabo zo kudashakwa mu gihugu…bisanzwe bya immigration ntabwo ari ab’Ubushinjacyaha bukuru (bw’u Rwanda).
Ariko biramutse bigaragaye ko hari n’ibyaha bakoze (mu Rwanda) bakurikiranwa, ariko kugeza ubu boherejwe kuko badashakwa mu gihugu kubera impamvu zisanzwe zabo, gusa turacyakomeje kubikurikirana…”
Dickson Jere wunganira bariya bagabo mu mategeko yatangaje ko ataramenya neza ibyo bashinjwa gusa umwe muri bo ngo yabwiwe ko yagize uruhare muri Jenoside kandi ubutabera iwabo bumukeneye.
Namati Nshinka umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia yemeje aya makuru yo koherezwa kw’aba bagabo.
Nshika ati “Abo bagabo boherejwe mu Rwanda ku cyumweru (tariki 27 Ukuboza). Impamvu ni uko kuguma hano kwabo byari biteye inkeke ku mahoro n’ituze. Ariko ntabwo ari ibya Jenoside.”
Aba bagabo bombi ngo bari muri Zambia kuva mu 1997.
UM– USEKE.RW
9 Comments
bazane imbwa bazibohe kuko zahekuye RWANDA
ISMAIL we. Umunyarwanda ureba kure yaravuze ati “umugabo MBWA kandi umugabo MBWA aseka imbohe”. Hanyuma kandi “nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa”. Ruriye abandi……. Bon voyage
ISMAIL we. Umunyarwanda ureba kure yaravuze ati “umugabo MBWA kandi umugabo MBWA aseka imbohe”. Hanyuma kandi “nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa”. Ruriye abandi……. Bon voyage . Ubanze usome inkuru neza icyo ubushinjacyaha bwavuze. n ‘ibyo Nshika yavuze. Ubundi zirikana ko ubugabo butisubiraho bwitwa UBUBWA.
be a muslim man ayomagambo simeza.
Ariko leta yavuzeko ntacyo ikurikirana kuraba bantu.
Mumenyeko abo bagabo baracyari suspect ntampamvu
yokubashinyja icyaha ubutabera butara kora akazi kabwo so mureke dutegereze ubutabera kdi nibasanga barakoze jenoside bazahanwe kbsa kuko iyo hatabaho amahano tuba tumeze nkibihugu by’Iburayi so mutegereze ne dance pas avant la music !!!!!!!!!
Be an adventist man ibyo bigambo so byiza
Abo bagabo nubundi muri zambia,byari bizwiko bakorera leta ya kigali,ndetse Ejide yagambanira impunzi kuko leta ya kigali yari yamwemereyeko azaba ambasedeur w Urwanda na Zambia.ubwo urwanda rwo rwaramubeshyaga nyuma rwohereza undi ambasadeur.ubwo rero amayeri ya Ejide n urwanda yarazwi ni mpunzi ziri muri zambia.ubwo rero zambia yagize neza kubirukana kubutaka bwayo.
kubirukana ntizatubyza kwiyubaka