Digiqole ad

2015, umwaka utazibagirana mu mukino w’Amagare mu Rwanda

 2015, umwaka utazibagirana mu mukino w’Amagare mu Rwanda

Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour Du Rwanda 2015.

-Umukino w’amagare wigaruriye imitima y’Abanyarwanda benshi mu 2015;

-Ikipe y’igihugu “Team Rwanda” yarushijeho kubaka izina yitabira Shampiyona y’Isi; Yegukana umudari wa zahabu mu mikino Nyafurika, ndetse yisubiza ‘Tour Du Rwanda’.

Umwaka wa 2015 ariko unasize u Rwanda rutakaje umusore muto wagaragazaga impano mu mukino w’amagare, Iryamukuru Kabera Yves wazize impanuka.

 

Team Rwanda yabaye iya mbere mu rya mbere muri Afurika “La Tropical Amissa Bongo”

Muri Gashyantare 2015, abasore b’ikipe y’igihugu “Team Rwanda” bahaye ibyishimo Abanyarwanda, ndetse bashimangira icyubahiro cyabo ku mugabane wa Afurika, ubwo begukanaga umwanya wa mbere mu makipe 8 yo muri Afurika yari yahuriye mu isiganwa rya mbere ku mugabane ribera muri Gabon, “La Tropicale Amissa Bongo”.

Muri iri rushanwa, umusore Uwizeyimana Bonavanture yaje ku mwanya wa 6 ku rutonde rusange.

Team Rwanda yabaye iya mbere muri La Tropical Amissa Bongo.
Team Rwanda yabaye iya mbere muri La Tropical Amissa Bongo.

 

Rwanda Cycling Cup yaratangijwe inatanga umusaruro

Tariki 7 Werurwe, nibwo hatangijwe ku mugaragaro isiganwa ngarukakwezi ryiswe “Rwanda Cycling Cup”. Irushanwa rigabanyijemo uduce umunani aritwo : Eastern Circuit, Kivu Race, Race to remember, national championships, race for culture, Northern Circuit, Western Circuit, na Tour of Kigali.

Nyuma yo guteranya amanota yavuye muri aya masiganwa yose, Jean Bosco Nsengimana ukinira “Benediction Club” y’i Rubavu niwe wabaye uwa mbere muri rusange.

Jean Bosco Nsengimana wa Benediction club wegukanye Rwanda Cycling Cup.
Jean Bosco Nsengimana wa Benediction club wegukanye Rwanda Cycling Cup.

Iri rushanwa kandi ryabyaye umusaruro ukomeye mu mukino w’amagare, kuko niho hagaragariyemo impano z’abakinnyi bashya zikomeye nka Areruya Joseph waje kuba umwe mubagenderwaho muri Team Rwanda.

‘Nta byera ngo de’; Ubwo ‘Rwanda Cycling Cup’ yasozwaga, umusore w’imyaka 22, Iryamukuru Kabera Yves yitabye Imana azize impanuka yakoreye mu irushanwa. Uyu wakiniraga Ikipe ya “Fly Cycling Club” y’i Kayonza, yakoze impanuka ageze i Shyorongi, ubwo abasiganwaga bavaga i Rubavu berekeza i Kigali.

Iryamukuru Kabera Yves wazize impanuka ari mu isiganwa.
Iryamukuru Kabera Yves wazize impanuka ari mu isiganwa.

 

Hadi Janvier yatwaye umudari wa Zahabu mu mikino Nyafurika

Kuwa 13 Nzeri 2015, ni umwe mu minsi abakunzi b’umukino w’amagare batazibagirwa kuko inkuru nziza yatashye mu Rwanda ko Hadi Janvier yatwaye umudari wa zahabu mu mikino ny’Afurika (All Africa Games) yaberaga muri Congo Brazzaville.

Hadi Janvier yatwaye umudari wa zahabu muri All African Games yishimana n'umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayingana.
Hadi Janvier yatwaye umudari wa zahabu muri All African Games yishimana n’umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayingana.

Aha kandi, Team Rwanda yari yegukanye umudari w’umuringa nyuma yo kuba iya Gatatu mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (Team Time trial).

Uku kwitwara neza, kongereye amahirwe Hadi Janvier ubu uri ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika yo kuzitabira imikino Olempike izabera mu Mujyi wa Rio de Janeiro ho muri Brazil; Iyi mikino ikazaba mu mpeshyi yo muri 2016.

 

Team Rwanda yitabiriye shampiyona y’isi mu magare

Tariki ya 17 Nzeri, Abanyarwanda Valens Ndayisenga, Bonnaventure Uwizeyimana, Bosco Nsengimana, ndetse n’umukobwa Girubuntu Jeanne d’Arc berekeje i Richmond ho muri Leta ya Virginia, imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahabereye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.

Aha u Rwanda rwakoze amateka y’uko   Girubuntu Jeanne d’Arc ariwe mukobwa w’Umunyafurika wa mbere witabiriye ahuza ibihangange ku Isi.

Jeanne d'Arc Girubuntu niwe Munyafurika w'igitsina gore wa mbere witabiriye Shampiyona y'Isi.
Jeanne d’Arc Girubuntu niwe Munyafurika w’igitsina gore wa mbere witabiriye Shampiyona y’Isi.

 

Team Rwanda yashyikirijwe amagare yemerewe na Perezida Paul Kagame

Tariki 05 Ugushyingo 2015, nibwo Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne yashyikirije ‘Team Rwanda’ amagare agezweho ku Isi 23 (harimo amagare 15 akoreshwa mu masiganwa asanzwe yo mu mihanda, n’andi 8 akoreshwa mu gusiganwa habazwe igihe “course contre la montre”).

H.E Paul Kagame yahaye Team Rwanda amagare agezweho ku Isi.
H.E Paul Kagame yahaye Team Rwanda amagare agezweho ku Isi.
Perezida Paul Kagame yahaye Team Rwanda amagare akoreshwa n'abakinnyi ba mbere ku Isi mu mukino w'amagare, kandi ahenze.
Perezida Paul Kagame yahaye Team Rwanda amagare akoreshwa n’abakinnyi ba mbere ku Isi mu mukino w’amagare, kandi ahenze.

Nk’uko byatangajwe icyo gihe, buri gare rifite agaciro k’ibihumbi 14 by’amadolari ya Amerika ( 14,000 US $).

 

Team Rwanda yatangaje ko itazakina ‘Tour Du Rwanda 2015’ mu gihe badahawe 3,000$

Tariki 8 Ugushyingo 2015, habura iminsi 6 gusa ngo ‘Tour Du Rwanda 2015’ itangire, abasore ba “Team Rwanda” barangajwe imbere na Valens Ndayisenga (wegukanye Tour Du Rwanda 2014) na Kapiteni Hadi Janvier birukanywe mu mwiherero w’ikipe yiteguraga Tour Du Rwanda, bazira ko ngo basabye ibihumbi bitatu h’Amadorali mbere yo gukina, nk’uko Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ryabitangaje.

Ibi byakuruye impaka ndende mu gihugu kubera ubwinshi bw’abakunzi b’umukino w’amagare n’abasore bagize Team Rwanda, byaje gutuma FERWACY yemera ibyo bayisabaga bitari amafaranga gusa. FERWACY ibinyujije mu nzira y’ibiganiro, impande zombi (abakinnyi, n’abayobozi) zarumvikanye, abasore bitabira Tour Du Rwanda banitwara neza.

 

Jean Bosco Nsengimana yegukanye Tour Du Rwanda 2015

Hagati y’itariki 15 – 22 Ugushyingo, Abasiganwa ku magare 69 baturutse imihanda yose y’Isi, bari mu makipe 14 harimo 3 y’u Rwanda, bakinnye irushanwa “Tour Du Rwanda 2015 ” yakinwaga ku nshuro ya 7 kuva ibaye mpuzamahanga.

Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco yaje kuryegukana, ndetse ku rutonde rusange akurikirwa n’abakinnyi babiri (2) bombi b’Abanyarwanda (Areruya Joseph na Hakuzimana Camera ).

Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour Du Rwanda 2015.
Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour Du Rwanda 2015.

Ibi byatumye u Rwanda rwegukana ku nshuro ya kabiri Tour du Rwanda mpuzamahanga rwikurikiranye, kuko no mu 2014, yatwawe na Ndayisenga Valens utarasoje Tour du Rwanda y’uyu mwaka kubera uburwayi.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • amagare oyeeee

  • KO UTAVUZE SE BAMWE BIVAUYE MUMYITOZO ARI 12 H1GASIGARAMO ABANTU 2

Comments are closed.

en_USEnglish