Digiqole ad

Mu Budage: Rwabukombe mu bujurire yakatiwe gufungwa burundu

 Mu Budage: Rwabukombe mu bujurire yakatiwe gufungwa burundu

Onesphore Rwabukombe

Urukuko rukuru rw’i Frankfurt mu Budage kuri uyu wa kabiri mu bujurire bwa Onesphore Rwabukombe uregwa icyaha cya Jenoside rwamukatiye gufungwa burundu. Uyu mugbao wahoze ari Burugumestre wa Komini Muvumba akaba mbere yari yahanishijwe gufungwa imyaka 14 muri uru rubanza rwa mbere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ruburanishijwe mu Budage.

Onesphore Rwabukombe
Onesphore Rwabukombe

Umucamanza Josef Bill kuri uyu wa kabiri yamusomeye ko mu iburanisha ryamukatiye imyaka 14 batitaye cyane ku ruhare yagize mu gutanga amabwiriza yo kwica abantu bari bahungiye ku Kiliziya i Kiziguro ahiciwe Abatutsi ngo bagera kuri 400, maze avuga ko ubu bamuhanishije gufungwa burundu.

Muri ubu bwicanyi bwabaye ku itariki ya 11 Mata 1994 Rwabukombe wari umuyobozi ngo yatanze amabwiriza, Urukiko ngo rwasanze kandi kubura abatangabuhamya bashinjura uyu mugabo atari ikibazo cy’ubutabera bityo kuba avuga ko ari umwere bitashingirwaho gusa nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle.

Ubwicanyi bw’i Kiziguro ku batutsi bari bahahunguye ngo bwakozwe n’Interahamwe n’abasirikare hakoreshejwe imbunda, imipanga, amahiri, amashoka, amasuka n’ibindi bikoresho nyamara ngo Rwabukombe wari umuyobozi ntacyo yigeze akora ngo ahagarike ubu bwicanyi cyangwa ngo abwamagane ahubwo ngo niwe watangaga amabwiriza.

Onesphore Rwabukombe w’imyaka 58 yari yakatiwe gufungwa imyaka 14 mu kwezi kwa kabiri 2014 ahamijwe gusa ‘gufasha’ umugambi wa Jenoside ariko urukiko rwa Frankfurt rwaje kuwujuririra.

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi ubugenzacyaha bw’Urukiko rukuru rw’i Frankfurt rwongeye kugenzura ibiregwa n’ubuhamya kuri Rwabukombe, rusanga abacamanza bo mu rukiko ruri munsi y’uru i Frankfurt batarahaye uburemere bimwe mu bimenyetso bishinjwa Rwabukombe.

Abunganira uregwa ariko bavuga ko uyu mugabo nta ruhare afite muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nta mugambi yigeze agira wo kubarimbura.

Ubwo yari yahamagajwe murukiko tariki 23 Ukuboza 2015 uyu mugabo yavuze ko arengana. Anavugira aha mu rukiko ko Jenoside yabaye mu Rwanda yari nk’ikiza.

Uyu mugabo yageze mu Budage mu 2002 asaba anahabwa ubuhungiro bwa Politiki, gusa yaje gutabwa muri yombi mu 2010 ariko ntiyoherezwa mu Rwanda kuko icyo gihe ngo hari impungenge ko atabona ubutabera bwuzuye. Urubanza rwe rwaburanishirijwe i Frankfurt, uyu munsi akaba yakatiwe gufungwa burundu.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ariko umujenisideri mumuhisha mumaso kubera iki?? Murahisha umugome?? Mumushyire ahagaragra nabana bamumenye ko yagiriye igihugu nabi!! Akanga ubwoko Imana yaremye itamugishije inama!!

  • Ibi binywamaraso byishe inzirakarengane z’abatutsi nk’ ibyica ibimonyo bizabiryozwa ku isi hose, kandi nibatabibazwa ku isi, Nyagasani azabibabaza.
    Thank you Germany

  • Iyi nyana yimbwa se murayihisha isura ngo bitange iki ko amaraso y’abana b’abanyarwanda yamennye azamugaruka aragpfa uko yabaye

Comments are closed.

en_USEnglish