Digiqole ad

Nyuma y’amasaha 4 asinyiye FC Barcelona yirukanywe azira gufana Real Madrid

 Nyuma y’amasaha 4 asinyiye FC Barcelona yirukanywe azira gufana Real Madrid

Yarotaga kuzakinira Barca none inzozi ze zirangijwe na Twitter.

Nyuma y’amasaha ane gusa, FC Bracelona yasheshe amasezerano na Sergi Guardiola kubera ko mu myaka ibiri ishize uyu musore yigeze kwandika kuri Twitter ye amagambo akunze gukoreshwa n’abakinnyi n’abakunzi ba mukeba Real Madrid.

Yarotaga kuzakinira Barca none inzozi ze zirangijwe na Twitter.
Yarotaga kuzakinira Barca none inzozi ze zirangijwe na Twitter.

Sergi Guardiola w’imyaka 24, ni umukinnyi wo hagati wari waguzwe na FC Barcelona B; nyuma y’amasaha 4 gusa asinye amasezerano yahise asezererwa ndetse amasezerano yari yagiranye na FC Barcelona araseswa azira amagambo yanditse kuri Twitter ye mu myaka ibiri ishize.

Muri icyo gihe, Guardiola uyu udafitanye isano ry’amaraso na Guardiola w’umutoza yagize ati “Halaaaa!!! Madrid Halaaaa!!!”; Aya magambo yagaragazaga ko ari umukunzi w’ikipe ya Real Madrid ihora ihanganye na Barcelona.

Uretse ibyo, muri 2013 na none, uyu musore yanditse kuri twitter ye amagambo agaragaza ko adashyigikiye ubwigenge bw’intara ya Catalonia, Barcelona ibarizwamo. Ibi nibyo ntandaro y’iseswa ry’amasezerano, hagati ya Sergi Guardiola, na FC Barcelona B, nyamara yari ataranayikoramo imyitozo.

Aganira na ‘radio Cope’ yo mu gihugu cya Espagne, Sergi Guardiola yavuze ko atari we wanditse ariya magambo, ahubwo ngo ni inshuti ye yayanditse yikinira. Ngo ntiyari anazi na byinshi ku ikoreshwa rya Twitter.

Sergi Guardiola wa kabiri (ibumoso) yari yeretswe abafana kuri uyu wa mbere.
Sergi Guardiola wa kabiri (ibumoso) yari yeretswe abafana kuri uyu wa mbere.

Sergi Guadiola ati “Ni inshuti yanjye yabyanditse yikinira. Ni nakera ni muri za 2013. Nta kundi nabigira, ubu nyine ngiye kwisubirira mu rugo, ntegereze ko hazagira indi kipe inshaka. Ndemeranya n’imyanzuro Barcelona yafashe. Ariko si njye wabyanditse.”

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru “Dailymail”, abajijwe ku kuba yaravuze ko adashyigikiye kwigenga kwa Catalonia, Guardiola yagize ati “Ntabwo nabivuga ho byinshi. Gusa mvuka i Mallolca. Sinzi icyatuma nandika amagambo arwanya Catalonia. Si njye wanditse ariya magambo. Nta kindi narenzaho. Gusa ndababaye cyane, kuko nifuzaga gukinira ikipe ya mbere nziza ku Isi. Iyo nta yindi ni FC Barcelona.”

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Murabonako umunyarwanda yarazi kureba kure ati:
    Akarenze umunwa karusha ihamagara.

    Kamukozeho. bana mwirirwa muri watsap, twiter, fb, ect, ahaaaaaah!

  • pole kuri guardiolla azabona indi kipe azakinamo kdi bibaho

  • Ariko rero umugabo azaze apfa nkumugabo…ngo ninshuti yiwe yavyanditse kuri twiter yiwe?!oya ni yemere nabakinyi benshi bakinira ikipe bafana izindi kipe nibisanzwe.

  • ariko ndumva Atari kuzira ukurikwe yagaragaje,kuko umuntu ahinduka bitewe nimpamvu nyinshi kandi umuntu ntahora afana icyipe imwe .impinduka zibaho mugufana.

Comments are closed.

en_USEnglish