Digiqole ad

Miss CBE yasangiye Noheli n’abana bo muri Centre Amarembo

 Miss CBE yasangiye Noheli n’abana bo muri Centre Amarembo

Miss Gasana yakinaga n’abana bo muri Centre Amarembo

Gasana Darlène nyampinga wa Kaminuza yahoze yitwa ‘SFB’ ariko ubu ikaba ari Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu CBE, yasuye abana bo muri Centre Amarembo ibarizwa i Ndera mu Karere ka Gasabo basangira Noheli anabaha bimwe mu bikoresho byo mu rugo.

Miss Gasana yakinaga n'abana bo muri Centre Amarembo
Miss Gasana yakinaga n’abana bo muri Centre Amarembo

Ni nyuma y’aho uyu nyampinga aherutse mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Remera Akagali ka Ndekwe agaha imiryango igera kuri 60 Mituelle de Santé ndetse agafasha n’abakobwa babyariye i wabo 11 abaha amafaranga y’u Rwanda 30.000 frw yo kwiteza imbere.

Abinyujije mu muryango yise ‘Ihumure Foundation’ watangijwe n’abantu bagera kuri batatu muri Ukwakira 2013. Gahunda bafite ni ukurushaho gukura abagore batishoboye mu bwigunge byanashoboka bakaba babahuriza mu kigo kimwe kizajya kirushaho kubahugura mu myuga.

Mu kiganiro na Umuseke, Miss Gasana yatangaje ko uko gukomeza kugaragara mu bikorwa byo gufasha abantu mu kwiteza imbere ari bimwe mu bintu yagiye yifuza kuzageraho kuva mu bwana bwe.

Yagize ati “Ubundi njye kuva nkiri umwana muto, nakundaga kutabona umuntu wese ushobora kuba ababaye kubera ubuzima arimo cyangwa se ikindi kibazo runaka yahuye nacyo.

Byatumye rero niha inshingano zo kuzakora uko nshoboye muri duke nzajya ngerageza kubona nzajya ntusangira na buri muntu wese mbona mfite icyo ndushijeho mu buzima mbayemo”.

Akomeza asobanura ko abo bana bo muri Centre Amarembo ari bamwe mu bana bagenda bakurwa mu mihanda kubera ko baba baratawe n’ababyeyi babo cyangwa se barabuze amikoro yo kubarera.

Miss Darlene yasangiye n'abo bana
Miss Darlene yasangiye n’abo bana
Hon Irambona Liberata yari muri icyo gikorwa
Hon Irambona Liberata yari muri icyo gikorwa

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Good!

    • Hon Irambona Liberata???

  • Miss ni darlene abandi barabeshya.iyo aza kuba miss Rwanda yari gukora ibirenzeho.courage sister

  • Arashaka kongera kwiyamamaza muri 2016 courage

Comments are closed.

en_USEnglish