Month: <span>August 2015</span>

Nigeria: 47 biciwe mu gitero cy’ubwiyahuzi

Igisasu cyaturikiye mu isoko mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno  cyahitanye abantu bagera kuri 47 nk’uko inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zibivuga. Abantu benshi bagera kuri 52 baba bakomerekeye muri icyo gitero, ayo makuru akaba yatangajwe n’umwe mu basirikare waganiriye n’Ibiro ntaramakuru Reuters. Igisasu cyaturikiye ku isoko ry’ibiribwa rya Jebo mu gace […]Irambuye

Minisitiri w’intebe wa Libya yeguye ku gitutu cya rubanda

Bitunguranye kandi Live kuri television y’igihugu niho Minisitiri w’Intebe wa Leta yemewe n’amahanga Abdullah al-Thani yeguye ku mirimo ye nyuma yo guhatwa ibibazo n’abaturage bashinja guverinoma ye ubushobozi bucye. Yeguye kuri uyu wa kabiri nimugoroba nyuma gato y’uko ibiganiro hagati y’iyi geverinoma n’abayirwanya byari byongeye gusubukurwa nk’uko bitangazwa na AP. Kuri television abaturage buje uburakari […]Irambuye

Kiyovu yazanye umutoza w’umunyaNigeria

Samuel Amamba ukomoka muri Nigeria ubu niwe wagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe y’i Nyamirambo. Uyu akaba yarahoze ari umutoza mu ikipe ya Kampala City Council muri Uganda. Muri Kiyovu yahawe amasezerano y’umwaka umwe. Ubuyobozi bwa Kiyovu, yabaye iya cyenda(9), umwaka ushize ubu bwamuhaye intego yo gutwara kimwe mu bikombe bikuru bikinirwa mu Rwanda; icy’amahoro cyangwa […]Irambuye

Team Rwanda izahatana muri Tour do Rio de Janeiro

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” iritegura kwerekeza muri Brazil, guhatana mu irushanwa ryo kuzenguruka Umujyi wa Rio de Janeiro riteganyijwe ku matariki 25-30 Kanama 2015. Umutoza wa Team Rwanda, Umunyamerika Jonathan ‘Jock’ Boyer yatangarije The Newtimes ko ikipe y’u Rwanda izahagararirwa na Jean Bosco Nsengimana, Hadi Janvier, Camera Hakuzimana, Joseph […]Irambuye

Rwanda: Abagabo 100 000 barasabwa gusinya ubukangurambaga bwa ‘HeForShe’

HeForShe, ubukangurambaga bugezweho ku isi hose bwa UN Women busaba cyane cyane abagabo n’abahungu kubusinyaho berekana ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore no kuvanaho inzitizi abagore n’abakobwa bahura nazo. Kuri uyu wa kabiri Amb.Fatuma Ndangiza yavuze ko u Rwanda rwemeye ko nibura abagbo n’abahungu 100 000 bazasinya bashyigikira ubu bukangurambaga. Amb.Ndangiza, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo […]Irambuye

Imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze benshi babona ko itagenda

Kuri uyu wa kabiri tariki 11/8/2015 mu kiganiro n’abanyamakuru, mu kwizihiza umunsi nyafurika ngaruka mwaka wo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubateza imbere, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Vincent Munyeshyaka yavuze muri rusange imitangire ya serivisi mu nzego zibanze itagenda neza. Munyeshya yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango wa Afrika yunze Ubumwe […]Irambuye

Irushanwa ry’Agaciro: Gahunda y’uko amakipe 16 azahura

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gushyira hanze gahunda igaragaza uko amakipe azitabira irushanwa ryitiriwe “Agaciro Development Fund” azahura kuva ku itariki 15 Kanama 2015, rikazarangira ku itariki 30 Kanama 2015. Iri rushanwa ryateguwe ku buryo rizahuza amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere, ndetse n’ayamanutse mu cyiciro cya kabiri. Gusa, amakipe azagenda ahura mu […]Irambuye

Nyiragongo na Nyamuragira ntabwo bigiye kuruka- Dr Dushime

Dr Dushime Derricks amara impungenge abaturage ba Rubavu ko ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo bitagiye kuruka nyuma y’uko bumvise umutingito mu mpera z’icyumweru gishize bakagira ubwoba ko ibi birunga byaba bigiye kubateza akaga.   Umutingito uri ku gipimo cya 5,6 watumye abatuye imijyi ya Goma na Rubavu bagira impungenge ko ibi birunga byaba bigiye kuruka. Inzobere […]Irambuye

Lil G yavanye Junior muri Touch Records kuri miliyoni ebyiri

Karangwa Lionel wamenyekanye cyane nka Lil G muri muzika nyarwanda, nyuma y’aho ashingiye inzu izajya ifasha abahanzi gushyira hanze bihangano byabo yamaze kuvana Junior Multisysyteme muri Touch Records kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 frw). Round Music Studio niyo nzu itunganya muzika Lil G yamaze gushyira ahagaragaraga. Akaba anatangaza ko afite gahunda yo gukomeza […]Irambuye

en_USEnglish