Digiqole ad

Kiyovu yazanye umutoza w’umunyaNigeria

 Kiyovu yazanye umutoza w’umunyaNigeria

Samuel Amamba ku myitozo ya mbere muri Kiyovu

Samuel Amamba ukomoka muri Nigeria ubu niwe wagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe y’i Nyamirambo. Uyu akaba yarahoze ari umutoza mu ikipe ya Kampala City Council muri Uganda. Muri Kiyovu yahawe amasezerano y’umwaka umwe.

Samuel Amamba ku myitozo ya mbere muri Kiyovu
Samuel Amamba ku myitozo ya mbere muri Kiyovu. Photo/IzubaRirashe

Ubuyobozi bwa Kiyovu, yabaye iya cyenda(9), umwaka ushize ubu bwamuhaye intego yo gutwara kimwe mu bikombe bikuru bikinirwa mu Rwanda; icy’amahoro cyangwa icya shampionat.

Uyu mutoza ariko we avuga ko yabonye Kiyovu igifite byinshi byo gukora kugira ngo igere ku byifuzwa. Gusa ngo yasanze ari ikipe ifite abakinnyi batari babi.

Uyu mugabo yigeze gukina muri APR FC imyaka ibiri (2006-2008) nubwo bwose atamenyekany cyane.

Mu 2009 nibwo yatangiye ibyo gutoza muri Centre Africa mu ikipe ya  Tupisa Pusika aza no kwerekeza muri Uganda muri KCC.

Muri Kiyovu asimbuye Ali Bizimungu wayitoje umwaka ushize. Iyi kipe ikaba ari imwe mu zikunze kugira ibibazo bishingiye ku mikoro kuko isa n’ibeshwaho n’abafana bayo ariko bikagera aho byanga mu mafaranga.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Azahembwa iki?

  • Nishaka izazaane na Jose Mourinho umuvumo wa Nyiranuma uzayokama mpaka kabsa ntakundu ruhurwera yakuvuma erega ngo uzatere imbere. kandi nukubera ubujyanjya bwabaryogo

Comments are closed.

en_USEnglish