Month: <span>August 2015</span>

Ishyaka PS Imberakuri ntirirafata uruhande ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Mu gikorwa cyo kumurika Raporo y’ibyavuye mu biganiro abagize Inteko ishinga amategeko bagiranye n’abaturage; ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama; umwe mu basenateri yabwiye inteko rusange ko ishyaka PS Imberakuri ritafatwa nk’iryemeye ko ryifuza ko itegeko Nshinga rivugururwa kuko ryatangaje ko rigikomeje kugirana ibiganiro n’abarwanashyaka baryo kuri iki cyifuzo. Umutwe wa Senat ukaba […]Irambuye

Tanzania: Ubwoba ni bwinshi ko haba hageze Ebola

Mu nkambi ya Nyarugusu mu ntara ya Kigoma mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania ,umuntu umwe yapfuye azize indwara ifite ibimenyetso nk’ibya Ebola. Ubu, ubushakashakatsi bw’abahanga mu buvuzi burakomeje kugirango bemeze neza ko uwo muntu yaba yazize indwara ya Ebola cyangwa ko yaba yazize indi ndwara isa nayo. Nkuko yabitangarije radiyo BBC umuyobozi ushinzwe ubuzima […]Irambuye

“Tuzishyurwa gukurikiranwa kutari gukwiye” – Min Busingye kuri Gen Karake

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yatangaje ko u Rwanda ruzishyurwa kuba umuyobozi ushinzwe ubutasi bwarwo yarakurikiranywe mu buryo butari bukwiye kuba nk’uko bitangazwa na KT Press. Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe kuri uyu wa mbere nyuma y’uko abacamanza basanze ibyo aregwa nta shingiro bifite. Yari amaze hafi amezi abiri abujijwe kuva mu Bwongereza ndetse Urukiko rwarasabye […]Irambuye

Senderi ngo abaye umukobwa yakwifuza kugira isura nziza

Uyu muhanzi utajya abura udushya yaba mu mvugo cyangwa mu bikorwa bijyanye na muzika. Ubu aravuga ko aramutse abaye umukobwa igice yakwifuza ko kiba kiza kurusha ibindi ku mubiri we ari ukugira isura nziza kuko ngo ifasha cyane uyifite. Amazina ye amaze kuba menshi; Nzaramba Eric Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvard, Inkeragutabara, International Hit, […]Irambuye

Centrafrica: François Bozizé yemeje ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu

Mu kiganiro yahaye RFI muri iki gitondo, François Bozizé wahoze ari umukuru w’igihugu cya République Centrafricaine yavuze ko aziyamamaza kuba umukuru w’igihugu kugira ngo afungure abafunze bazira ubusa. Muri kiriya kiganiro Bozizé yahakaniye umunyamakuru ko nta biganiro cyangwa amasezerano yagiranye n’umuyobozi uwo ariwe wese w’Ubufaransa ku gucukura no kugurisha  Uranium yo muri RCA. Uyu mugabo […]Irambuye

Burundi: Umukwabo wabaye muri Jabe wahabuze intwaro

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko igipolisi ejo cyazindukiye mu mukwabo gisaka abaturage bashobora kuba bafite intwaro mu gace ka Jabe ariko ngo cyatashye nta n’imwe kibonye. Uyu mukwabo wakozwe nyuma y’uko ku Cyumweru mu duce twa Jabe, Nyakabiga na Cibitoke havugiye amasasu menshi naza Grenade kugeza bukeye. Umuvugizi wa Police wungirije, Pierre Nkurikiye, yabwiye Burundi […]Irambuye

Abanyarwanda 10 muri miliyoni 2 ntibifuje ko Itegeko Nshinga ryavugururwa

Imurika ry’ibyavuye mu biganiro Abadepite bagiranye n’abaturage ku busabe bwabo bwo guhindura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama; Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza mu nteko ishinga amategeko; umutwe w’Abadepite yagaragaje ko mu gihugu abaturage 10 ari bo bonyine bagaragaje ko batifuza ko ingingo y’ 101 y’itegeko Nshinga […]Irambuye

Padiri Karekezi wayoboraga INATEK bamusanze mu cyumba yapfuye

Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) bamusanze mu icumbi rye yapfuye  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015 na n’ubu ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Amakuru Umuseke ufitiye gihamya, ni ay’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo […]Irambuye

Leta igiye kujya yishyura 30% by’imishinga yo kubaka inzu ziciriritse

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiciro by’inzu ziciritse zubakirwa Abaturage cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Guverinoma igiye kujya itanga 30% by’imishinga yo kubaka inzu ziciritse, ariko abashoramari nabo bakiyemeza kujya bazigurisha abaturage badasanzwe bafite inzu. Mu kiganiro twagiranye na David Niyonsenga, umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ushinzwe imyubakire yavuze ko uruhare rwa Leta […]Irambuye

en_USEnglish