Nigeria: 47 biciwe mu gitero cy’ubwiyahuzi
Igisasu cyaturikiye mu isoko mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno cyahitanye abantu bagera kuri 47 nk’uko inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zibivuga.
Abantu benshi bagera kuri 52 baba bakomerekeye muri icyo gitero, ayo makuru akaba yatangajwe n’umwe mu basirikare waganiriye n’Ibiro ntaramakuru Reuters.
Igisasu cyaturikiye ku isoko ry’ibiribwa rya Jebo mu gace kitwa Sabon Gari mu majyepfo y’umujyi wa Borno byari ku isaha ya saa 13h30 (12h30 GMT).
Iki gitero birakekwa ko cyakozwe n’umutwe wa Boko Haram ugendera ku matwara akaze ya Islam umaze guhitana abantu benshi muri aka gace.
Nta makuru y’ubu iki gitero cyakozwemo niba yaba ari umwiyahuzi wagiteye cyangwa ari igisasu cyari giteze ahantu.
Leta ya Borno yabaye indiri y’inyeshyamba za Boko Haram kuva kera ariko ubu uyu mutwe watangiye no kugaba ibitero mu bihugu bya Cameroon, Chad na Niger byose bifite ingabo ziyemeje gutsinsura uyu mutwe.
Kuva Perezida mushya wa Nigeria Muhammadu Buhari yajya ku butegetsi ibitero byo guhashya uyu mutwe byariyongereye. Kuva yarahira muri Gicurasi, abantu basaga 800 bamaze kugwa mu bitero nk’ibi by’ubwiyahuzi.
BBC
UM– USEKE.RW