Digiqole ad

Imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze benshi babona ko itagenda neza-Munyeshyaka

 Imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze benshi babona ko itagenda neza-Munyeshyaka

Munyeshya Vincent Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Kuri uyu wa kabiri tariki 11/8/2015 mu kiganiro n’abanyamakuru, mu kwizihiza umunsi nyafurika ngaruka mwaka wo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubateza imbere, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Vincent Munyeshyaka yavuze muri rusange imitangire ya serivisi mu nzego zibanze itagenda neza.

Munyeshya Vincent Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu
Munyeshya Vincent Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Munyeshya yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango wa Afrika yunze Ubumwe nacyo kigomba kubahiriza uyu munsi bikaba ari inshuro ya mbere mu gihugu cy’u Rwanda ugiye kwizihizwa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yagarutse cyane ku mitangire ya serivisi itagenda neza mu nzego zibanze aho yavuze ko hari ubushakashatsi bukorwa na RGB (Ikigo cy’iguhugu cy’imiyoborere)  cyagaragaje ko mu mitangire ya serivisi ariho badafite ibipimo biri hejuru cyane.

Yavuze ko imitangire ya serivisi, ibipimo bigeze kuri 72%,  kuko abaturage bishimira uburyo babona serivisi za Leta.

Yagize ati “Natwe nk’abantu bashinzwe inzego z’ibanze, tubona ko hari ahantu tugomba gushyira ingufu, gusa hari ingamba twafashe, zimwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa uyu muwaka. Twashizeho inyandiko zigaragaza serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze, mu karere, mu mirenge, no mu kagari ku buryo umuturage aba azi neza serivisi agomba kubona.”

Yavuze ko izo nyandiko zigaragaza igihe umuturage agomba kuyibonera, ndetse  n’ugomba kuyimuha, maze atayibona inzego zibishinzwe zikamukurikirana.

Ati “Turashima ko izo nyandiko zihari zikozwe mu buryo abaturage bazimenya n’inzego bakaba babizi neza ko bagomba gutanga serivisi.”

Munyeshya Vincent  yakomeje avuga ko Imitangire ya serivisi ari urugendo, ariko ngo bishimira ko bafite abaturage bazi uburenganzira bwabo,   bamaze kujijuka, bamaze kubona ibimaze kubagerwaho, gusa uko bagenda batera imbere ni na ko kwishimira serivisi buriya bigenda bigabanuka.

Ati “Ntabwo ari ukuvuga ko abaturage badashima, ahubwo  ni kwa kundi umuturage iyo umuhaye amashanyarazi mbere yo kugushima abanza akakubaza igihe uzamuhera amazi, kandi kera ngo ibyo ntabwo byabagaho,  kuko kera yabonaga umuyobozi amwegereye akumva bihagije.”

Yavuze ko icyo kwishimira ari uko abaturage bazi serivisi bagomba guhabwa, bigatuma bazisaba kandi bashyizemo ingufu.

Ati “Icyo tugomba gukora nka Minisiteri y’igihugu dufatanyije n’izindi minisiteri ni uko tugomba gushyira imbere uburyo bwo kuzamura imitangire ya serivisi.”

Ku rwego rw’Afurika ejo yari ku nshuro ya kane uyu munsi w’imiyoborere uzaba wizihijwe kuva mu mwaka wa 2012 watangira kwizihizwa.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi  yari “Gukomeza gushimangira ubuyobozi bwegerejwe abaturage n’iterambere ryabo binyuze mu ruhare rufatika rw’abagore mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Bigaragara ko aho u Rwanda rwatangiriye politiki yo kwegerza abaturage ubuyobzoi cyane cyane mu mwaka wa 2000, hari byinshi byagezweho bitewe n’uko rwafashe umurongo mwiza wogukora ku buryo abagore n’abana b’abakobwa bagira uruhare mu nzego zifata ibyemezo.

U Rwanda mu nteko ishingamategeko ku rwego rw’isi, rufite abagore bagera kuri 64% mu badepite, ndetse no ku nzego z’ibanze bagera kuri 46% mu bafata ibyemezo.

Ibyo bipimo bigaragaza intambwe ishimishije u Rwanda rwateye, ariko kandi ko rugomba kubikomeza, kuko 52% by’abatuye u Rwanda ni abagore.

Igihugu kigomba kubabona nk’imbaraga zo kubakiraho iterambere n’imiyoborere myiza, ariko  kugira ngo nabo babigereho abagabo na bo bagomba kubigiramo uruhare.

Munyeshya Vincent umunyamabanga uhoraho muri Minaloc na Amb. fatuma Ndangiza
Munyeshya Vincent umunyamabanga uhoraho muri Minaloc na Amb. fatuma Ndangiza

Amafoto/Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Cyane cyane ibyerekeye ibyangombwa by’ubutaka.Iyo udatanze akantu amaso yawe ahera ku kirere.

Comments are closed.

en_USEnglish