Digiqole ad

Nyiragongo na Nyamuragira ntabwo bigiye kuruka- Dr Dushime

 Nyiragongo na Nyamuragira ntabwo bigiye kuruka-  Dr Dushime

Dr Dushime Derricks amara impungenge abaturage ba Rubavu ko ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo bitagiye kuruka nyuma y’uko bumvise umutingito mu mpera z’icyumweru gishize bakagira ubwoba ko ibi birunga byaba bigiye kubateza akaga.

Ikirunga cya Nyiragongo ngo kiratuje ubu
Ikirunga cya Nyiragongo ngo kiratuje ubu

 

Umutingito uri ku gipimo cya 5,6 watumye abatuye imijyi ya Goma na Rubavu bagira impungenge ko ibi birunga byaba bigiye kuruka.

Inzobere mu kigo gishinzwe kugenzura ibirunga n’imitingito muri kano karere ‘Observatoir Volcanique de Goma’ (OVG) ziracyakomeje kugenzura uko ibirunga Nyiragongo na Nyamuragira bihagaze, gusa kugeza ubu nta kimenyetso kiratangwa ko byaba bishobora kuruka.

Umutingito wabaye mu cyumweru gishize wumvikanye muri aka karere k’ibiyaga bigari cyane mu burasirazuba bwa Congo, i Burundi, Rwanda na Uganda.

Dr Dushime Derricks avuga ko Croix Rouge y’u Rwanda ku bufatanye na kiriya kigo giherereye i Goma basanga abaturage bakwiye gukomeza imirimo yabo nta nkomyi kuko ngo ibimenyestso byibutsa  uko ibirunga bihagaze kugeza ubu bikiri mu ibara ry’umuhondo.

Iri bara ngo rikavuga ko ibirunga nta gahunda yo kuruka biba bigaragaza ya vuba.

Ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira byombi biherereye ku ruhande rwa Congo Kinshasa. Ni uruhererekane rw’ibindi bitanu biri ku ruhande rw’u Rwanda.

Nyiragongo na Nyamuragira byombi ubunzwe bifatwa nk’ibihora mu bihe byo kuruka. Ibi birunga ubwabyo byihariye 40% yo kuruka kose kw’ibirunga muri Africa.

Ku ishusho rusange ikirunga cya Nyamuragira ibumoso na Nyiragongo iburyo
Ku ishusho rusange ikirunga cya Nyamuragira (ibumoso) na Nyiragongo (iburyo)

Nyiragongo yo iri mu birunga 17 ku Isi bigomba guhora bicungirwa hafi kuko hari ubwo bitungurana kandi bikaba byegereye abantu bishobora kubateza akaga.

Mu 2002 nibwo Nyiragongo yakoze ibara iraruka ihitana abantu 147, isenya amazu 450 000. Nyuma y’amezi atandatu irutse icyo gihe yarongeye mu buryo kandi butunguranye. Muri iki gihe usanga Nyiragongo iba irekura ibyokotsi ariko abahanga bapima bakabona ko itagiye kuruka.

Nyamuragira yo iheruka kuruka mukwa 11/2011 ndetse ibikoma (magma) yarekuye ngo byari byinshi kurusha ibindi byose yarekuye mu myaka 100. Gusa yo ntacyo yahungabanyije kuko byose byerekeje mu kiyaga cya Kivu.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish