Digiqole ad

Nyagatare: Gakuru w’imyaka 75 arasaba Kagame inka ngo asaze anywa amata

 Nyagatare: Gakuru w’imyaka 75 arasaba Kagame inka ngo asaze anywa amata

Kimwe na benshi mu baturage bakuriye mu mahanga, Joviya Gakuru, w’imyaka 75, avuga ko mu myaka yabayeho ari ubwa mbere yizihije umunsi mukuru w’Umuganura yajyaga yumva aho yakuriye, uyu mukecuru yasabye Umuseke kumubwirira Perezida Kagame ko amukunda kandi amushimira ko yaguye umuco wa kera, gusa avuga ko yifuza ko nawe yamuha inka agasaza neza anywa amata.

Mukecuru Joviya Gakuru arifuza inka ya kijyambere agasaza neza anywa amata
Mukecuru Joviya Gakuru arifuza inka ya kijyambere agasaza neza anywa amata

Gakuru yaganiriye n’Umuseke ku munsi mukuru w’Umuganura wizihirijwe mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Ndama.

Avuga ko nta na rimwe yigeze yizihiza umunsi w’Umuganuro kuko ngo yavukiye mu mahanga, arahakurira, we n’abo bari kumwe bakuranye umuco w’amahanga, ariko ngo akunda u Rwanda.

Ati “Narawumvaga, aruko ni ubwa mbere mbonye umuganura, no mu mahanga sinigeze mbibona, byanejeje cyaneee. Ubu nabonye inka. Bajyaga bambwira ngo mu Rwanda hari inyambo, ariko iyo mu mahanga hari inka nk’izi, ariko twazitaga inyankole, nabonye uko bahemba aboroye byanejeje, iyo mba nkiri muto najyaga gushyiramo imbaraga.”

Joviya Gakuru yavuze ko yababajwe no kuba atarabonye Perezida wa Repubulika, kuko yari yohereje Perezida wa Sena kumuhagararira mu birori byo kwizihiza uyu munsi, ngo yari kumusaba inka y’inzungu.

Yagize ati “Iyo mbona Umubyeyi wacu Kagame, nari kumusaba inka y’inzungu, nanjye nkasaza neza nywa amata, ariko nk’umunyamakuru ndagutumye, umumbwirire uti ‘Umukecuru Joviya Gakuru utuye mu Mutara i Nyagatare, arifuza inka kugira ngo azasaze neza anywa amata y’inka, mfite isambu nzatera ubwatsi njye nyigaburira’.”

Ku bijyanye n’Umuganura, Gakuru avuga ko yabonye ari umuco mwiza udakwiye gucika.

Ati “Umuganura ni umuco mwiza w’Abanyarwanda, nzawutoza abana, iyo nza kuba muto rwose, ni umuco mwiza ugaragaza urukundo.”

Mudahigwa Samsoni utuye mu kagari ka Kizibakombe, mu murenge wa Karangazi, yashingiye ku byavuzwe na Perezida wa Sena ashimangira ngo ko byari bikwiye ko umuganura ubera iwabo ngo kuko hari umusaruro w’ibikomoka ku matungo no ku buhinzi.

Yavuze ko icyamubereye gishya ari uburyo abantu bahuye bagasangira, bagasabana bahiga ku byo bagomba gukora.

Ati “Iyo abantu bari hamwe ntakibananira.”

 

Abakecuru b'i Nyagatare bari baberewe
Bamwe mu babyeyi b’i Nyagatare bari baje kwizihiza umunsi w’umuganura i Rwabiharamba

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish