Digiqole ad

Irushanwa ry’Agaciro: Gahunda y’uko amakipe 16 azahura

 Irushanwa ry’Agaciro: Gahunda y’uko amakipe 16 azahura

Mukura izakira Rayon Sports FC

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gushyira hanze gahunda igaragaza uko amakipe azitabira irushanwa ryitiriwe “Agaciro Development Fund” azahura kuva ku itariki 15 Kanama 2015, rikazarangira ku itariki 30 Kanama 2015.

Iri rushanwa ryateguwe ku buryo rizahuza amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere, ndetse n’ayamanutse mu cyiciro cya kabiri. Gusa, amakipe azagenda ahura mu matsinda yakozwe hakurikijwe ibice abarizwamo.

Mu itsinda rigizwe n’amakipe yo Ntara y’Amajyepfo n’ayo mu Burengerazuba, Ku itariki 15 Kanama 2015, Mukura VS izakira Rayon Sport FC(i Muhanga), naho Espoir FC yakire Amagaju FC (i Rusizi).

Tariki 15 Kanama 2015, akandi mu itsinda rigizwe n’amakipe yo mu Burengerazuba no mu Majyaruguru, Marines FC izakira Musanze FC (kuri Tam tam), Gicumbi FC yakire Etincelles FC( i Gicumbi).

Mu itsinda rigizwe n’amakipe yo mu Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aha hari amatsinda abiri

Itsinda A: Isonga FC izakira Police FC (kuri FERWAFA),
Bugesera FC yakire APR FC(i Bugesera)

Mu istinda B: AS Kigali izakira Rwamagana FC (ku Kicukiro)
Kiyovu FC yakire Sunrise FC (ku Mumena)

Itangazo rigaragara ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riravuga ko imikino yo kwishyura izakinwa tariki 17 Kanama 2015.

Ikipe zizarokoka iyo mikino yo mu matsinda zizakina imikino ya ¼ izaba tariki 19 Kanama 2015, ndetse no kuri 21 Kanama 2015, aho amakipe abiri azaba yatsinze muri buri tsinda azahura, hakazabonekamo ayerekeza muri ½ ku itariki 23 Kanama 2015, aho nta mukino wo kwishyura uzabaho nko mu bindi byiciro bya ¼ na 1/6 (mu matsinda).

Amakipe azatsinda muri ½ azahurira mu mukino wa nyuma kuri Stade Amahoro tariki 30 Kanama 2015, ndetse hakazabaho n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

en_USEnglish