Kuri uyu wa kabiri ni bwo Umuryango w’Abayisilamu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (COMICO) watangaje ko ukekwa ko umutwe wa FDLR ari wo washimuse abayobozi bo mu idini ya Islam (Imam) batandatu bakomoka muri Tanzania hamwe n’umushoferi wabo w’Umukongomani. Aba barwanyi ubu ngo barasaba amadolari ibihumbi 20 kugira ngo barekure aba bagabo. Aba ba […]Irambuye
Choe Yong-gon wari wungirije Minisitre w’intebe yishwe azizwa kunenga politiki ya Perezida Kim Jong Un yo kubungabunga amashyamba. Choe aheruka kuboneka mu ruhame umwaka ushize muri Ukuboza. Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya y’epfo, Yonhap, bivuga ko Choe Yong-gon yari umwe mu bantu bakomeye muri kiriya gihugu. Yigeze kuba Minisitiri wungirije ushinzwe ibijyanye n’inganda kandi yigeze guhagararira […]Irambuye
Hitimana Allain umuhanzi umaze kumenyekana cyane ku izina rya Freeman muri muzika nyarwanda, yise Producer Pastor P ko atari sérieux bishatse kuvuga w’inkomwahato cyangwa umuhemu mu Kinyarwanda kubera kumutangira Beat y’indirimbo ye akayiha King James. Indirimbo ‘Ibaze Nawe’ ya King James niyo ndirimbo Pastor P yakuye ku ndirimbo ya Freeman yitwa ‘Zanirindi’ ayishyira hanze undi […]Irambuye
Kuri uyu gatantu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro “Rwanda Revenue Authority (RRA)” cyasubukuye gahunda yo kwishyuza ibirarane Leta iberewemo n’abasora bato n’abaciriritse bisaga Miliyari 62, muri iyi gahunda hakaba hafunzwe Radiyo Contact FM na City Radio, ndetse n’inzu ikora imigati ikorera ahahoze hitwa Papyrus ku Kimihurura, kandi ngo iyi gahunda irakomeje. Kayigi Habiyambere Aimable, Komiseri […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ibibazo byo kubura amazi biterwa n’uko abaturage biyongereye cyane muri uyu mujyi kuko bikubye hafi inshuro zirindwi kuva ikigo gishinzwe gutanga amazi cyubaka ibigega muri uyu mujyi. Mu kwezi gushize nibwo abaturiye umujyi wa Gicumbi bavuze ko amazi yabuze kugera naho ijerekani igurishwa amafaranga 300. Aganira n’Umuseke, umuyobozi wungirije […]Irambuye
*Isuzuma rya muganga ryagaragaraje ko yahitanwe n’indwara y’umutima; *Abageze ku mubiri we bwa mbere bavuze ko bawusanganye igikomere mu mutwe; *Kuri uyu wa kabiri hari abatawe muri yombi mu iperereza *Arashyingurwa ku wa gatanu i Rwamagana Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) rwamenyekanye kuwa mbere; hahise […]Irambuye
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwita no kurinda inzovu, abahanga basaba abanyapolitiki gukomeza gushyiraho za Politiki zo kwita kuri ziriya nyamaswa zikundwa kandi zikubahwa ku Isi hose. Ba rushimusi bashaka amahembe yazo bakomeje kwica inzovu kugira ngo bagurishe ariya mahembe mu bihugu byo muri Aziya n’Uburayi. Abahanga basaba ko ba rushimusi bafatirwa ingamba zirushijeho gukomera, […]Irambuye
Bahawe ijambo bagera nko kuri 15, ni abacuruzi bakomeye i Kigali babonanye na Perezida Kagame kuwa 10/08 ubwo yatahaga inyubako ya M Peace Plazza n’izakoreramo Umujyi wa Kigali. Babanjirijwe na Bertin Makuza wujuje inzu ndende kandi nini cyane muri Kigali, abanza gushima ko byose bigerwaho ku bw’amahoro n’umutekano, maze asoza ijambo rye ati “Turashaka ko twazakomezanya […]Irambuye
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Col Gaspard Baratuza yemeza ko ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Africa zunze ubumwe ziri muri Somalia guhangana na Al Shabab no kugarura amahoro bukomeje gutinda nkana kwishyura abasirikare b’u Burundi batashye barangije akazi kabo. Yavuze ko ubusanzwe buri musirikare uri muri kariya kazi hari amafaranga aba yemerewe kubera akazi akora nyuma yakarangiza atashye […]Irambuye
Hillary Clinton wigeze kuba umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ububanyi n’amahanga yemeye guha Ibiro bishinzwe iperereza imbere muri USA byitwa FBI kugira ngo byige ibiri muri iriya sanduku mu ikoranabuhanga bita Server. Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mugore uri mu baharanira kuzayobora USA aketweho kuba yarafite server ye bwite yabikagamo ubutumwa mu ikoranabuhanga bita […]Irambuye