Muri Werurwe 2015 nibwo hagaragaraye undi mukobwa witwa Umutoni Cythia byavuzwe ko asigaye akundana na K8 Kavuyo ariko bakaba bari barabigize ubwiru, kuri ubu bashobora gushyingiranwa ku mugaragaro nk’umugore n’umugabo. Nyuma yo gutandukana na Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 bari bamaze kubyarana umwana bise Ethan Muhire, byaje kugaragara ko afite undi mukobwa bakundana ndetse […]Irambuye
Nimero ya mbere muri Tennis ku isi mu bagore, muri ‘numéro spécial’ ya New York Magazine yongeye kwereka isi aho akura imbaraga zo guhigika abandi muri Tennis. Umubiri we ni igitangaza ku ifoto atandaraje ku byuma bikorerwaho imyotozo ngororamubiri. Igihe kibaye kinini ayoboye abandi muri Tennis, ubu amaze kugira amarushanwa manini 21 yegukanye (grand Chelem). […]Irambuye
Babacar Gaye wari uhagarariye ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya Republique Centre Afrique yaraye yeguye kumirimo ku bw’igitutu yatewe n’ibirego biregwa izi ngabo byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa no guhohotera ikiremwamuntu. Ban Ki Moon umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yaraye atangarije abanyamakuru ko bakiriye kandi banemera iyegura ry’umunyasenegal Babacar Gaye kubera amakosa […]Irambuye
Abafite ubumuga bwo kutabona baratabaza Leta kubafasha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ikajya ibafasha kubona inyunganirangingo zabobakenera mu buzima bwa buri munsi ngo kuko zirahenze cyane, bityo nabo babashe kubaho nta nzitizi. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke uhagarariye abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda Kanimba Donathile yavuze ko bahura n’inzitizi nyinshi zitandukanye mu buzima bwabo […]Irambuye
Mu masaha ya saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama, Lt.Gen.Karenzi Karake yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Ni nyuma y’uko arekuwe n’ubutabera bw’Ubwongereza ho yari amaze iminsi 50 akurikiranywe kubera impapuro z’abacamanza bo muri Espagne. Igaruka mu Rwanda rya Lt Gen Karake ryaraye ritangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga […]Irambuye
Kuwa kabiri ushize tariki 11/08/2015 abagabo batatu bo mu turere twa Rutsiro na Musanze biyambuye ubuzima bimanite mu mugozi nk’uko bitangazwa na Police y’u Rwanda, ubu ikaba inasaba abantu guhoza ijisho kubo bikekwaho ko bashobora kwiyahura bakaburira Police kugira ngo bafashwe batariyica. I Rutsiro mu murenge wa Boneza umugabo w’imyaka 37 yiyahuye kuwa kabiri akoresheje […]Irambuye
Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri 2015 ingo 77% mu Rwanda ziba zihagije mu biribwa. Gusa ikibazo cyo kugwingira mu bana ntikiracika nubwo nubwo cyavuye kuri 44% mu 2014 muri uyu wa 2015 kikaba kigeze kuri 38%. Kugwingira kandi ngo bishobora gutangira umwana akiri mu nda ya nyina kuko ubu imibare igaragaza mu Rwanda abana 20% bavuka […]Irambuye
Tariki 12 Kanama, ni Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihizwa ku Isi yose, gusa, urubyiruko rwo hirya no hino mu Rwanda ruractataka ikibazo cy’imirimo n’igishoro kubashaka kwihangira imirimo. Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko (International Youth Day) w’uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira yo “kwimakaza uburere mboneragihugu, turinda kandi dusigasira ibyagezweho.” Mu Rwanda uzizihizwa tariki 22 Kanama, hakorwa imurikabikorwa (expo) ry’urubyiruko […]Irambuye
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri yasuye agace gakunze kwitwa Agakinjiro gaherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Aha huzuye amazu y’amagorofa y’ubucuruzi mu gihe gito yubatswe ahanini n’amakoperative ane y’abacuruzi bahoze bakorera mu kajagari ku Muhima hafi ya Gereza ya Kigali. Paul Kagame yabashimiye kwishyirahamwe n’umusaruro biri gutanga. Perezida Kagame […]Irambuye
Mbere itorero ry’Igihugu Urukerereza ryaserukiraga u Rwanda ariko abantu bakaribona nk’itorero rigaragaza umuco w’Intara y’Amajyepfo bitewe n’amateka iyi Ntara yagize ahanini ashingiye ku ngoma ya cyami. Uyu munsi Urukererezabagenzi rubyina imbyino zose ugendeye ku miterere y’u Rwanda. Ku munsi w’Umuganura i Nyagatare abantu barishimye kandi batangazwa n’imbyino zabo. Nk’uko byasobanuwe n’Umusaza Straton Nsanzabaganwa, yasobanuye ko […]Irambuye